Itangiriro 38

30 verses

Itangiriro 38:1

Muri iyo minsi Yuda ava muri bene se, aramanuka, acumbika ku Munyadulamu witwaga Hira.

Itangiriro 38:2

Yuda abonayo umukobwa wa Shuwa Umunyakanāni, aramujyana aramurongora.

Itangiriro 38:3

Asama inda abyara umuhungu, amwita Eri.

Itangiriro 38:4

Yongera gusama indi nda ayibyaramo umuhungu, amwita Onani.

Itangiriro 38:5

Yongera kubyara undi muhungu amwita Shela, Yuda ubwo yamubyaraga yari i Kezibu.

Itangiriro 38:6

Yuda asabira impfura ye Eri umukobwa witwa Tamari.

Itangiriro 38:7

Eri imfura ya Yuda, yari umunyabyaha mu maso y'Uwiteka, aramwica.

Itangiriro 38:8

Yuda abwira Onani ati “Hungura muka mwene so, nk'uko bikwiriye umugabo wabo, ucikure mwene so.”

Itangiriro 38:9

Onani amenya yuko umwana atazaba uwe, nuko aryamanye na muka mwene se ashyira intanga hasi kugira ngo adacikura mwene se.

Itangiriro 38:10

Icyo yakoze icyo cyari kibi mu maso y'Uwiteka, na we aramwica.

Itangiriro 38:11

Maze Yuda abwira Tamari umukazana we ati “Guma mu nzu ya so uri umupfakazi, ugeze aho umwana wanjye Shela azakurira.” Kuko yibwiraga ati “Na we ye gupfa nka bene se.” Tamari aragenda, aguma mu nzu ya se.

Itangiriro 38:12

Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa muka Yuda, arapfa. Yuda amaze kumwerera, arazamuka ajya i Timuna, aho abagaragu be bakemuriraga intama ze, we n'incuti ye Hira Umunyadulamu.

Itangiriro 38:13

Babwira Tamari bati “Sobukwe arazamutse, agiye i Timuna gukemuza intama ze.”

Itangiriro 38:14

Yiyambura imyenda y'ubupfakazi, yitwikira umwenda mu mutwe arisēsūra, yicara mu marembo ya Enayimu yo ku nzira ijya i Timuna, kuko yabonye Shela amaze gukura, ntibamumuhe ngo amuhungure.

Itangiriro 38:15

Yuda amubonye agira ngo ni maraya, kuko yari yitwikiriye mu maso.

Itangiriro 38:16

Atambikira aho ari iruhande rw'inzira, aramubwira ati “Ndakwinginze turyamane.” Kuko yari atazi ko ari umukazana we. Aramubaza ati “Nituryamana urampa gisasuro ki?”

Itangiriro 38:17

Aramusubiza ati “Ndakoherereza umwana w'ihene wo mu mukumbi.” Aramubaza ati “Urampa ingwate kugeza aho uzawoherereza?”

Itangiriro 38:18

Na we aramubaza ati “Ndaguha ngwate ki?” Aramusubiza ati “Mpa impeta yawe iriho ikimenyetso, n'umugozi wayo n'inkoni witwaje.” Arabimuha, bararyamana amutwika inda.

Itangiriro 38:19

Arahaguruka aragenda, yiyambura umwenda wo mu mutwe, yambara imyenda ye y'ubupfakazi.

Itangiriro 38:20

Yuda yohereza wa mwana w'ihene, awuhaye wa Munyadulamu incuti ye, ngo uwo mugore amusubize za ngwate, aramubura.

Itangiriro 38:21

Abaza abagabo bo mu mudugudu yarimo ati “Maraya uwo ari he, wari Enayimu iruhande rw'inzira?” Baramusubiza bati “Nta maraya wari aha.”

Itangiriro 38:22

Asubira aho Yuda ari aramubwira ati “Ntawe nabonye, kandi abaho bambwiye ngo ‘Nta maraya wari uhari.’ ”

Itangiriro 38:23

Yuda aramusubiza ati “Nabyijyanire twe gukorwa n'isoni, dore nohereje uyu mwana w'ihene maze uramubura.”

Itangiriro 38:24

Hashize amezi nk'atatu, babwira Yuda bati “Tamari umukazana wawe yarasambanye, kandi afite inda y'ubusambanyi.” Yuda arababwira ati “Mumusohore bamutwike.”

Itangiriro 38:25

Bakimusohora atuma kuri sebukwe ati “Nyir'ibi bintu ni we wantwitse inda.” Kandi ati “Ndakwinginze, menya nyir'ibi: impeta iriho ikimenyetso n'imigozi yayo n'inkoni.”

Itangiriro 38:26

Yuda yemera ko ari ibye ati “Andushije gukiranuka, kuko ntamuhaye Shela umwana wanjye.” Ntiyongera kuryamana na we ukundi.

Itangiriro 38:27

Nuko mu iramukwa rye, impanga zari mu nda ye.

Itangiriro 38:28

Akiramukwa, umwe hahinguka igikonjo cye, umubyaza aragifata ahambiraho urudodo rutukura ati “Uyu ni we mpfura.”

Itangiriro 38:29

Ashubijeyo igikonjo cye uwari inyuma aravuka, umubyaza aravuga ati “Dore uko usatuye uku! Gusatura kwawe kukubeho!” Ni cyo cyatumye bamwita Perēsi.

Itangiriro 38:30

Hanyuma mwene se aravuka, wari ufite urudodo ruhambiriye ku gikonjo, bamwita Zera.