Ezekiyeli 28

26 verses

Ezekiyeli 28:1

Ijambo ry'Uwiteka ryongeye kunzaho riti

Ezekiyeli 28:2

“Mwana w'umuntu, ubwire umwami w'i Tiro uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umutima wawe wishyize hejuru, uravuga uti “Ndi Imana, nicaye ku ntebe y'Imana iri hagati y'inyanja.” Nyamara ariko uri umuntu nturi Imana, nubwo ugereranya umutima wawe n'umutima w'Imana.

Ezekiyeli 28:3

Erega urusha Daniyeli ubwenge, nta gihishwe uyoberwa!

Ezekiyeli 28:4

Ubwenge bwawe no kumenya kwawe byaguhesheje ubutunzi, ukuzuza izahabu n'ifeza mu bubiko bwawe,

Ezekiyeli 28:5

ubwenge bwawe bwinshi n'ubugenza bwawe bwakugwirije ubutunzi, maze ubutunzi bwawe bwateye umutima wawe kujya hejuru.

Ezekiyeli 28:6

“ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagereranije umutima wawe n'umutima w'Imana,

Ezekiyeli 28:7

ni cyo gituma ngiye kuguteza inzaduka z'abanyamahanga bateye ubwoba, na bo bazakuhira inkota zabo zikumareho ubwiza bw'ubwenge bwawe, banduze no kubengerana kwawe.

Ezekiyeli 28:8

Bazakumanura bakurohe mu rwobo, kandi uzapfa urupfu rw'abaguye hagati y'inyanja.

Ezekiyeli 28:9

Aho uzongera kuvugira imbere y'ugusogota uti “Ndi Imana”? Ariko imbere y'ukwica uri umuntu nturi Imana,

Ezekiyeli 28:10

uzapfa urupfu rw'udakebwe wishwe n'amaboko y'abanyamahanga. Ni ko nabivuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 28:11

Maze ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

Ezekiyeli 28:12

“Mwana w'umuntu, curira umwami w'i Tiro umuborogo umubwire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo wari intungane rwose, wuzuye ubwenge n'ubwiza buhebuje.

Ezekiyeli 28:13

Wahoze muri Edeni ya ngobyi y'Imana, umwambaro wawe wari ibuye ryose ry'igiciro cyinshi, odemu na pitida na yahalomu, na tarushishi na shohamu na yasipi, na safiro na nofekina na bareketi n'izahabu, ubuhanga bwo kubaza amashako n'imyironge bwari iwawe, mu munsi waremwemo byose byari biringaniye.

Ezekiyeli 28:14

Wari warasīgiwe kugira ngo ube umukerubi utwikīra, kandi nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera w'Imana, wagendagenderaga hagati y'amabuye yaka umuriro.

Ezekiyeli 28:15

Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa.

Ezekiyeli 28:16

Wuzuyemo urugomo ruzanywe n'ubugenza bwawe bwinshi bugutera gucumura, ni cyo cyatumye nkwirukana nk'uwanduye nkagukura ku musozi w'Imana. Narakurimbuye wa mukerubi utwikīra we, ngukura hagati ya ya mabuye yaka umuriro.

Ezekiyeli 28:17

Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe, nakujugunye hasi ngutangariza imbere y'abami kugira ngo bakwitegereze.

Ezekiyeli 28:18

Ububi bwawe bwinshi no gukiranirwa kuva mu bugenza bwawe byatumye wanduza ubuturo bwawe bwera, ni cyo cyanteye gukongeza umuriro ukuvuyemo uragukongora, maze nguhindurira ivu imbere y'abakureba bose.

Ezekiyeli 28:19

Abakunzi bose bo mu mahanga bazagutangarira, wahindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.’ ”

Ezekiyeli 28:20

Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 28:21

“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe kuri Sidoni, uhahanurire uti

Ezekiyeli 28:22

‘Umva uko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore ndakwibasiye yewe Sidoni we, nzashyirwa hejuru mu gihugu cyawe maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nzaba maze kubahana nkiyerekana muri bo ko ndi Uwera.

Ezekiyeli 28:23

Nzaboherezamo icyorezo mvushirize amaraso mu nzira zaho, kandi abakomeretse bazahagwamo bicishijwe inkota impande zaho zose, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.

Ezekiyeli 28:24

“ ‘Kandi nta hwa rihanda rizongera kuba ku nzu ya Isirayeli, cyangwa umufatangwe ubabaza mu babakikijeho bose babasuzuguraga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.

Ezekiyeli 28:25

“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe nzaba maze gukoranya ab'inzu ya Isirayeli mbakuye mu mahanga aho bari batatanirijwe, nkiyerekana muri bo imbere y'abanyamahanga ko ndi Uwera, ni bwo bazatura mu cyabo gihugu, icyo nahaye umugaragu wanjye Yakobo.

Ezekiyeli 28:26

Bazagituramo biraye, ni ukuri bazubaka amazu, batere n'inzabibu bibereye mu mahoro, igihe nzaba maze guciraho iteka ababasuzuguraga bose bari babakikije. Maze bazamenye yuko ndi Uwiteka Imana yabo.’ ”