Abagalatiya 5

26 verses

Abagalatiya 5:1

Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab'umudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n'ububata.

Abagalatiya 5:2

Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira.

Abagalatiya 5:3

Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n'amategeko byose.

Abagalatiya 5:4

Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n'amategeko mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw'Imana.

Abagalatiya 5:5

Naho twebwe ku bw'Umwuka dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera.

Abagalatiya 5:6

Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.

Abagalatiya 5:7

Mbese ko mwagendaga neza, ni nde wababujije kumvira ukuri?

Abagalatiya 5:8

Uko koshywa ntikwavuye kuri Iyo ibahamagara.

Abagalatiya 5:9

N'ubundi igitubura gike gitubura irobe ryose.

Abagalatiya 5:10

Ndabiringiye ku bw'Umwami wacu yuko mutazagira undi mutima wundi, ariko ubahagarika imitima uwo ari we wese, azagibwaho n'urubanza rwe.

Abagalatiya 5:11

Mbese bene Data, niba nkibwiriza gukebwa ni iki gituma nkirenganywa? Iyo mba nkibikora, cya gisitaza giterwa no kubwiriza iby'umusaraba kiba cyaramvuyeho.

Abagalatiya 5:12

Icyampa ababahagarika imitima bakīkona rwose.

Abagalatiya 5:13

Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo,

Abagalatiya 5:14

kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.”

Abagalatiya 5:15

Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana!

Abagalatiya 5:16

Ndavuga nti “Muyoborwe n'Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira

Abagalatiya 5:17

kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.

Abagalatiya 5:18

Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko.

Abagalatiya 5:19

Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke,

Abagalatiya 5:20

no gusenga ibishushanyo , no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,

Abagalatiya 5:21

no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana.

Abagalatiya 5:22

Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka,

Abagalatiya 5:23

no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.

Abagalatiya 5:24

Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n'iruba n'irari byayo.

Abagalatiya 5:25

Niba tubeshwaho n'Umwuka tujye tuyoborwa n'Umwuka.

Abagalatiya 5:26

Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.