Ezekiyeli 25

17 verses

Ezekiyeli 25:1

Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 25:2

“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe kuri bene Amoni maze ubahanurire.

Ezekiyeli 25:3

Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!” ukishima hejuru y'ubuturo bwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n'igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukaga amatongo, n'inzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe,

Ezekiyeli 25:4

ni cyo gituma ngiye kukugabiza ab'iburasirazuba baguhindūre, bazagerereza iwawe, bazakubakamo amazu, bazakurira imyaka, bazakunywera n'amata.

Ezekiyeli 25:5

Kandi i Raba nzahagira ikiraro cy'ingamiya, n'aha bene Amoni mpagire icyarire cy'imikumbi, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka.

Ezekiyeli 25:6

“ ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Kuko wakomye mu mashyi ukiyerekana umuhamirizo, kandi ukishima hejuru y'igihugu cya Isirayeli, ukakigayisha umutima wawe wose,

Ezekiyeli 25:7

nuko dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi ngiye kugutanga ube umunyago w'amahanga, kandi nzaguca mu moko ngutsembe mu bihugu, nkurimbure maze umenye yuko ndi Uwiteka.’

Ezekiyeli 25:8

“Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko Abamowabu n'ab'i Seyiri bavuga bati ‘Dore, inzu ya Yuda ihwanye n'ayandi mahanga yose’, 2.8-11

Ezekiyeli 25:9

ni cyo gituma ngiye guca icyuho mu gihugu cya Mowabu, mbanyage imidugudu uhereye ku midugudu iri mu ngabano ze, ihesha igihugu icyubahiro ari yo Betiyeshimoti, n'i Bālimeyoni na Kiriyatayimu,

Ezekiyeli 25:10

nyihe ab'iburasirazuba batere na bene Amoni, kandi nzabibaha babe bene byo kugira ngo bene Amoni be kongera kwibukwa mu mahanga.

Ezekiyeli 25:11

Nzacira Mowabu ho iteka, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.”

Ezekiyeli 25:12

Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Edomu yagiriye inzu ya Yuda nabi ayihōra, agacumura cyane ndetse akabihōrera, 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5

Ezekiyeli 25:13

ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ngiye kuramburira ukuboko kwanjye kuri Edomu mucemo abantu n'amatungo, kandi nzahagira amatongo mpereye i Temani, bagushwe n'inkota bageze n'i Dedani.

Ezekiyeli 25:14

Edomu nzamuhōresha amaboko y'ubwoko bwanjye Isirayeli, kandi uko umujinya wanjye uri n'uburakari bwanjye uko bungana, ni ko bazagenzereza Edomu maze bamenye guhōra kwanjye. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.”

Ezekiyeli 25:15

Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Abafilisitiya bakurikije ibyo guhōra, bagahōra bafite umutima w'urugomo ngo barimbure bakurikije urwangano rw'iteka ryose,

Ezekiyeli 25:16

ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore Abafilisitiya ngiye kubaramburiraho ukuboko kwanjye, n'Abakereti mbatsembeho, ndimbure n'abasigaye mu kibaya cy'inyanja.

Ezekiyeli 25:17

Kandi nzabasohozaho guhora gukomeye mbahanishe uburakari bukaze, maze bamenye yuko ndi Uwiteka igihe nzabasohozaho guhora kwanjye.”