Ezekiyeli 14

23 verses

Ezekiyeli 14:1

Maze bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baza aho ndi, banyicara imbere.

Ezekiyeli 14:2

Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 14:3

“Mwana w'umuntu, abo bantu bazanye ibigirwamana byabo bakabigira no mu mitima, kandi ikibi kibagusha bagishyize imbere yabo. Mbese birakwiriye ko bariya bagira icyo bampanuza?

Ezekiyeli 14:4

“Nuko rero uvugane nabo ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzanye ibigirwamana bye akabigira no mu mutima, kandi ikibi kimugusha akagishyira imbere ye agasanga umuhanuzi, jye Uwiteka nzamusubiza muri byo nkurikije umubare w'ibigirwamana bye,

Ezekiyeli 14:5

kugira ngo ab'inzu ya Isirayeli mbafatane ibiri mu mitima yabo, kuko bose banyimūye babitewe n'ibigirwamana byabo.’

Ezekiyeli 14:6

“Nuko ubwire ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugaruke mwimūre ibigirwamana byanyu, mukure amaso yanyu ku bizira byanyu byose.

Ezekiyeli 14:7

“ ‘Kuko umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa umushyitsi uzindukiye muri bo akanyimūra, akazana n'ibigirwamana bye akabigira no mu mutima we, kandi agashyira ikibi kimugusha imbere ye agasanga umuhanuzi ngo amumpanurize, jye Uwiteka ni jye uzamwisubiriza.

Ezekiyeli 14:8

Kandi amaso yanjye nzayahoza kuri uwo muntu, mugire igitangaza n'ikitegerezo n'iciro ry'umugani kandi nzamuca mu bwoko bwanjye, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.

Ezekiyeli 14:9

“ ‘Umuhanuzi nashukwa akagira ijambo avuga, jye Uwiteka ni jye uzaba umwishukiye, kandi nzamuramburiraho ukuboko kwanjye, murimbure ave mu bwoko bwanjye Isirayeli.

Ezekiyeli 14:10

Na bo bazajyana n'ibibi byabo: ibibi by'umuhanuzi bizahwana n'ibibi by'umumpanuriza,

Ezekiyeli 14:11

kugira ngo inzu ya Isirayeli itazongera kunyoba ngo inyimūre, cyangwa ngo yongere yiyanduze ibicumuro byabo byose, ahubwo babe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 14:12

Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 14:13

“Mwana w'umuntu, igihugu nikinkorera icyaha kigacumura, nanjye nkakiramburaho ukuboko kwanjye ngakuraho urushingikirizo rw'umutsima, maze nkagiteza inzara nkagitsembamo abantu n'amatungo,

Ezekiyeli 14:14

naho cyaba kirimo abo bantu batatu, Nowa, Daniyeli na Yobu, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 14:15

“Iyo nteje igihugu inyamaswa zikacyangiza kigahinduka amatongo, inyamaswa ntizikunde ko hari ugicamo,

Ezekiyeli 14:16

naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa ari abakobwa, ni bo barokoka bonyine ariko igihugu cyaba umusaka. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 14:17

“Cyangwa se icyo gihugu ngiteje inkota nkavuga nti ‘Wa nkota we, nyura mu gihugu’ kugira ngo ntsembeho abantu n'amatungo,

Ezekiyeli 14:18

naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa abakobwa, ubwabo bonyine ni bo barokoka.

Ezekiyeli 14:19

“Cyangwa se nateza icyorezo muri icyo gihugu, nkakibavushirizamo amaraso ku bw'umujinya banteye, nkagicamo abantu n'amatungo,

Ezekiyeli 14:20

naho Nowa na Daniyeli na Yobu baba bakirimo, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari umuhungu cyangwa umukobwa, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa.” Ni ko Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 14:21

Umwami Uwiteka aravuga ati “Mbese sinarushaho guhana i Yerusalemu ubwo nzahateza ibihano byanjye bikomeye uko ari bine, ari byo inkota n'inzara, n'inyamaswa z'inkazi n'icyorezo, kugira ngo ngitsembemo abantu n'amatungo?

Ezekiyeli 14:22

Ariko dore hazasigara abarokotse bazayisohorwamo, abahungu n'abakobwa. Dore bazabasanga, namwe muzabona ingeso zabo n'imirimo yabo, mushire agahinda k'ibibi byose nzaba nateye i Yerusalemu.

Ezekiyeli 14:23

Nuko bazabahumuriza ubwo muzabona ingeso zabo n'imirimo yabo, ni bwo muzamenya ko ibyo nayikoreye byose ntabikoreye ubusa.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.