Itangiriro 24

67 verses

Itangiriro 24:1

Aburahamu yari ashaje ageze mu za bukuru, kandi Uwiteka yari yarahaye Aburahamu umugisha kuri byose.

Itangiriro 24:2

Aburahamu abwira umugaragu we, umukuru wo mu rugo rwe wategekaga ibye byoseati “Ndakwinginze, shyira ukuboko kwawe munsi y'ikibero cyanjye,

Itangiriro 24:3

nanjye ndakurahiza Uwiteka, ni we Mana nyir'ijuru, ni we Mana nyir'isi, yuko utazasabira umwana wanjye Umunyakanānikazi, abo ntuyemo.

Itangiriro 24:4

Ahubwo uzajye mu gihugu cyacu kuri bene wacu, usabireyo umwana wanjye Isaka umugeni.”

Itangiriro 24:5

Uwo mugaragu aramusubiza ati “Ahari umukobwa ntazemera ko tuzana muri iki gihugu, byaba bityo naba nkwiriye gusubiza umwana wawe mu gihugu wavuyemo?”

Itangiriro 24:6

Aburahamu aramusubiza ati “Wirinde gusubizayo umwana wanjye.

Itangiriro 24:7

Uwiteka Imana nyir'ijuru, yankuye mu nzu ya data no mu gihugu navukiyemo, ikambwira indahira iti ‘Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu’, iyo ni yo izatuma marayika wayo akujya imbere, nawe uzasabireyo umwana wanjye umugeni.

Itangiriro 24:8

Kandi umukobwa yaramuka yanze, ntuzafatwa n'iyi ndahiro undahiye. Icyakora ntuzasubizeyo umwana wanjye.”

Itangiriro 24:9

Uwo mugaragu ashyira ukuboko munsi y'ikibero cya Aburahamu shebuja, arabimurahira.

Itangiriro 24:10

Uwo mugaragu ajyana ingamiya cumi zo mu ngamiya za shebuja, agenda afite ibyiza bya shebuja by'uburyo bwose , arahaguruka ajya muri Mezopotamiya, agera ku mudugudu w'aba Nahori.

Itangiriro 24:11

Apfukamisha izo ngamiya ku iriba riri inyuma y'uwo mudugudu. Hari nimugoroba, igihe abagore basohokera kuvoma.

Itangiriro 24:12

Arasenga ati “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu.

Itangiriro 24:13

Dore mpagaze ku isōko, abakobwa b'abo mu mudugudu basohotse kuvoma.

Itangiriro 24:14

Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti ‘Ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho’, akansubiza ati ‘Nywaho nduhira n'ingamiya zawe’, abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.”

Itangiriro 24:15

Nuko agisenga atyo, Rebeka arasohoka, wabyawe na Betuweli mwene Miluka, muka Nahori, mwene se wa Aburahamu, ashyize ikibindi ku rutugu.

Itangiriro 24:16

Uwo mukobwa yari umunyagikundiro cyinshi kandi yari umwari, nta mugabo wigeze kuryamana na we, aramanuka ajya ku isōko, aravoma arazamuka.

Itangiriro 24:17

Uwo mugaragu arirukanka aramusanganira, aramubwira ati “Ndakwinginze, mpa utuzi mu kibindi cyawe, nyweho.”

Itangiriro 24:18

Aramusubiza ati “Databuja, nywaho.” Atengamatira vuba ikibindi cye, aramuha aranywa.

Itangiriro 24:19

Amaze kuyamuha aramubwira ati “Nduhira n'ingamiya zawe zeguke.”

Itangiriro 24:20

Ayasuka vuba mu kibumbiro arirukanka, yongera kujya ku iriba kudahira, adahirira ingamiya ze zose.

Itangiriro 24:21

Uwo mugabo amwitegereza acecetse, kugira ngo amenye yuko Uwiteka yahaye urugendo rwe amahirwe, cyangwa ataruyahaye.

Itangiriro 24:22

Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugabo yenda impeta y'izahabu, kuremera kwayo kwari nk'igice cya shekeli, n'ibimeze nk'imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi z'izahabu, arabimwambika.

Itangiriro 24:23

Aramubaza ati “Uri mwene nde? Ndakwinginze mbwira. Kandi kwa so hari aho twarara?”

Itangiriro 24:24

Aramusubiza ati “Ndi mwene Betuweli wa Miluka na Nahori.”

Itangiriro 24:25

Kandi ati “Dufite inganagano n'ibyokurya bizihagije, kandi dufite n'aho kubaraza.”

Itangiriro 24:26

Uwo mugabo arunama, yikubita hasi, asenga Uwiteka.

Itangiriro 24:27

Ati “Uwiteka ahimbazwe, Imana ya databuja Aburahamu, itaretse kugirira databuja imbabazi n'umurava, nanjye Uwiteka anyoboye inzira ijya kwa bene wabo wa databuja.”

Itangiriro 24:28

Uwo mukobwa arirukanka, abwira abo mu nzu ya nyina uko byabaye.

Itangiriro 24:29

Kandi Rebeka yari afite musaza we witwa Labani. Labani uwo arasohoka, ajya gusanganirira uwo mugabo ku iriba.

Itangiriro 24:30

Abonye ya mpeta na za zahabu zimeze nk'imiringa, biri ku maboko ya mushiki we, kandi yumvise amagambo ya Rebeka mushiki we ati “Ibyo ni byo uwo mugabo yambwiye”, ni ko kujya aho uwo mugabo ari. Asanga ahagaze iruhande rwa za ngamiya ku isōko.

Itangiriro 24:31

Aramubwira ati “Ngwino winjire, uhiriwe ku Uwiteka, ni iki kiguhagaritse hanze, ko niteguye inzu n'ikiraro cy'ingamiya?”

Itangiriro 24:32

Uwo mugabo yinjira mu nzu, Labani akura imitwaro kuri izo ngamiya, atanga inganagano n'ibyokurya by'ingamiya, n'amazi yo kumwoza ibirenge n'ayo koza iby'abo bari kumwe.

Itangiriro 24:33

Bamuzanira ibyokurya, maze arababwira ati “Sindya ntaravuga ubutumwa.” Labani aramubwira ati “Buvuge.”

Itangiriro 24:34

Aramubwira ati “Ndi umugaragu wa Aburahamu.

Itangiriro 24:35

Kandi Uwiteka yahaye databuja imigisha myinshi ahinduka umuntu ukomeye, kandi yamuhaye imikumbi n'amashyo, n'ifeza n'izahabu, n'abagaragu n'abaja, n'ingamiya n'indogobe.

Itangiriro 24:36

Kandi na Sara muka databuja yamubyariye umuhungu akecuye, ni we yahaye ibye byose.

Itangiriro 24:37

Kandi databuja yarandahirije ngo ne kuzasabira umwana we Umunyakanānikazi, abo atuyemo.

Itangiriro 24:38

Ahubwo ngo nzajye mu nzu ya se no muri bene wabo, ngo abe ari bo nsabiriramo umwana we.

Itangiriro 24:39

Mbwira databuja nti ‘Ahari umukobwa azanga ko tuzana.’

Itangiriro 24:40

Aransubiza ati ‘Uwiteka ngendera imbere, azatuma marayika we ngo ajyane nawe, azaha urugendo rwawe ihirwe, maze nawe uzasabire umwana wanjye umugeni wo muri bene wacu, mu nzu ya data.

Itangiriro 24:41

Nugera kuri bene wacu, ni bwo utazafatwa n'indahiro nkurahije. Baramuka bamukwimye, ntuzafatwa n'indahiro nkurahije.’

Itangiriro 24:42

“Maze uyu munsi ngera ku isōko, ndasenga nti ‘Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, niba uhaye urugendo ngenda ihirwe,

Itangiriro 24:43

dore mpagaze ku isōko, bibe bitya: umukobwa usohoka kuvoma nkamubwira nti “Ndakwinginze, mpa utuzi ku kibindi cyawe nyweho”,

Itangiriro 24:44

akansubiza ati “Nywaho ubwawe kandi nduhira n'ingamiya zawe”, abe ari we uba umugeni Uwiteka yatoranirije mwene databuja.’

Itangiriro 24:45

Ngisengera mu mutima wanjye, Rebeka asohoka ashyize ikibindi ku rutugu, aramanuka ajya ku isōko, aravoma. Ndamubwira nti ‘Ndakwinginze, mpa nyweho.’

Itangiriro 24:46

Acisha bugufi ikibindi n'ingoga agikuye ku rutugu rwe, arambwira ati ‘Nywaho, nduhira n'ingamiya zawe.’ Ndanywa, kandi yuhira n'ingamiya zanjye.

Itangiriro 24:47

Ndamubaza nti ‘Uri mwene nde?’ Aransubiza ati ‘Ndi mwene Betuweli wa Nahori na Miluka.’ Mpera ko nkatira impeta ku zuru rye n'imiringa ku maboko ye.

Itangiriro 24:48

Ndunama, nikubita hasi, nsenga Uwiteka, mpimbaza Uwiteka Imana ya databuja Aburahamu, yanyoboye inzira ikwiriye ngo mboneremo umukobwa wabo wa databuja, musabire umwana we.

Itangiriro 24:49

Nuko nimushaka kugirira databuja neza, ntimumurerege nimumbwire, kandi nimutabyemera nimumbwire nanjye mpindukire njye iburyo cyangwa ibumoso.”

Itangiriro 24:50

Labani na Betuweli baramusubiza bati “Ibyo biturutse ku Uwiteka, nta kindi tubasha kukubwira, ari icyiza, ari n'ikibi.

Itangiriro 24:51

Dore Rebeka ari imbere yawe, mujyane abe muka mwene shobuja, nk'uko Uwiteka yavuze.”

Itangiriro 24:52

Umugaragu wa Aburahamu yumvise amagambo yabo, yikubita hasi, aramya Uwiteka.

Itangiriro 24:53

Uwo mugaragu azana ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyenda abiha Rebeka, kandi aha na musaza we na nyina ibintu by'igiciro cyinshi.

Itangiriro 24:54

We n'abo bazanye bararya baranywa, baraharara buracya, babyuka mu gitondo, arababwira ati “Nimunsezerere nsubire kwa databuja.”

Itangiriro 24:55

Musaza w'umukobwa na nyina baramusubiza bati “Umukobwa nasigarane natwe iminsi cumi cyangwa isagaho, azabone kugenda.”

Itangiriro 24:56

Arabasubiza ati “Mwintinza kuko Uwiteka yahaye urugendo rwanjye ihirwe, nimunsezerere nsubire kwa databuja.”

Itangiriro 24:57

Baramusubiza bati “Reka duhamagare umukobwa tumubaze, twumve irimuva mu kanwa.”

Itangiriro 24:58

Bahamagara Rebeka, baramubaza bati “Urajyana n'uyu mugabo?” Arabasubiza ati “Turajyana.”

Itangiriro 24:59

Basezera kuri Rebeka mushiki wabo n'umurezi we, basezerera umugaragu wa Aburahamu n'abantu be.

Itangiriro 24:60

Bifuriza Rebeka umugisha baramubwira bati “Mushiki wacu, uzabe nyirakuruza w'abantu inzovu ibihumbi, Urubyaro rwawe ruzahindūre amarembo y'abanzi barwo.”

Itangiriro 24:61

Rebeka ahagurukana n'abaja be bajya ku ngamiya, zirabaheka bakurikira uwo mugabo, uwo mugaragu ajyana Rebeka aragenda.

Itangiriro 24:62

Bukeye Isaka aza aturutse mu nzira yo ku iriba ryitwa Lahayiroyi, kuko yari atuye mu gihugu cy'i Negebu.

Itangiriro 24:63

Isaka arasohoka, ajya kwibwirira mu gasozi nimugoroba, yubura amaso, abona ingamiya ziza.

Itangiriro 24:64

Rebeka yubura amaso, abonye Isaka, ava ku ngamiya.

Itangiriro 24:65

Abaza wa mugaragu ati “Uriya mugabo ni nde ugenda ku gasozi, tugiye guhura?” Uwo mugaragu aramusubiza ati “Ni databuja.” Rebeka yenda umwenda we, yitwikira mu maso.

Itangiriro 24:66

Uwo mugaragu atekerereza Isaka ibyo yakoze byose.

Itangiriro 24:67

Isaka azana Rebeka mu ihema rya nyina Sara, aramurongora, aba umugore we, aramukundwakaza. Isaka ashira umubabaro wa nyina yapfushije.