Ezekiyeli 12

28 verses

Ezekiyeli 12:1

Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

Ezekiyeli 12:2

“Mwana w'umuntu, uturana n'ab'inzu y'abagome bafite amaso yo kureba ntibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari ab'inzu y'abagome.

Ezekiyeli 12:3

“Nuko rero weho mwana w'umuntu, wegeranye ibintu bibaga byo kwimukana, maze wimuke ku manywa bakureba. Uzimuke uve iwawe ujye ahandi bakureba, ahari bizabatera gutekereza nubwo ari ab'inzu y'abagome.

Ezekiyeli 12:4

Kandi uzasohore ibintu byawe nk'ibintu byo kwimukana ku manywa bakureba, nawe uzasohoke nimugoroba bakureba nk'abahagurutse baciwe.

Ezekiyeli 12:5

Wicire icyuho bakureba, ube ari cyo ubimenesherezamo.

Ezekiyeli 12:6

Maze uzabishyire ku rutugu bakuruzi, ubijyane hatabona, uzitwikire mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.”

Ezekiyeli 12:7

Nuko nkora uko nategetswe: ibintu byanjye mbisohora ku manywa nk'ibyimukanwa, maze ku gicamunsi nca icyuho mu nkike ubwanjye mbisohora hatabona, mbishyira ku rutugu bandeba.

Ezekiyeli 12:8

Bukeye bwaho ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 12:9

“Mwana w'umuntu, mbese ab'inzu ya Isirayeli, ya nzu y'abagome ntibakubajije bati ‘Uragira ibiki?’

Ezekiyeli 12:10

Ubasubize uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ubwo buhanuzi buhanurira umwami uri i Yerusalemu, n'ab'inzu ya Isirayeli bahari bose.’

Ezekiyeli 12:11

Uvuge uti ‘Mbabereye ikimenyetso.’ Uko nagenje ni ko bazagenzerezwa, bazimurwa bajyanwe ari imbohe.

Ezekiyeli 12:12

Kandi umwami ubarimo azashyira ibintu ku rutugu hatabona maze ahaguruke, bazicira icyuho mu nkike babe ari cyo babimenesherezamo, azitwikira mu maso kuko atazarebesha igihugu amaso ye.

Ezekiyeli 12:13

Kandi nzamutega ikigoyi cyanjye, afatwe n'umutego wanjye nzamujyane i Babuloni mu gihugu cy'Abakaludaya, kandi ntazahareba nubwo ari ho azagwa.

Ezekiyeli 12:14

Kandi abamukikijeho bose bo kumutabara, n'imitwe y'ingabo ze zose, nzabatataniriza mu birere byose mbakurikize inkota.

Ezekiyeli 12:15

“Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabatataniriza mu mahanga nkabateragana mu bihugu.

Ezekiyeli 12:16

Ariko nzasiga bake muri bo mbarokore inkota n'inzara n'icyorezo, kugira ngo bagaragarize ibizira byabo byose mu mahanga aho bagiye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.”

Ezekiyeli 12:17

Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

Ezekiyeli 12:18

“Mwana w'umuntu, ibyokurya byawe ubirye uhinda umushyitsi, kandi unywe amazi yawe udagadwa uhagaritse umutima,

Ezekiyeli 12:19

maze ubwire abantu bo mu gihugu uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga iby'abaturage b'i Yerusalemu, n'iby'abo mu gihugu cya Isirayeli ngo: Bazarya ibyokurya byabo bahagaritse imitima, kandi banywe amazi yabo bashobewe kuko igihugu kizaba gihindutse umusaka, n'ibyari bikirimo byose bikaba bisahuwe bazize urugomo rw'abagituyemo bose.

Ezekiyeli 12:20

Kandi imidugudu ituwemo izahindurwa ikidaturwa, igihugu na cyo kizahinduka umusaka maze muzamenya yuko ndi Uwiteka.’ ”

Ezekiyeli 12:21

Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 12:22

“Mwana w'umuntu, uyu mugani ucibwa mu gihugu cya Isirayeli usobanurwa ute ngo iminsi iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe?

Ezekiyeli 12:23

Noneho ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzatuma uwo mugani utongera gucibwa, kandi ntibazongera kuwuvuga muri Isirayeli.’ Ahubwo ubabwire uti ‘Iminsi igeze hafi, n'iyerekwa ryose rigiye gusohozwa.

Ezekiyeli 12:24

Nta yerekwa ry'ibinyoma cyangwa ubupfumu bwo kwihakirizwa, bizongera kuba mu nzu ya Isirayeli.

Ezekiyeli 12:25

Kuko ndi Uwiteka nzavuga, kandi ijambo nzavuga rizasohora. Ntabwo rizongera kurazikwa, kuko mu minsi yanyu mwa ab'inzu y'ubugome mwe, nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 12:26

Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

Ezekiyeli 12:27

“Mwana w'umuntu, dore ab'inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Iyerekwa yabonye rizasohora bishyize kera, kandi ahanura ibihe bikiri kure cyane.’

Ezekiyeli 12:28

Nuko rero ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, ahubwo ijambo nzavuga rizasohora.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.