Itangiriro 35

29 verses

Itangiriro 35:1

Imana ibwira Yakobo iti “Haguruka uzamuke, ujye i Beteli utureyo, wubakireyo igicaniro Imana yakubonekeye, ubwo wahungaga Esawu mwene so.”

Itangiriro 35:2

Maze Yakobo abwira abo mu rugo rwe n'abo bari kumwe bose ati “Mukureho imana z'abanyamahanga ziri muri mwe, mwizirūre mwambare indi myenda,

Itangiriro 35:3

duhaguruke tuzamuke tujye i Beteli, nanjye nzubakirayo igicaniro Imana, yanyumviye ku munsi w'umubabaro wanjye, kandi yagendanaga nanjye mu nzira nagenzemo.”

Itangiriro 35:4

Baha Yakobo imana z'abanyamahanga zose bari bafite, n'impeta zari mu matwi yabo, Yakobo abihisha munsi y'igiti cyitwa umwela cyari hafi y'i Shekemu.

Itangiriro 35:5

Baragenda, Imana itera ubwoba imidugudu ibagose, ntibakurikira bene Yakobo.

Itangiriro 35:6

Nuko Yakobo asohora i Luzi ni yo Beteli, iri mu gihugu cy'i Kanāni we n'abantu bose bari kumwe.

Itangiriro 35:7

Yubakayo igicaniro, yita aho hantu “Eli Beteli”, kuko ari ho Imana yamwihishuririye, ubwo yahungaga mwene se.

Itangiriro 35:8

Kandi Debora wareraga Rebeka arapfa, bamuhamba hepfo y'i Beteli munsi y'igiti cyitwa umwaloni, bacyita Alonibakuti.

Itangiriro 35:9

Imana yongera kubonekera Yakobo agarutse avuye i Padanaramu, imuha umugisha.

Itangiriro 35:10

Imana iramubwira iti “Witwa Yakobo, ntuzitwa Yakobo ukundi, ahubwo Isirayeli ni ryo rizaba izina ryawe.” Nuko imwita Isirayeli.

Itangiriro 35:11

Imana iramubwira iti “Ndi Imana Ishoborabyose, wororoke ugwire, ishyanga n'iteraniro ry'amoko bizagukomokaho, abami bazakomoka mu rukiryi rwawe,

Itangiriro 35:12

kandi igihugu nahaye Aburahamu na Isaka nzakiguha nawe, n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho nzarugiha.”

Itangiriro 35:13

Imana imusiga aho bavuganiraga, irazamuka.

Itangiriro 35:14

Yakobo ashinga inkingi y'amabuye aho yavuganiraga na yo, ayisukaho ituro ry'ibyokunywa, ayisukaho n'amavuta ya elayo.

Itangiriro 35:15

Yakobo yita aho hantu yavuganiye n'Imana Beteli.

Itangiriro 35:16

Bava i Beteli baragenda, bari bashigaje akarere bakagera muri Efurata, Rasheli araramukwa, aragumirwa.

Itangiriro 35:17

Kandi akigumiwe umubyaza aramubwira ati “Witinya, kuko uri bubyare undi muhungu.”

Itangiriro 35:18

Kandi mu ipfa rye, ubugingo bwe buri mu igenda, yita umwana Benoni, ariko se amwita Benyamini.

Itangiriro 35:19

Rasheli arapfa, bamuhamba mu nzira ijya muri Efurata, ni ho Betelehemu.

Itangiriro 35:20

Yakobo ashinga inkingi ku gituro cye, ari yo nkingi y'igituro cya Rasheli ikiriho na bugingo n'ubu.

Itangiriro 35:21

Isirayeli aragenda, abamba ihema hirya y'inzu ndende y'amatafari yo muri Ederi.

Itangiriro 35:22

Kandi Isirayeli agituye muri icyo gihugu, Rubeni aragenda asambana na Biluha inshoreke ya se, Isirayeli arabimenya. Abahungu ba Yakobo bari cumi na babiri.

Itangiriro 35:23

Aba Leya ni Rubeni imfura ya Yakobo, na Simiyoni na Lewi na Yuda na Isakari na Zebuluni,

Itangiriro 35:24

aba Rasheli ni Yosefu na Benyamini,

Itangiriro 35:25

aba Biluha umuja wa Rasheli, ni Dani na Nafutali,

Itangiriro 35:26

aba Zilupa umuja wa Leya, ni Gadi na Asheri. Abo ni bo bahungu ba Yakobo yabyariye i Padanaramu.

Itangiriro 35:27

Yakobo agera kwa se Isaka i Mamure kuri Kiriyati Aruba ni ho Heburoni, aho Aburahamu na Isaka baturaga.

Itangiriro 35:28

Iminsi Isaka yaramye ni imyaka ijana na mirongo inani.

Itangiriro 35:29

Isaka umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo ageze mu za bukuru, Esawu na Yakobo abana be baramuhamba.