Itangiriro 25

34 verses

Itangiriro 25:1

Aburahamu arongora undi mugore witwa Ketura.

Itangiriro 25:2

Babyarana Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa.

Itangiriro 25:3

Yokishani yabyaye Sheba na Dedani. Bene Dedani ni Abashuri n'Abaletushi n'Abaleyumi.

Itangiriro 25:4

Bene Midiyani ni Efa na Eferi, na Henoki na Abida na Eluda. Abo bose ni urubyaro rwa Ketura.

Itangiriro 25:5

Aburahamu yahaye Isaka ibye byose.

Itangiriro 25:6

Ariko abana b'inshoreke Aburahamu yari afite, abaha impano akiriho, arabohereza ngo batandukane na Isaka umwana we, bagende berekeje iburasirazuba, bajye mu gihugu cy'iburasirazuba.

Itangiriro 25:7

Iminsi Aburahamu yaramye ni imyaka ijana na mirongo irindwi n'itanu.

Itangiriro 25:8

Aburahamu ageze mu za bukuru, aramye imyaka myinshi, umwuka urahera, apfa ashaje neza, asanga bene wabo.

Itangiriro 25:9

Abana be Isaka na Ishimayeli, bamuhamba muri bwa buvumo bw'i Makipela, buri mu isambu ya Efuroni mwene Sohari Umuheti, iri imbere y'i Mamure.

Itangiriro 25:10

Ni yo sambu Aburahamu yaguze n'Abaheti, ari ho bahambye Aburahamu na Sara umugore we.

Itangiriro 25:11

Aburahamu amaze gupfa Imana iha umugisha Isaka umwana we, Isaka yari atuye hafi ya rya riba ryitwa Lahayiroyi.

Itangiriro 25:12

Uru ni rwo rubyaro rwa Ishimayeli, umwana wa Aburahamu, uwo Hagari Umunyegiputakazi, umuja wa Sara yabyaranye na Aburahamu.

Itangiriro 25:13

Uku ni ko abana ba Ishimayeli bitwaga, nk'uko amazina yabo ari, nk'uko babyaranye. Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti, hakurikiraho Kedari na Adibēli na Mibusamu,

Itangiriro 25:14

na Mishuma na Duma na Masa,

Itangiriro 25:15

na Hadadi na Tema na Yeturi, na Nafishi na Kedema.

Itangiriro 25:16

Abo ni bo bana ba Ishimayeli, ayo ni yo mazina yabo, nk'uko imidugudu yabo iri, nk'uko ingo zabo ziri. Ni abatware cumi na babiri, nk'uko amoko yabo ari.

Itangiriro 25:17

Imyaka Ishimayeli yaramye ni ijana na mirongo itatu n'irindwi, umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo.

Itangiriro 25:18

Bahera i Havila batura, bageza i Shuri, iri imbere ya Egiputa, aherekeye Ashuri. Yari atuye imbere ya bene se bose.

Itangiriro 25:19

Uru ni urubyaro rwa Isaka, umwana wa Aburahamu. Aburahamu yabyaye Isaka,

Itangiriro 25:20

Isaka yari amaze imyaka mirongo ine avutse, ubwo yarongoraga Rebeka, mwene Betuweli Umwaramu w'i Padanaramu, mushiki wa Labani Umwaramu.

Itangiriro 25:21

Isaka yingingira umugore we Uwiteka kuko yari ingumba, Uwiteka yemera kwinginga kwe, Rebeka umugore we asama inda.

Itangiriro 25:22

Abana bakiranira mu nda ye aribaza ati “Ubwo bimeze bityo, ibi bimbereyeho iki?” Aragenda ajya kubaza Uwiteka.

Itangiriro 25:23

Uwiteka aramusubiza ati “Inda yawe irimo amahanga abiri, Amoko abiri azatandukana, Ahereye igihe azavira mu mara yawe. Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko, Umukuru azaba umugaragu w'umuto.”

Itangiriro 25:24

Maze igihe cyo kubyara kwe gisohoye, zari impanga mu nda ye.

Itangiriro 25:25

Gakuru avuka atukura, ari cyoya nk'umwenda w'ubwoya, bamwita Esawu.

Itangiriro 25:26

Hakurikiraho Gato, afashe agatsinsino ka Esawu, bamwita Yakobo. Kandi Isaka yari amaze imyaka mirongo itandatu avutse, ubwo Rebeka yababyaraga.

Itangiriro 25:27

Abo bahungu barakura. Esawu aba umuhigi w'umuhanga w'umunyeshyamba, Yakobo we yari umunyamahane make, yabaga mu mahema.

Itangiriro 25:28

Maze Isaka yakundiraga Esawu kuko yajyaga arya ku muhigo w, Rebeka we yakundaga Yakobo.

Itangiriro 25:29

Bukeye Yakobo ateka imboga, Esawu arinjira avuye mu ishyamba, akōza.

Itangiriro 25:30

Esawu abwira Yakobo ati “Ndakwinginze, ngaburira ku bitukura utetse, kuri ibyo bitukura byawe, kuko nkōza.” Ni cyo cyatumye yitwa Edomu.

Itangiriro 25:31

Yakobo aramusubiza ati “Keretse twagura ubutware bwawe uyu munsi.”

Itangiriro 25:32

Esawu aramusubiza ati “Ubu se ko ngiye gupfa, ubwo butware bumariye iki?”

Itangiriro 25:33

Yakobo aramubwira ati “Ndahira uyu munsi.” Aramurahira, agurisha Yakobo ubutware bwe.

Itangiriro 25:34

Yakobo aha Esawu umutsima n'ibishyimbo yatetse, ararya aranywa, arahaguruka arigendera. Uko ni ko Esawu yasuzuguye ubutware bwe.