Ezekiyeli 19

14 verses

Ezekiyeli 19:1

“Maze kandi uborogere ibikomangoma bya Isirayeli uvuge uti

Ezekiyeli 19:2

‘Nyoko yari iki? Yari intare y'ingore yiryamiraga mu ntare, ikonkereza ibibwana byayo mu migunzu y'intare.

Ezekiyeli 19:3

Nuko irera icyana cyayo kimwe kiba umugunzu w'intare, maze umenya guhiga ndetse ukarya n'abantu.

Ezekiyeli 19:4

Amahanga na yo yumva ibyawo maze ugwa mu bushya bwabo, bawujyanisha inkonzo mu gihugu cya Egiputa.

Ezekiyeli 19:5

Nuko iyo ntare ibonye ko iwutegereje ikawuheba, iherako yenda ikindi kibwana cyo mu bibwana byayo, ikigira umugunzu w'intare,

Ezekiyeli 19:6

ukajya uzerera mu ntare ari umugunzu, maze umenya guhiga ndetse ukarya n'abantu.

Ezekiyeli 19:7

Nuko umenya amanyumba yabo wubika imidugudu yabo, igihugu gihinduka amatongo n'inkenja yacyo irashira, bitewe no gutontoma kwawo.

Ezekiyeli 19:8

Maze amahanga awugererezaho aturutse mu bihugu, awuramburiraho urushundura rwayo maze ugwa mu bushya bwayo.

Ezekiyeli 19:9

Nuko bawubohera mu mbago, bawufashamo inkonzo bawushyira umwami w'i Babuloni, bawushyira mu bihome kugira ngo ijwi ryawo ritongera kumvikanira mu misozi ya Isirayeli.

Ezekiyeli 19:10

“ ‘Nyoko yari ameze nk'umuzabibu watewe hafi y'amazi, warumbutse ukagaba amashami ku bw'amazi menshi.

Ezekiyeli 19:11

Kandi wariho inkoni zikomeye z'imiringiso y'abami, uburebure bwazo bwasumbaga amashami atsikanye, kandi zikagaragazwa n'uburebure bwazo n'amashami yazo menshi.

Ezekiyeli 19:12

Ariko waranduranywe uburakari utsindwa hasi, maze umuyaga w'iburasirazuba wumisha amatunda yawo, inkoni zo kuri wo zikomeye zirahwanyuka maze ziruma, umuriro urazitwika.

Ezekiyeli 19:13

Noneho wateye mu butayu, mu gihugu cy'umukakaro gifite inyota.

Ezekiyeli 19:14

Kandi umuriro wavuye mu nkoni zo mu mashami yawo utwika amatunda yawo, bituma ari nta nkoni ikomeye y'umuringiso w'umwami imusigaraho.’ Ibyo ni umuborogo kandi bizaborogerwa.”