Ezekiyeli 36

38 verses

Ezekiyeli 36:1

“Nuko rero mwana w'umuntu, uhanurire imisozi ya Isirayeli uti ‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry'Uwiteka.

Ezekiyeli 36:2

Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko umwanzi yabashinyaguriye ati “Awa!” Ati “Za nsengero zanyu zo ku tununga za kera twarazihindūye!” ’

Ezekiyeli 36:3

“Nuko hanura uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Baguhinduye amatongo bakumira bunguri baguturutse impande zose, kugira ngo mube inzungu z'abasigaye bo mu mahanga kandi mukaba igitorero cy'abanyamagambo, mukavugwa nabi na rubanda,

Ezekiyeli 36:4

ariko noneho mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya, n'amatongo n'imidugudu yaretswe, iyabaye iyo kunyagwa no gushinyagurirwa, n'abasigaye bo mu mahanga ahakikije.

Ezekiyeli 36:5

“ ‘Aravuga ati: Ni ukuri navuye mu muriro mfuhira abasigaye bo mu mahanga n'Abedomu bose, abihaye igihugu cyanjye ngo kibabere inzungu, bafite ibyishimo byuzuye imitima bakanegurana, bakagira ngo bakinyage.’

Ezekiyeli 36:6

“Nuko rero uhanurire igihugu cya Isirayeli, ubwire imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore navuganye ifuhe ryanjye n'uburakari bwanjye, kuko mwakojejwe isoni n'amahanga.

Ezekiyeli 36:7

Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Narirahiye nti “Ni ukuri amahanga abakikije na yo azakozwa isoni.”

Ezekiyeli 36:8

“ ‘Ariko mwebweho, mwa misozi ya Isirayeli mwe, muzatoha amashami yanyu, mwerere abantu banjye ba Isirayeli imbuto kuko bagiye kugaruka.

Ezekiyeli 36:9

Dore ndabahagarikiye kandi ngiye kubagarukira, muzahingwa kandi mubibweho,

Ezekiyeli 36:10

nzabagwizaho abantu, ab'inzu ya Isirayeli bose, bose koko kandi imidugudu izaturwamo, n'ahasenyutse hazasubirana.

Ezekiyeli 36:11

Nzabagwizaho abantu n'amatungo na byo bizororoka bibyare, kandi nzatuma muturwaho nka mbere, mbagirire ineza iruta iya mbere, maze mumenye yuko ndi Uwiteka.

Ezekiyeli 36:12

Ni ukuri nzatuma abantu babagendaho ari bo bwoko bwanjye Isirayeli, namwe muzaba igihugu cyabo kibabere gakondo, kandi ntabwo kizongera kubamarira abana ukundi.

Ezekiyeli 36:13

“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko bakubwira bati “Uri igihugu kimara abantu ugatuma ubwoko bwawe buba impfusha”,

Ezekiyeli 36:14

ni cyo gituma utazongera kumara abantu ukundi, cyangwa gutuma ubwoko bwawe buba impfusha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 36:15

Sinshaka kuzongera kumva abanyamahanga bagutuka, habe no gukozwa isoni na bo, n'ubwoko bwawe ntuzongera kubusitaza ukundi.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 36:16

Ijambo ry'Uwiteka ryongeye kunzaho riti

Ezekiyeli 36:17

“Mwana w'umuntu, igihe ab'inzu ya Isirayeli babaga mu gihugu cyabo bwite, bacyandurishije ingeso zabo n'imigirire yabo, ingeso zabo zambereye nk'iby'umugore uri mu mugongo.

Ezekiyeli 36:18

Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye mbahoye amaraso bavushije mu gihugu, kandi n'uko bacyandurishije ibigirwamana byabo.

Ezekiyeli 36:19

Nuko mbatataniriza mu mahanga bateraganwa mu bihugu, mbacira urubanza rukwiranye n'ingeso zabo n'imigirire yabo.

Ezekiyeli 36:20

Nuko bamaze kugera mu mahanga, ayo bagiyemo, bazirura izina ryanjye ryera, bituma abantu babavuga bati ‘Aba ni ubwoko bw'Uwiteka, nyamara bakuwe mu gihugu cye.’

Ezekiyeli 36:21

Ariko nagiriye izina ryanjye ryera, ari ryo ab'inzu ya Isirayeli baziruriye mu mahanga, ayo bagiyemo.

Ezekiyeli 36:22

“Nuko rero ubwire ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Si ku bwanyu nzabikora, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe, ahubwo ni ku bw'izina ryanjye ryera, iryo mwaziruriye mu mahanga mwagiyemo.

Ezekiyeli 36:23

Kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, iryaziruriwe mu mahanga ari mwe mwariziruye, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nziyerekana muri mwe imbere yabo ko ndi Uwera. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 36:24

Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite.

Ezekiyeli 36:25

Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n'ibigirwamana byanyu byose.

Ezekiyeli 36:26

Nzabaha n'umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.

Ezekiyeli 36:27

Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n'amategeko yanjye mukayasohoza.

Ezekiyeli 36:28

Muzibera mu gihugu nahaye ba sogokuruza, kandi muzaba ubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yanyu.

Ezekiyeli 36:29

Nzabarokora mbakure mu myanda yanyu yose, nzameza ingano nzigwize kandi ne kubateza inzara.

Ezekiyeli 36:30

Nzagwiza amatunda y'ibiti n'umwero wo mu murima, kugira ngo igihugu cyanyu kitagawa n'amahanga yuko gihoramo inzara.

Ezekiyeli 36:31

Ni bwo muzibuka ingeso zanyu mbi n'imigirire yanyu idatunganye, kandi n'ibibi byanyu n'ibizira byanyu bizabatera kwihinyura ubwanyu.

Ezekiyeli 36:32

Umwami Uwiteka aravuga ngo: Si ku bwanyu mbigiriye ntyo, mubimenye mukorwe n'isoni kandi mumwarwe n'ingeso zanyu, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe.

Ezekiyeli 36:33

“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi nzabakuraho ibibi byanyu byose, nzatuma imidugudu iturwamo n'ahasenyutse hasubirana.

Ezekiyeli 36:34

Kandi igihugu cyari umwirare kizahingwa, nubwo cyari ikidaturwa imbere y'abahita bose.

Ezekiyeli 36:35

Maze bazavuga bati “Iki gihugu cyahoze ari umwirare cyahindutse nka ya ngobyi yo muri Edeni, kandi imidugudu yari yarasenyutse y'amatongo idatuwemo, noneho yakikijwe n'inkike z'amabuye, ituwemo.”

Ezekiyeli 36:36

Maze amahanga yasigaye abakikijeho, azamenya yuko jye Uwiteka nubatse ahari harasenyutse, ngatera imbuto ahari hararaye. Ni jye Uwiteka wabivuze kandi nzabisohoza.’

Ezekiyeli 36:37

“Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo ‘Ubundi ab'inzu y'Abisirayeli bazongera kunsaba ngo mbibagirire, nzabagwiriza abantu nk'umukumbi.

Ezekiyeli 36:38

Imidugudu yari yarasenyutse izuzurwamo n'inteko z'abantu, nk'umukumbi w'ibitambo byo gutambirirwa i Yerusalemu mu birori byaho byera, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”