Itangiriro 34

31 verses

Itangiriro 34:1

Dina umukobwa wa Leya, uwo yabyaranye na Yakobo, arasohoka ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu.

Itangiriro 34:2

Shekemu mwene Hamori Umuhivi, umutware mukuru w'icyo gihugu aramubona, aramwenda aryamana na we, aramukinda.

Itangiriro 34:3

Amarira umutima kuri Dina, umukobwa wa Yakobo, aramukunda, amubwira neza.

Itangiriro 34:4

Shekemu abwira se Hamori ati “Nsabira uyu mukobwa.”

Itangiriro 34:5

Yakobo yumva yuko Shekemu yononnye Dina umukobwa we, abahungu be bari mu matungo mu rwuri, Yakobo araceceka, ageza aho baziye.

Itangiriro 34:6

Hamori se wa Shekemu aragenda ngo ajye kujya inama na Yakobo.

Itangiriro 34:7

Bene Yakobo babyumvise bava mu rwuri barataha. Barababara kandi bararakara cyane, kuko yakoreye ikizira mu Bisirayeli, ari cyo kuryamana n'umukobwa wa Yakobo bidakwiriye gukorwa.

Itangiriro 34:8

Hamori ajya inama na bo ati “Umutima w'umuhungu wanjye Shekemu wigombye umukobwa wanyu, ndabinginze, mumushyingire.

Itangiriro 34:9

Kandi mushyingirane natwe, mudushyingire abakobwa banyu, namwe murongore abakobwa bacu.

Itangiriro 34:10

Kandi muzaturana natwe, igihugu kizaba imbere yanyu ngo mujye aho mushaka, mugituremo, mugitundemo, mukironkemo ibintu.”

Itangiriro 34:11

Shekemu abwira se wa Dina na basaza be ati “Mbagirireho umugisha, icyo muzanca cyose nzakibaha.

Itangiriro 34:12

Inkwano n'impano muzanyaka uko bizangana kose, nzabibaha uko mubinyatse, ariko munshyingire uwo mukobwa.”

Itangiriro 34:13

Bene Yakobo basubizanya uburiganya Shekemu na Hamori se, kuko yononnye Dina mushiki wabo.

Itangiriro 34:14

Baramubwira bati “Ntitwabasha gushyingira mushiki wacu umuntu utakebwe, kuko ibyo byadutera isoni.

Itangiriro 34:15

Icyatuma twemera ibyo ni kimwe gusa, ko muba nka twe, ngo umugabo wese wo muri mwe akebwe.

Itangiriro 34:16

Ni ho tuzabashyingira abakobwa bacu, tukarongora abakobwa banyu, tugaturana, tukaba ubwoko bumwe.

Itangiriro 34:17

Ariko nimutatwumvira ngo mukebwe, tuzajyana umukobwa wacu twigendere.”

Itangiriro 34:18

Amagambo yabo anezeza Hamori na Shekemu mwene Hamori.

Itangiriro 34:19

Uwo muhungu ntiyatindiganya kubikora kuko yanezererwaga umukobwa wa Yakobo, kandi Shekemu yari afite icyubahiro kiruta icy'ab'inzu ya se bose.

Itangiriro 34:20

Hamori na Shekemu umuhungu we bajya mu marembo y'umudugudu wabo, bajya inama n'abagabo bo mu mudugudu bati

Itangiriro 34:21

“Abo bantu ntibashaka kurwana natwe, nuko bature mu gihugu bagitundemo kuko igihugu ari kigari bakagikwirwamo, turongore abakobwa babo, tubashyingire abacu.

Itangiriro 34:22

Ariko icyatuma batwumvira bakemera guturana natwe tukaba ubwoko bumwe ni iki gusa: ni uko umugabo wese wo muri twe akebwa nk'uko bo bakebwa.

Itangiriro 34:23

Mbese inka zabo n'ibintu byabo n'amatungo yabo yose ntibizaba ibyacu? Tubemerere gusa, na bo bazaturana natwe.”

Itangiriro 34:24

Hamori na Shekemu umuhungu we, bumvirwa n'abavaga mu irembo ry'umudugudu wabo bose, umugabo wese arakebwa, uwavaga mu irembo ry'umudugudu wabo wese.

Itangiriro 34:25

Maze ku munsi wa gatatu, barushijeho kubabara, bene Yakobo babiri, Simiyoni na Lewi, basaza ba Dina, benda inkota zabo, batera umudugudu gitunguro, bica abagabo bo muri wo bose.

Itangiriro 34:26

Bicisha Hamori na Shekemu umuhungu we inkota, bakura Dina mu nzu ya Shekemu, baragenda.

Itangiriro 34:27

Bene Yakobo bacuza intumbi, basahura mu mudugudu, babahōra konona mushiki wabo.

Itangiriro 34:28

Banyaga imikumbi yabo n'amashyo yabo n'indogobe zabo, n'ibintu byari mu mudugudu n'ibyo mu gasozi,

Itangiriro 34:29

banyaga ubutunzi bwabo bwose, bafata mpiri abana babo bose n'abagore babo, n'ibyari mu mazu yabo byose.

Itangiriro 34:30

Maze Yakobo abwira Simiyoni na Lewi ati “Mumpagaritse umutima, kuko mutumye nangwa urunuka na bene igihugu, Abanyakanāni n'Abaferizi, kandi umubare wacu ari muke, bazaterana bose bantere, nanjye nzarimbukana n'inzu yanjye.”

Itangiriro 34:31

Baramubaza bati “Bikwiriye ko agirira mushiki wacu atyo, nk'aho yari maraya?”