Itangiriro 40

23 verses

Itangiriro 40:1

Hanyuma y'ibyo, umuhereza wa vino w'umwami wa Egiputa n'umuvuzi w'imitsima ye, barakaza shebuja umwami wa Egiputa.

Itangiriro 40:2

Farawo arakarira abo batware be bombi, umutware w'abahereza ba vino n'umutware w'abavuzi b'imitsima.

Itangiriro 40:3

Abarindishiriza mu nzu y'imbohe, iri mu rugo rw'umutware w'abamurinda, aho Yosefu yakingiraniwe.

Itangiriro 40:4

Umutware w'abarinda umwami abarindisha Yosefu ngo ajye abakorera, bamara igihe bari mu nzu y'imbohe.

Itangiriro 40:5

Umuhereza wa vino w'umwami wa Egiputa n'umuvuzi w'imitsima ye, bakingiraniwe muri ya nzu y'imbohe, bombi barotera ijoro rimwe inzozi zicishije ukubiri, zigasobanurwa ukubiri.

Itangiriro 40:6

Yosefu mu gitondo yinjira aho bari, asanga bababaye.

Itangiriro 40:7

Abaza ba batware ba Farawo bakingiraniwe hamwe na we mu nzu ya shebuja wa Yosefu ati “Ni iki gitumye mugaragaza umubabaro mutyo uyu munsi?”

Itangiriro 40:8

Baramusubiza bati “Ni uko twarose inzozi, kandi akaba ari nta wubasha kuzidusobanurira.” Yosefu arababaza ati “Gusobanura si ukw'Imana se? Ndabinginze, nimuzindotorere.”

Itangiriro 40:9

Umuhereza wa vino mukuru arotorera Yosefu inzozi ze ati “Narose ngo umuzabibu wari imbere yanjye,

Itangiriro 40:10

kandi wari ufite amashami atatu, mbona usa n'upfunditse uburabyo burarabya, amasere yawo arahīsha,

Itangiriro 40:11

igikombe cya Farawo nari ngifite mu ntoki, nenda izo nzabibu nzikamurira muri cyo, ngihereza Farawo.”

Itangiriro 40:12

Yosefu aramubwira ati “Uku ni ko zisobanurwa: ya mashami atatu ni iminsi itatu,

Itangiriro 40:13

iminsi itatu itarashira Farawo azakuzamura, ashyire umutwe wawe ejuru, agusubize mu butware bwawe, ubone guhereza Farawo igikombe, nk'uko wahoze ukora kera, uri umuhereza we wa vino.

Itangiriro 40:14

Maze uzanyibuke ubwo uzabona ibyiza, uzangirire neza, ndakwinginze uzamvuge kuri Farawo, unkūze muri iyi nzu.

Itangiriro 40:15

Ni ukuri koko banyibye mu gihugu cy'Abaheburayo, n'ino na ho banshyize muri iyi nzu y'imbohe nta cyaha nkoze.”

Itangiriro 40:16

Wa muvuzi w'imitsima mukuru yumvise yuko amusobanuriye ibyiza, abwira Yosefu ati “Nanjye narose nikoreye ibyibo bitatu by'imitsima yera,

Itangiriro 40:17

kandi icyibo cyo hejuru y'ibindi cyarimo imitsima yokeje y'uburyo bwose nshyīra Farawo, ibisiga biyindira ku mutwe, iri mu cyibo.”

Itangiriro 40:18

Yosefu aramusubiza ati “Uku ni ko zisobanurwa: ibyo byibo bitatu ni iminsi itatu,

Itangiriro 40:19

iminsi itatu itarashira, Farawo azashyira hejuru umutwe wawe awugukuyeho akumanike ku giti, ibisiga bizakurīraho inyama yawe.”

Itangiriro 40:20

Ku munsi wa gatatu, ni wo munsi wo kwibutsa kuvuka kwa Farawo, atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya, ashyira hejuru hagati y'abagaragu be umutwe w'umuhereza wa vino mukuru, n'uw'umuvuzi w'imitsima mukuru.

Itangiriro 40:21

Asubiza umuhereza wa vino mukuru mu buhereza bwe, ahereza Farawo igikombe,

Itangiriro 40:22

maze amanika umuvuzi w'imitsima mukuru, nk'uko Yosefu yabasobanuriye inzozi zabo.

Itangiriro 40:23

Ariko wa muhereza wa vino mukuru ntiyibuka Yosefu, ahubwo aramwibagirwa.