Itangiriro 22

24 verses

Itangiriro 22:1

Hanyuma y'ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”

Itangiriro 22:2

Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w'ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy'i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.”

Itangiriro 22:3

Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n'abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye.

Itangiriro 22:4

Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure.

Itangiriro 22:5

Aburahamu abwira abo bagaragu be ati “Musigirane hano indogobe, jye n'uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.”

Itangiriro 22:6

Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana n'umuriro n'umushyo, bombi barajyana.

Itangiriro 22:7

Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.” Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.” Aramubaza ati “Dore umuriro n'inkwi ngibi, ariko umwana w'intama uri he, w'igitambo cyo koswa?”

Itangiriro 22:8

Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w'intama w'igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana.

Itangiriro 22:9

Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y'inkwi.

Itangiriro 22:10

Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we.

Itangiriro 22:11

Marayika w'Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu, Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”

Itangiriro 22:12

Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w'ikinege.”

Itangiriro 22:13

Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi y'intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy'umuhungu we.

Itangiriro 22:14

Aburahamu yita aho hantu Yehovayire , nk'uko bavuga na bugingo n'ubu bati “Ku musozi w'Uwiteka kizabonwa.”

Itangiriro 22:15

Maze marayika w'Uwiteka arongera ahamagara Aburahamu ari mu ijuru,

Itangiriro 22:16

aramubwira ati “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w'ikinege,

Itangiriro 22:17

yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja, kandi ruzahīndura amarembo y'ababisha barwo.

Itangiriro 22:18

Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.”

Itangiriro 22:19

Aburahamu asubira aho abagaragu be bari, barahaguruka bajyana i Bērisheba, agezeyo arahatura.

Itangiriro 22:20

Hanyuma y'ibyo babwira Aburahamu bati “Na Miluka yabyaranye na mwene so Nahori abana.”

Itangiriro 22:21

Imfura ye ni Usi, hakurikiraho Buzi murumuna we, na Kemuweli se wa Aramu,

Itangiriro 22:22

na Kesedi na Hazo na Piludashi, na Yidilafu na Betuweli.

Itangiriro 22:23

Betuweli yabyaye Rebeka. Abo uko ari umunani, Miluka yababyaranye na Nahori mwene se wa Aburahamu.

Itangiriro 22:24

Inshoreke ye yitwa Rewuma, na yo yabyaye Teba na Gahamu, na Tahashi na Māka.