Ezekiyeli 15

8 verses

Ezekiyeli 15:1

Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 15:2

“Mwana w'umuntu, igiti cy'umuzabibu ndetse n'amashami yacyo birusha iki ibindi biti byo mu kibira?

Ezekiyeli 15:3

Mbese hari uwagishakamo ibisate ngo abikoreshe? Cyangwa se umuntu yakibazamo agati ko kumanikaho ikintu?

Ezekiyeli 15:4

Dore bagitaye mu muriro nk'inkwi, umutwe wacyo n'ikibuno cyacyo birashirira, kandi hagati yacyo na ho harashya. Mbese cyagira icyo kimara?

Ezekiyeli 15:5

Dore kikiriho nta cyo cyamaze, nkanswe ubu umuriro umaze kugitwika kigashya. Hari icyo cyamara?”

Ezekiyeli 15:6

Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Uko umuzabibu umeze mu biti byo mu kibira, uwo natanzeho inkwi, ni ko nzatanga abaturage b'i Yerusalemu.

Ezekiyeli 15:7

Kandi nzabarindisha igitsure, nibasohoka bavuye mu muriro bazagwa mu wundi, kandi namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, ubwo nzabarindisha igitsure.

Ezekiyeli 15:8

Kandi igihugu nzakigira amatongo kuko bacumuye.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.