Itangiriro 4

26 verses

Itangiriro 4:1

Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejwe umuhungu n'Uwiteka.”

Itangiriro 4:2

Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w'intama, Kayini aba umuhinzi.

Itangiriro 4:3

Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z'ubutaka, ngo ariture Uwiteka.

Itangiriro 4:4

Na Abeli azana ku buriza bw'umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye,

Itangiriro 4:5

maze ntiyita kuri Kayini n'ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro.

Itangiriro 4:6

Uwiteka abaza Kayini ati “Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro?

Itangiriro 4:7

Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.”

Itangiriro 4:8

Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira Abeli murumuna we, aramwica.

Itangiriro 4:9

Uwiteka abaza Kayini ati “Abeli murumuna wawe ari he?” Aramusubiza ati “Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?”

Itangiriro 4:10

Aramubaza ati “Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry'amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka.

Itangiriro 4:11

Noneho uri ikivume ubutaka bwanga, bwasamuye akanwa kabwo kwakira amaraso ya murumuna wawe, ukuboko kwawe kwavushije.

Itangiriro 4:12

Nuhinga ubutaka, uhereye none ntibuzakwerera umwero wabwo, uzaba igicamuke n'inzererezi mu isi.”

Itangiriro 4:13

Kayini abwira Uwiteka ati “Igihano umpannye kiruta icyo nakwihanganira.

Itangiriro 4:14

Dore unyirukanye uyu munsi ku butaka, no mu maso hawe nzahahishwa, nzaba igicamuke n'inzererezi mu isi kandi uzambona wese azanyica.”

Itangiriro 4:15

Uwiteka abwira Kayini ati “Ni cyo gituma uwica Kayini azabihorerwa karindwi.” Kandi Uwiteka ashyira kuri Kayini ikimenyetso, kugira ngo hatagira umubona, akamwica.

Itangiriro 4:16

Nuko Kayini ava mu maso y'Uwiteka atura mu gihugu cy'i Nodi, mu ruhande rw'iburasirazuba rwa Edeni.

Itangiriro 4:17

Kandi Kayini atwika umugore we inda abyara Henoki, yubaka umudugudu awitirira umwana we Henoki.

Itangiriro 4:18

Henoki abyara Iradi, Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli abyara Lameki.

Itangiriro 4:19

Lameki arongora abagore babiri, umwe yitwa Ada, undi yitwa Zila.

Itangiriro 4:20

Ada abyara Yabalu, aba sekuruza w'abanyamahema baragira inka.

Itangiriro 4:21

Murumuna we yitwa Yubalu, aba sekuruza w'abacuranzi n'abavuza imyironge.

Itangiriro 4:22

Na Zila abyara Tubalukayini, umucuzi w'ikintu cyose gikebeshwa cy'umuringa n'icyuma. Mushiki wa Tubalukayini yitwa Nāma.

Itangiriro 4:23

Lameki abwira abagore be ati “Ada na Zila nimwumve ijwi ryanjye, Baka Lameki, nimutegere amatwi amagambo yanjye. Nishe umugabo muhora kunkomeretsa, Nishe umusore muhora kuntera imibyimba.

Itangiriro 4:24

Niba Kayini azahorerwa karindwi, Ni ukuri Lameki azahorerwa incuro mirongo irindwi n'indwi.”

Itangiriro 4:25

Adamu arongera atwika umugore we inda, abyara umuhungu amwita Seti ati “Ni uko Imana inshumbushije urundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe.”

Itangiriro 4:26

Na Seti abyara umuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry'Uwiteka.