Itangiriro 42

38 verses

Itangiriro 42:1

Yakobo yumva yuko ubuhashyi buri muri Egiputa abaza abana be ati “Ni iki gituma murebana?”

Itangiriro 42:2

Kandi ati “Numvise yuko hari ubuhashyi muri Egiputa, nimumanuke mujyeyo muduhahireyo tubeho tudapfa.”

Itangiriro 42:3

Bene se wa Yosefu cumi baramanuka, bajya guhaha imyaka y'impeke muri Egiputa.

Itangiriro 42:4

Ariko Benyamini mwene nyina wa Yosefu, Yakobo ntiyamutumana na bene se, kuko yibwiraga ati “Ahari yagira ibyago.”

Itangiriro 42:5

Abana ba Isirayeli bajya guhahana n'abandi, kuko inzara yateye mu gihugu cy'i Kanāni.

Itangiriro 42:6

Kandi Yosefu ni we wari umutware w'igihugu cya Egiputa, ni we wahahishaga abo muri icyo gihugu bose. Bene se wa Yosefu baraza, bamwikubita imbere bubamye.

Itangiriro 42:7

Yosefu abona bene se arabamenya, arabirengagiza, ababwira nabi. Arababaza ati “Murava he?” Baramusubiza bati “Turava mu gihugu cy'i Kanāni tuje guhaha.”

Itangiriro 42:8

Yosefu amenya bene se ariko bo ntibamumenya.

Itangiriro 42:9

Yosefu yibuka za nzozi yabaroteye arababwira ati “Muri abatasi muje gutata aho igihugu gifite amaboko make.”

Itangiriro 42:10

Baramusubiza bati “Si ko biri databuja, ahubwo abagaragu bawe tuzanywe no guhaha.

Itangiriro 42:11

Twese tuva inda imwe, turi abanyakuri, abagaragu bawe ntituri abatasi.”

Itangiriro 42:12

Arababwira ati “Si ko biri, ahubwo gutata aho igihugu gifite amaboko make ni ko kubazanye.”

Itangiriro 42:13

Baramusubiza bati “Abagaragu bawe turi abavandimwe turi cumi na babiri, turi abana b'umwe wo mu gihugu cy'i Kanāni, umuhererezi yasigaranye na data, undi ntakiriho.”

Itangiriro 42:14

Yosefu arababwira ati “Icyo ni cyo nababwiye nti ‘Muri abatasi.’

Itangiriro 42:15

Iki ni cyo kizabahakanira: ndahiye ubugingo bwa Farawo, ntimuzava hano umuhererezi wanyu ataje.

Itangiriro 42:16

Mutume umwe muri mwe azane murumuna wanyu, namwe murabohwa, amagambo yanyu ageragezwe yuko muri abanyakuri. Nibitaba bityo, ndahiye ubugingo bwa Farawo, muri abatasi.”

Itangiriro 42:17

Bose abamaza mu nzu y'imbohe iminsi itatu.

Itangiriro 42:18

Ku munsi wa gatatu Yosefu arababwira ati “Mugenze mutya mudapfa kuko nubaha Imana:

Itangiriro 42:19

niba muri abanyakuri umwe muri mwe abavandimwe, asigare abohewe mu nzu yanyu y'imbohe, abandi mugende mujyane imyaka y'impeke yo kubamara inzara mu ngo zanyu,

Itangiriro 42:20

maze munzanire umuhererezi wanyu. Ni ho amagambo yanyu azamenyekana ko ari ay'ukuri, bigatuma mudapfa.” Bagenza batyo.

Itangiriro 42:21

Baravugana bati “Ni ukuri turiho urubanza rw'ibyo twagiriye mwene data, kuko twabonye uko umutima we wari ubabaye ubwo yatwingingaga natwe ntitumwumvire, ni byo biduteye aya makuba.”

Itangiriro 42:22

Rubeni arababwira ati “Sinababwiye nti, mwe gukora icyaha kuri uwo mwana mukanga kunyumvira? Ni cyo gitumye amaraso ye adushakirwaho.”

Itangiriro 42:23

Ntibamenya yuko Yosefu yumva ibyo bavuga, kuko yavugirwaga n'umusemyi.

Itangiriro 42:24

Abatera umugongo abasiga aho ararira, abagarukaho avugana na bo, abakuramo Simiyoni, amubohera mu maso yabo.

Itangiriro 42:25

Yosefu ategeka ko babuzuriza imyaka y'impeke mu masaho yabo, kandi ngo basubize ifeza y'umuntu wese mu isaho ye, kandi babahe n'impamba. Babagirira batyo.

Itangiriro 42:26

Bahekesha indogobe zabo ihaho ryabo, bavayo.

Itangiriro 42:27

Aho baraye, umwe muri bo ahambuye isaho ye ngo agaburire indogobe ye, abona ifeza ye, asanga iri mu munwa w'isaho.

Itangiriro 42:28

Abwira bene se ati “Ifeza yanjye irangarukiye, dore iri mu isaho yanjye.” Bakuka imitima, barebana bahinda imishyitsi bati “Ibi ni ibiki, ibyo Imana itugiriye?”

Itangiriro 42:29

Basohora kuri se Yakobo mu gihugu cy'i Kanāni, bamubwira ibyababayeho byose bati

Itangiriro 42:30

“Umugabo ukomeye utwara icyo gihugu, yatubwiye nabi akeka yuko turi abatasi babatata.

Itangiriro 42:31

Natwe turamubwira tuti ‘Turi abanyakuri, ntituri abatasi.

Itangiriro 42:32

Turi abavandimwe turi cumi na babiri dusangiye data umwe, umwe ntakiriho, umuhererezi yasigaranye na data mu gihugu cy'i Kanāni.’

Itangiriro 42:33

Uwo mugabo ukomeye utwara icyo gihugu aratubwira ati ‘Iki ni cyo kizambwira ko muri abanyakuri: nimunsigire umwe muri mwe abavandimwe, mujyane ibyo kubamara inzara mu ngo zanyu, mugende

Itangiriro 42:34

munzanire umuhererezi wanyu. Ni ho nzamenya yuko mutari abatasi, ahubwo ko muri abanyakuri, nanjye nzabaha mwene so kandi muzatunda mu gihugu.’ ”

Itangiriro 42:35

Basutse ibyo mu masaho yabo babona igipfunyika cy'ifeza cy'umuntu wese kiri mu isaho ye, bo na se babonye ibipfunyika byabo baratinya.

Itangiriro 42:36

Se Yakobo arababwira ati “Mungize incike: Yosefu ntakiriho, Simiyoni ntariho, none kandi murashaka kunkuraho na Benyamini! Ibyo ni jye bibayeho byose!”

Itangiriro 42:37

Rubeni abwira se ati “Nintamukugarurira uzice abahungu banjye bombi, mumpe ndamwishingiye nzamukugarurira.”

Itangiriro 42:38

Aramusubiza ati “Umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mwene nyina yapfuye akaba asigaye ari ikinege, yagirira ibyago mu nzira muzacamo, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.”