Itangiriro 21

34 verses

Itangiriro 21:1

Uwiteka agenderera Sara nk'uko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije.

Itangiriro 21:2

Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe Imana yamubwiye kigeze.

Itangiriro 21:3

Aburahamu yita umuhungu yabyaye Isaka, uwo yabyaranye na Sara.

Itangiriro 21:4

Aburahamu akeba Isaka umuhungu we amaze iminsi munani avutse, uko Imana yamutegetse.

Itangiriro 21:5

Aburahamu yabyaye uwo muhungu we Isaka, amaze imyaka ijana avutse.

Itangiriro 21:6

Sara aravuga ati “Imana iranshekeje, abazabyumva bose bazasekana nanjye.”

Itangiriro 21:7

Ati “Ni nde uba warabwiye Aburahamu yuko Sara azonsa abana? Ko mubyariye umuhungu ashaje.”

Itangiriro 21:8

Umwana arakura aracuka, ku munsi Isaka yacukiyeho Aburahamu ararika abantu benshi arabagaburira.

Itangiriro 21:9

Sara abona umuhungu wa Hagari Umunyegiputakazi, uwo yabyaranye na Aburahamu, abaseka.

Itangiriro 21:10

Ni cyo cyatumye abwira Aburahamu ati “Senda uyu muja n'umuhungu we, kuko umuhungu w'uyu muja atazaraganwa n'umuhungu wanjye Isaka.”

Itangiriro 21:11

Ibyo by'uwo muhungu we bitera Aburahamu agahinda kenshi.

Itangiriro 21:12

Imana ibwira Aburahamu iti “We kugirira uwo muhungu agahinda n'umuja wawe, ibyo Sara akubwira byose umwumvire, kuko kuri Isaka ari ho urubyaro ruzakwitirirwa.

Itangiriro 21:13

Kandi umuhungu w'uwo muja na we nzamuhindura ubwoko, kuko ari urubyaro rwawe.”

Itangiriro 21:14

Aburahamu azinduka kare kare, yenda umutsima n'imvumba y'uruhu irimo amazi, abiha Hagari abishyira ku rutugu rwe, amuha n'uwo mwana aramusenda, avayo azerera mu butayu bw'i Bērisheba.

Itangiriro 21:15

Ya mvumba ishiramo amazi, arambika umwana munsi y'igihuru cy'aho.

Itangiriro 21:16

Aragenda yicara amwerekeye, amuhaye intera nk'aho umuntu yarasa umwambi, kuko yibwiraga ati “Ne kureba umwana wanjye apfa.” Yicara amwerekeye atera hejuru ararira.

Itangiriro 21:17

Imana yumva ijwi ry'uwo muhungu, marayika w'Imana ari mu ijuru, ahamagara Hagari aramubaza ati “Ubaye ute, Hagari? Witinya kuko Imana yumviye ijwi ry'uwo muhungu aho ari.

Itangiriro 21:18

Haguruka, byutsa umuhungu umufate mu maboko, kuko nzamuhindura ubwoko bukomeye.”

Itangiriro 21:19

Imana imuhumura amaso, abona iriba, aragenda avoma amazi yuzuye ya mvumba, ayaramiza umuhungu we.

Itangiriro 21:20

Nuko Imana ibana n'uwo muhungu arakura, atura mu butayu, aba umurashi.

Itangiriro 21:21

Aba mu butayu bw'i Parani, nyina amusabira Umunyegiputakazi.

Itangiriro 21:22

Muri iyo minsi, Abimeleki na Fikoli umutware w'ingabo ze babwira Aburahamu bati “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.

Itangiriro 21:23

Nuko rero, undahire Imana yuko utazandiganya cyangwa umwana wanjye cyangwa umwuzukuru wanjye, ahubwo ineza nakugiriye ko uzayinyitura, jyewe n'igihugu wasuhukiyemo.”

Itangiriro 21:24

Aburahamu aramusubiza ati “Ndarahira.”

Itangiriro 21:25

Aburahamu azimuza Abimeleki ku by'iriba, abagaragu ba Abimeleki bamunyaze.

Itangiriro 21:26

Abimeleki aramusubiza ati “Sinzi uwakoze ibyo, nawe ntiwigeze kubimbwira, kandi sinigeze kubyumva keretse none.”

Itangiriro 21:27

Aburahamu azana intama n'inka, abiha Abimeleki, bombi barasezerana.

Itangiriro 21:28

Aburahamu arobanura abāgazi b'intama barindwi bo mu mukumbi we.

Itangiriro 21:29

Abimeleki abaza Aburahamu ati “Abo bāgazi b'intama barindwi urobanuye, bisobanuye iki?”

Itangiriro 21:30

Aramusubiza ati “Aba bāgazi b'intama uko ari barindwi, ndabaguhera kugira ngo bimbere umugabo, yuko ari jye wafukuye iryo riba.”

Itangiriro 21:31

Ni cyo cyatumye yita aho hantu Bērisheba , kuko ari ho barahiriye bombi.

Itangiriro 21:32

Nuko basezeranira i Bērisheba, Abimeleki ahagurukana na Fikoli umutware w'ingabo ze, basubira mu gihugu cy'Abafilisitiya.

Itangiriro 21:33

Aburahamu atera igiti cyitwa umwesheri i Bērisheba, yambarizayo izina ry'Uwiteka, Imana ihoraho.

Itangiriro 21:34

Aburahamu amara iminsi myinshi asuhukiye mu gihugu cy'Abafilisitiya.