Abagalatiya 6

18 verses

Abagalatiya 6:1

Bene Data, umuntu niyadukwaho n'icyaha , mwebwe ab'Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w'ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa.

Abagalatiya 6:2

Mwakirane ibibaremerera , kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo.

Abagalatiya 6:3

Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye.

Abagalatiya 6:4

Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we,

Abagalatiya 6:5

kuko umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro.

Abagalatiya 6:6

Uwigishwa ijambo ry'Imana agabane n'umwigisha ibyiza byose.

Abagalatiya 6:7

Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.

Abagalatiya 6:8

Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.

Abagalatiya 6:9

Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari.

Abagalatiya 6:10

Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab'inzu y'abizera.

Abagalatiya 6:11

Murebe namwe uburyo mbandikishirije inyuguti nini n'ukwanjye kuboko:

Abagalatiya 6:12

ABASHAKA BOSE KWIHA IGIKUNDIRO KU BY'UMUBIRI NI BO BABAHATA GUKEBWA. NTA YINDI MPAMVU IBIBATEYE, KERETSE KUGIRA NGO BATARENGANYWA BAZIZE UMUSARABA WA KRISTO.

Abagalatiya 6:13

Ndetse abakebwe ubwabo nubwo badakomeza amategeko, nyamara bashaka ko mukebwa ngo babone uko birata ku bw'imibiri yanyu.

Abagalatiya 6:14

Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w'Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby'isi bimbera nk'ibibambwe, nanjye nkabera iby'isi nk'ubambwe.

Abagalatiya 6:15

Kuko gukebwa kutagira umumaro cyangwa kudakebwa, keretse kuba ikiremwa gishya.

Abagalatiya 6:16

Nuko abazajya bakurikiza ibyo amahoro n'imbabazi bibe muri bo, bibe no mu Bisirayeli b'Imana.

Abagalatiya 6:17

Uhereye none ntihakagire umuntu undushya, kuko mfite ku mubiri inkovu za Yesu.

Abagalatiya 6:18

Bene Data, ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane n'imitima yanyu. Amen.