Ezekiyeli 35

15 verses

Ezekiyeli 35:1

Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

Ezekiyeli 35:2

“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe ku musozi wa Seyiri, maze uwuhanurire uwubwire uti

Ezekiyeli 35:3

‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore wa musozi wa Seyiri we, ndakwibasiye kandi ngiye kukuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhindure amatongo n'igitangarirwa.

Ezekiyeli 35:4

Imidugudu yawe nzayihindura imisaka kandi nawe uzaba ikidaturwa, maze uzamenye yuko ndi Uwiteka.

Ezekiyeli 35:5

“ ‘Kuko wahoranye urwangano rudashira, ukagabiza inkota Abisirayeli mu gihe cy'amakuba yabo igihe bamazweho n'ibibi byabo,

Ezekiyeli 35:6

ni cyo gituma ndahira ko nzagutegekera kuvushwa amaraso, kandi azagukurikirana. Ni ko Umwami Uwiteka avuga, kuko utanze kuvusha amaraso, ni cyo gituma amaraso azagukurikirana.

Ezekiyeli 35:7

Uko ni ko umusozi wa Seyiri nzawuhindura igitangarirwa n'amatongo, maze nzawucaho uwunyuraho n'uwugarukaho.

Ezekiyeli 35:8

Kandi imisozi yaho nzayuzuzaho abishwe bo kuri wo, abicishijwe inkota bazagwa ku misozi yawe, no mu bibaya byawe no mu migezi yawe yose.

Ezekiyeli 35:9

Nzakugira umwirare w'iteka ryose kandi imidugudu yawe ntizongera guturwamo, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka.

Ezekiyeli 35:10

“ ‘Kuko wavuze uti “Ayo moko uko ari abiri, n'ibyo bihugu uko ari bibiri bizaba ibyanjye tubihindūre”, ariko ntimuzi ko Uwiteka yahahoze.

Ezekiyeli 35:11

Ni cyo gitumye nirahirira yuko nzagenza nk'uko uburakari bwanjye buri, nguhoye ishyari wabagiriye ry'urwango wabangaga, kandi nzabimenyesha mu gihe nzabaciraho iteka.

Ezekiyeli 35:12

Uzamenya yuko jye Uwiteka numvise ibitutsi byawe byose watutse imisozi ya Isirayeli ukavuga uti “Bihindutse amatongo, turabihawe ngo tubirimbure.”

Ezekiyeli 35:13

Kandi mwanyiraririyeho n'ururimi rwanyu, mungwizaho amagambo yanyu, na byo narabyumvise.

Ezekiyeli 35:14

“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe isi yose izaba yishimye, weho nzaguhindura amatongo.

Ezekiyeli 35:15

Uko wishimye yuko gakondo yanyu y'inzu ya Isirayeli ibaye umwirare ni ko nzakugenzereza, nawe uzaba umwirare wa musozi wa Seyiri we, ndetse na Edomu yose. maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”