Itangiriro 5

32 verses

Itangiriro 5:1

Iki ni igitabo cy'urubyaro rwa Adamu. Ku munsi Imana yaremeyemo umuntu, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye,

Itangiriro 5:2

umugabo n'umugore ni ko yabaremye, ibaha umugisha ibita Umuntu, ku munsi baremeweho.

Itangiriro 5:3

Kandi Adamu yamaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse, abyara umuhungu ufite ishusho ye, usa na we, amwita Seti.

Itangiriro 5:4

Amaze kubyara Seti, Adamu arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 5:5

Iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itatu, arapfa.

Itangiriro 5:6

Seti yamaze imyaka ijana n'itanu avutse abyara Enoshi.

Itangiriro 5:7

Amaze kubyara Enoshi, Seti arongera amara imyaka magana inani n'irindwi, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 5:8

Iminsi yose Seti yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi n'ibiri, arapfa.

Itangiriro 5:9

Enoshi yamaze imyaka mirongo urwenda avutse abyara Kenani,

Itangiriro 5:10

amaze kubyara Kenani, Enoshi arongera amara imyaka magana inani na cumi n'itanu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 5:11

Iminsi yose Enoshi yaramye ni imyaka magana urwenda n'itanu, arapfa.

Itangiriro 5:12

Kenani yamaze imyaka mirongo irindwi avutse abyara Mahalalēli.

Itangiriro 5:13

Amaze kubyara Mahalalēli, Kenani arongera amara imyaka magana inani na mirongo ine, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 5:14

Iminsi yose Kenani yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi, arapfa.

Itangiriro 5:15

Mahalalēli yamaze imyaka mirongo itandatu n'itanu avutse abyara Yeredi.

Itangiriro 5:16

Amaze kubyara Yeredi, Mahalalēli arongera amara imyaka magana inani na mirongo itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 5:17

Iminsi yose Mahalalēli yaramye ni imyaka magana inani na mirongo urwenda n'itanu, arapfa.

Itangiriro 5:18

Yeredi yamaze imyaka ijana na mirongo itandatu n'ibiri avutse abyara Henoki.

Itangiriro 5:19

Amaze kubyara Henoki, Yeredi arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 5:20

Iminsi yose Yeredi yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n'ibiri, arapfa.

Itangiriro 5:21

Henoki yamaze imyaka mirongo itandatu n'itanu avutse abyara Metusela.

Itangiriro 5:22

Amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n'Imana imyaka magana atatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 5:23

Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n'itanu.

Itangiriro 5:24

Kandi Henoki yagendanaga n'Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye.

Itangiriro 5:25

Metusela yamaze imyaka ijana na mirongo inani n'irindwi avutse abyara Lameki.

Itangiriro 5:26

Amaze kubyara Lameki, Metusela arongera amara imyaka magana arindwi na mirongo inani n'ibiri, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 5:27

Iminsi yose Metusela yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n'icyenda, arapfa.

Itangiriro 5:28

Lameki yamaze imyaka ijana na mirongo inani n'ibiri avutse, abyara umuhungu.

Itangiriro 5:29

Amwita Nowa ati “Uyu azatumara umubabaro w'umurimo wacu n'uw'umuruho w'amaboko yacu, uva mu butaka Uwiteka yavumye.”

Itangiriro 5:30

Amaze kubyara Nowa, Lameki arongera amara imyaka magana atanu na mirongo urwenda n'itanu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 5:31

Iminsi yose Lameki yaramye ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n'irindwi, arapfa.

Itangiriro 5:32

Nowa yamaze imyaka magana atanu avutse, abyara Shemu na Hamu na Yafeti.