Itangiriro 39

23 verses

Itangiriro 39:1

Yosefu bamujyana muri Egiputa. Potifari Umunyegiputa, umutware wa Farawo watwaraga abamurinda, amugura n'Abishimayeli bamuzanyeyo.

Itangiriro 39:2

Uwiteka aba kumwe na Yosefu, agira ukuboko kwiza, aba mu nzu ya shebuja Umunyegiputa.

Itangiriro 39:3

Shebuja abona yuko Uwiteka ari kumwe na we, kandi ko Uwiteka yamuhaye kugira ukuboko kwiza ku cyo akoze cyose.

Itangiriro 39:4

Yosefu amugiriraho umugisha aba ari we akorera ubwe, amugira igisonga cy'urugo rwe rwose, amubitsa ibyo atunze byose.

Itangiriro 39:5

Uhereye igihe yamugiriye igisonga cy'urugo rwe n'icy'ibintu bye byose, Uwiteka aha umugisha urugo rw'uwo Munyegiputa ku bwa Yosefu, umugisha w'Uwiteka uba ku byo atunze byose, ibyo mu rugo n'ibyo mu mirima no mu gasozi.

Itangiriro 39:6

Abitsa Yosefu ibyo atunze byose, mu byo amubikije ntiyagira ikindi agenzura, keretse kwita ku byo yajyaga arya. Yosefu yari mwiza wese, afite mu maso heza.

Itangiriro 39:7

Hanyuma y'ibyo, nyirabuja abenguka Yosefu, aramubwira ati “Turyamane.”

Itangiriro 39:8

Maze ariyangira, abwira nyirabuja ati “Dore databuja ntagenzura ibyo mubikiye byo mu rugo, ndetse ambikije ibyo atunze byose.

Itangiriro 39:9

Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?”

Itangiriro 39:10

Akajya abibwira Yosefu uko bukeye ntamwumvire, ngo aryamane na we cyangwa abane na we.

Itangiriro 39:11

Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo.

Itangiriro 39:12

Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati “Turyamane.” Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka.

Itangiriro 39:13

Abonye yuko amusigiye umwenda we agahunga agasohoka,

Itangiriro 39:14

ahamagara abagabo bo mu nzu ye arababwira ati “Dore yatuzaniye Umuheburayo wo kudusekana agasuzuguro, yanyegereye ngo aryamane nanjye ntabarisha ijwi rirenga,

Itangiriro 39:15

maze yumvise nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.”

Itangiriro 39:16

Agumisha uwo mwenda iruhande rwe, ageza aho shebuja wa Yosefu yatahiye.

Itangiriro 39:17

Maze amubwira amagambo amwe n'ayo ati “Wa mugurano wawe w'Umuheburayo watuzaniye yanyiyegereje ngo ansuzugure,

Itangiriro 39:18

nanjye nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.”

Itangiriro 39:19

Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye ati “Uko ni ko umugurano wawe yangiriye”, uburakari bwe burakongezwa.

Itangiriro 39:20

Shebuja wa Yosefu aramujyana, amushyira mu nzu y'imbohe bakingiraniramo imbohe z'umwami, aba muri iyo nzu y'imbohe.

Itangiriro 39:21

Ariko Uwiteka aba kumwe na Yosefu, amugirira neza, amuha kugirira umugisha ku murinzi w'iyo nzu y'imbohe.

Itangiriro 39:22

Uwo murinzi arindisha Yosefu imbohe zose zari muri ya nzu y'imbohe, ibyo bakoreragamo byose ni we wabikoreshaga.

Itangiriro 39:23

Umurinzi w'inzu y'imbohe ntiyagira ikintu agenzura mu byo yamurindishije, kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi ibyo yakoraga Uwiteka yamuhaga kubikoresha ukuboko kwiza.