Ezekiyeli 27

36 verses

Ezekiyeli 27:1

Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

Ezekiyeli 27:2

“Nawe mwana w'umuntu, ucurire i Tiro umuborogo

Ezekiyeli 27:3

maze ubwire i Tiro uti ‘Yewe utuye ku masangano y'inyanja, ukaba n'umugenza ugurira abantu bo mu birwa byinshi, umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Yewe Tiro we, waravuze uti “Ndi mwiza bihebuje.”

Ezekiyeli 27:4

Ingabano zawe ziri mu nyanja hagati, abubatsi bawe basohoje ubwiza bwawe.

Ezekiyeli 27:5

Imbaho zawe zose bazibaje mu miberoshi ivuye i Seniri, bishakiye imyerezi y'i Lebanoni bayikubarizamo imiringoti.

Ezekiyeli 27:6

Imyaloni y'i Bashani ni yo bakubarijemo ingashya, na zo intebe zawe bazibaje mu mbaho z'imiteyashuri, baziharaza amahembe y'inzovu zivanywe mu birwa by'i Kitimu.

Ezekiyeli 27:7

Itanga ryawe riboheshejwe imyenda y'ibitare, yatewemo ibika by'amabara muri Egiputa kugira ngo rikubere ibendera, imikara ya kabayonga n'imihengeri byavuye mu birwa bya Elisha ni byo byakubereye igitwikirizo.

Ezekiyeli 27:8

Abaturage b'i Sidoni n'abo muri Aruvadi ni bo bari abasare bawe, abanyabwenge bawe Tiro we, baguhozemo ari bo bari aberekeza bawe.

Ezekiyeli 27:9

Abasaza b'i Gebali n'abanyabwenge baho baguhozemo ari abahomyi bawe, inkuge zose zo mu nyanja n'abasare bazo byaguhozemo, bakajya bakubungiriza iby'ubugenza.

Ezekiyeli 27:10

“ ‘Ab'i Buperesi n'i Ludi n'i Puti bahoze mu ngabo zawe ari intwari zawe, bakumanikagaho ingabo n'ingofero z'ibyuma bakagaragaza ubwiza bwawe.

Ezekiyeli 27:11

Abantu bo muri Aruvadi bahoranye n'ingabo zawe ku nkike zawe impande zose, kandi n'Abagamadi bahoze mu minara yawe, bamanikaga ingabo zabo ku nkike zawe impande zose bagasohoza ubwiza bwawe.

Ezekiyeli 27:12

“ ‘Ab'i Tarushishi bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw'amoko yose ari bwinshi, bari bafite ifeza n'icyuma n'ibati n'isasu bakabigurana ibyawe.

Ezekiyeli 27:13

Ab'i Yavani n'ab'i Tubali n'ab'i Mesheki bari abagenza bawe, bagatanga abaretwa ku buguzi, n'ibikoreshwa by'imiringa bakabigurana iby'ubugenza byawe.

Ezekiyeli 27:14

Ab'inzu ya Togaruma baguranaga iby'ubugenza byawe amafarashi, n'amafarashi y'intambara n'inyumbu.

Ezekiyeli 27:15

Abantu b'i Dedani na bo bari abagenza bawe, ubugenza bwo mu birwa byinshi bwari mu maboko yawe, bakakuzanira amahembe y'inzovu n'imipingo ngo mugurane.

Ezekiyeli 27:16

Ab'i Siriya bari abagenza bawe kuko ibintu byawe by'ubukorikori ari byinshi, iby'ubugenza byawe babiguranaga na nofekina n'imyenda y'imihengeri n'imirimo y'ibika, n'imyenda y'ibitare myiza na fezaruka n'amabuye ya marijani.

Ezekiyeli 27:17

Yuda n'abo mu gihugu cya Isirayeli bari abagenza bawe, iby'ubugenza byawe bajyaga babigurana ingano z'i Miniti, n'udutsima turyoshye n'ubuki n'amavuta ya elayo n'umuti womora.

Ezekiyeli 27:18

Ab'i Damasiko bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw'amoko menshi ari bwinshi, kandi bari bafite ubutunzi bwinshi butari bumwe, na vino y'i Heluboni n'ubwoya bw'intama bwera.

Ezekiyeli 27:19

Ab'i Vedani n'ab'i Yavani iby'ubugenza byawe babiguranaga ubudodo, n'ibyuma bicuzwe na kesiya na kāne byari mu bintu by'ubugenza byawe.

Ezekiyeli 27:20

Ab'i Dedani bari abagenza bawe b'imyenda y'igiciro cyinshi y'abahekwa n'amafarashi.

Ezekiyeli 27:21

Abarabu n'ibikomangoma byose by'i Kedari bari abagenza bawe bwite, bakugenzuriraga abana b'intama n'amasekurume y'intama n'ihene.

Ezekiyeli 27:22

Abagenza b'i Sheba n'i Rama bari abagenza bawe, iby'ubugenza byawe babiguranaga imibavu iruta iyindi, n'amabuye yose y'igiciro cyinshi n'izahabu.

Ezekiyeli 27:23

Ab'i Harani n'ab'i Kane n'aba Edeni, abagenza b'i Sheba na Ashuri n'i Kilumadi, bari abagenza bawe.

Ezekiyeli 27:24

Abo bari abagenza bawe b'ibintu by'ingenzi, imyitero y'imikara ya kabayonga n'imirimo y'ibika by'amabara, n'amasanduku arimo imyambaro y'igiciro cyinshi ahambirijwe imigozi yaboshywe yari abajijwe mu myerezi, ibyo byari mu bintu byawe by'ubugenza.

Ezekiyeli 27:25

“ ‘Inkuge z'i Tarushishi zajyanaga ibintu byawe by'ubugenza nuko ugira byinshi cyane, ugira n'icyubahiro kinini uri hagati y'inyanja.

Ezekiyeli 27:26

Abasare bawe bakujyanye mu mazi menshi, umuyaga w'iburasirazuba wakuvunaguriye mu nyanja hagati.

Ezekiyeli 27:27

Ubutunzi bwawe n'ibintu byawe n'ubugenza bwawe, n'abasare bawe n'aberekeza bawe n'abahomyi bawe, n'abagenza b'ibintu byawe n'abantu bawe bose b'intwari bakuriho, hamwe n'ingabo zose zikurimo, mu munsi wo kurimburwa kwawe byose bizarohama mu nyanja hagati.

Ezekiyeli 27:28

Imihana yawe izatigiswa n'urusaku rwo gutaka kw'aberekeza bawe.

Ezekiyeli 27:29

“ ‘N'abavugama bose n'abasare n'aberekeza bose bo mu nyanja, bazururuka bave mu nkuge zabo bahagarare ku butaka,

Ezekiyeli 27:30

kandi ijwi ryabo rizumvikana bakuririra, bazaboroga cyane birenze imikungugu ku mutwe, kandi bazigaragura mu ivu,

Ezekiyeli 27:31

bimoze ku bwawe kandi bakenyere ibigunira, bazakuririra bafite umutima ubabaye bakuborogere cyane.

Ezekiyeli 27:32

Mu mubabaro wabo bazacura umuborogo, bakuborogere bavuge bati “Ni nde uhwanye n'i Tiro, akamera nkawe wajimirijwe hagati y'inyanja?”

Ezekiyeli 27:33

Iyo iby'ubugenza bwawe byavaga mu nyanja wahazaga amahanga menshi, abami bo mu isi wabagiraga abatunzi, wabahaye ku butunzi bwawe n'iby'ubugenza byawe kuko ari byinshi.

Ezekiyeli 27:34

Igihe uvunaguwe n'inyanja uri imuhengeri, ibintu byawe by'ubugenza n'ingabo zawe zose byakuguyemo.

Ezekiyeli 27:35

Abatuye mu birwa bose baragutangariye n'abami babo bafatwa n'ubwoba bwinshi, mu maso habo harasuherwa.

Ezekiyeli 27:36

Abagenza bo mu mahanga barakwimyoje, uhindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.’ ”