Ezekiyeli 18

32 verses

Ezekiyeli 18:1

Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

Ezekiyeli 18:2

“Kuki mujya mucira igihugu cya Isirayeli uyu mugani ngo ‘Ababyeyi bariye inzabibu zirura, ariko abana babo bakaba ari bo bagira ubushagarira mu kanwa’?

Ezekiyeli 18:3

“Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ntabwo muzongera gucira Isirayeli uwo mugani.

Ezekiyeli 18:4

Dore ubugingo bwa bose ni ubwanjye, ubugingo bw'umwana ni ubwanjye nk'ubugingo bwa se, ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.

Ezekiyeli 18:5

“Ariko umuntu niba ari umukiranutsi, agakora ibitunganye bihwanye n'amategeko,

Ezekiyeli 18:6

kandi akaba atagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga y'umusozi, n'ibigirwamana by'inzu ya Isirayeli ntabyuburire amaso kandi akaba atanduza umugore w'umuturanyi we, ategereye umugore uri mu mugongo,

Ezekiyeli 18:7

ari ntawe yagiriye nabi, ahubwo akaba yarashubije ingwate uwayimugwatirije kandi ari nta we yariganije, ahubwo akagaburira abashonji akambika abambaye ubusa,

Ezekiyeli 18:8

kandi ntagurize kubona indamu y'ubuhenzi cyangwa kwaka umuntu ibirenze urugero, ahubwo akarinda ukuboko kwe ikibi kandi umuntu uburana n'undi akabacira urubanza rutabera,

Ezekiyeli 18:9

akagendera mu mategeko yanjye, agakomeza amateka yanjye kandi akaba n'umunyamurava, uwo aba ari umukiranutsi, ni ukuri azabaho. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 18:10

“Ariko nabyara umwana w'umuhungu akaba umwambuzi uvusha amaraso, akagira kimwe akora cyo muri ibyo,

Ezekiyeli 18:11

ntagire icyo akora cyo mu bikwiriye, ahubwo ndetse akaba yagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga y'umusozi, yaranduje n'umugore w'umuturanyi we,

Ezekiyeli 18:12

abakene n'indushyi yarabagiriye nabi kandi yarambuye abandi, ntasubize n'icyo yagwatirijwe, yaruburiye amaso ye ku bigirwamana kandi yarakoze ibizira,

Ezekiyeli 18:13

yaragurije kubona indamu y'ubuhenzi akaka umuntu ibirenze urugero, mbese azabaho? Ntabwo azabaho yarakoze ibyo bizira byose. Ni ukuri azapfa, n'amaraso ye ni we azabaho.

Ezekiyeli 18:14

“Nuko rero nabyara umwana w'umuhungu maze yabona ibyaha byose bya se, ibyo yakoze, agatinya ntakore nk'ibyo

Ezekiyeli 18:15

kandi akaba atagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga y'umusozi, n'ibigirwamana by'inzu ya Isirayeli atabyuburiye amaso ye, atanduje n'umugore w'umuturanyi we

Ezekiyeli 18:16

kandi ari ntawe yagiriye nabi, atakiriye n'ingwate, ari nta we yambuye ahubwo yaragaburiye abashonji kandi yarambitse n'abambaye ubusa,

Ezekiyeli 18:17

atabanguriye abakene ukuboko, atagurije kubona indamu y'ubuhenzi cyangwa ibirenze urugero, yarakomeje amategeko yanjye akagendera mu mateka yanjye, ntabwo azazira ibibi bya se, ni ukuri azabaho.

Ezekiyeli 18:18

Ariko se ubwe kuko yakoze iby'urugomo, akambura uwo bava inda imwe kandi agakorera ibitari byiza mu bwoko bwe, dore azapfa azize ibyo byaha bye.

Ezekiyeli 18:19

“Kandi murampakanya ngo ‘Umwana yabuzwa n'iki kuzira ibibi bya se?’ Ndabasubiza nti: Umwana nakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, agakomeza amateka yanjye yose kandi akayakurikiza, ni ukuri azabaho.

Ezekiyeli 18:20

Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa, umwana ntazazira ibyaha bya se kandi na se ntazazira ibyaha by'umwana we, gukiranuka k'umukiranutsi kuzaba kuri we, kandi ibyaha by'umunyabyaha bizaba kuri we.

Ezekiyeli 18:21

“Ariko umunyabyaha nahindukira akava mu byaha bye byose yakoze, agakomeza amategeko yanjye yose kandi agakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, ni ukuri azabaho ntabwo azapfa.

Ezekiyeli 18:22

Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamubarwaho, azabeshwaho n'uko yabaye umukiranutsi.

Ezekiyeli 18:23

Muragira ngo nishimira ko umunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho?

Ezekiyeli 18:24

“Ariko umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, agakurikiza ibizira byose, ibyo umunyabyaha akora, mbese azabaho? Ibyo gukiranuka yakoze byose nta na kimwe kizibukwa, ubugome bwe yagize n'icyaha cye yakoze ni byo azazira.

Ezekiyeli 18:25

“Ariko muravuga muti ‘Imigenzereze y'Uwiteka ntitunganye.’ Nimwumve mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye?

Ezekiyeli 18:26

Umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi azabipfiramo, ibibi yakoze ni byo apfiramo.

Ezekiyeli 18:27

Maze kandi umunyabyaha nava mu byaha bye yakoraga, agakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, azakiza ubugingo bwe.

Ezekiyeli 18:28

Kuko yihwituye akava mu bibi bye yakoze byose, ni ukuri azabaho ntabwo azapfa.

Ezekiyeli 18:29

Ariko ab'inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Imigenzereze y'Uwiteka ntitunganye.’ Mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye?

Ezekiyeli 18:30

“Ni cyo gituma ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nk'uko imigenzereze ye iri, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Nimugaruke muve mu bibi byanyu byose, ibibi bitabatera kurimburwa.

Ezekiyeli 18:31

Nimute kure ibicumuro byanyu byose, ibyo mwakoze, mwirememo umutima mushya n'umwuka mushya. Kuki mwarinda gupfa, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe?

Ezekiyeli 18:32

Erega sinishimira ugiye gupfa ko yapfa, nuko nimuhindukire mubeho.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.