Itangiriro 43

34 verses

Itangiriro 43:1

Inzara irushaho kuba nyinshi mu gihugu.

Itangiriro 43:2

Bamaze imyaka y'impeke bakuye muri Egiputa, se arababwira ati “Nimusubireyo, muduhahire utwo kurya.”

Itangiriro 43:3

Yuda aramubwira ati “Wa mugabo yaratwihanangirije ati ‘Ntimuzance iryera mutazanye na murumuna wanyu.’

Itangiriro 43:4

Watwoherezanya na murumuna wacu, twagenda tukaguhahirayo,

Itangiriro 43:5

ariko nutamwohereza ntitujyayo, kuko wa mugabo yatubwiye ati ‘Ntimuzance iryera mutazanye na murumuna wanyu.’ ”

Itangiriro 43:6

Isirayeli arababaza ati “Ni iki cyatumye mungirira nabi mutyo, mukabwira uwo mugabo yuko mufite mwene so wundi?”

Itangiriro 43:7

Baramusubiza bati “Uwo mugabo yatubajije atwinja, uko turi ubwacu, na bene wacu uko bari ati ‘Muracyafite so? Mufite mwene so wundi?’ Tumusubiza ibyo yatubajije. Tuba twarabwiwe n'iki yuko ari butubwire ati ‘Muzane murumuna wanyu’?”

Itangiriro 43:8

Yuda abwira se Isirayeli ati “Nyoherezanya n'uwo muhungu turahaguruka tugende, tubeho tudapfana nawe n'abana bacu.

Itangiriro 43:9

Mbaye umwishingizi we abe ari jye uzamubaza, nintamukugarurira nkamugushyikiriza, nzaba ngukoreye icyaha kitazamvaho iteka.

Itangiriro 43:10

Iyo tudatinda, nzi yuko none tuba tugarutse ubwa kabiri.”

Itangiriro 43:11

Se Isirayeli arababwira ati “Ubwo bimeze bityo nimugenze mutya: mujyane mu masaho yanyu imbuto zo muri iki gihugu ziruta izindi ubwiza muzishyīre uwo mugabo ho ituro, mujyane umuti womora muke n'ubuki buke, n'imibavu n'ishangi, n'ububemba n'indozi,

Itangiriro 43:12

kandi mujyane ifeza z'ingereka zingana na zo, n'ifeza zagarutse mu minwa y'amasaho yanyu muzisubizeyo, ahari ni amahugwe yatumye zigaruka.

Itangiriro 43:13

Mujyane na murumuna wanyu muhaguruke musubire kuri uwo mugabo,

Itangiriro 43:14

Imana Ishoborabyose ibahe kubabarirwa na we ngo ababohorere mwene so wundi na Benyamini. Nanjye niba bikwiriye ko mba incike, nzabeyo.”

Itangiriro 43:15

Ba bagabo benda ayo maturo, bajyana ifeza z'ingereka zingana na zo bajyana na Benyamini, barahaguruka baramanuka bajya muri Egiputa, bahagarara imbere ya Yosefu.

Itangiriro 43:16

Yosefu abonye Benyamini ari kumwe na bo, abwira igisonga cye ati “Injiza aba bantu mu nzu yanjye, ubage witegure ibyokurya, turi burīre hamwe ku manywa y'ihangu.”

Itangiriro 43:17

Uwo mugabo akora ibyo Yosefu yamutegetse, yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yosefu.

Itangiriro 43:18

Baratinya kuko yabinjije mu nzu ya Yosefu, baravuga bati “Ifeza zagarutse mu masaho yacu ubwo twazaga mbere, ni zo zatumye batwinjiza ngo adushakeho urwitwazo, adusumire, atunyagane n'indogobe zacu, tube imbata.”

Itangiriro 43:19

Begera cya gisonga cya Yosefu, bavuganira na cyo ku muryango bati

Itangiriro 43:20

“Databuja, mbere twaramanutse tuza guhaha,

Itangiriro 43:21

tugeze mu icumbi duhambura amasaho yacu, umuntu wese asanga ifeza ye iri mu munwa w'isaho ye, ifeza zacu dusanga zingana uko zanganaga none turazigaruye.

Itangiriro 43:22

Kandi tuzanye izindi feza zo guhaha, ntituzi uwashubije ifeza zacu mu masaho yacu.”

Itangiriro 43:23

Arabasubiza ati “Mushyitse imitima mu nda ntimutinye, Imana yanyu, Imana ya so, ni yo yabashyiriye ubutunzi mu masaho, jyeweho ifeza zanyu narazishyikiriye.” Asohora Simiyoni aramubazanira.

Itangiriro 43:24

Nuko wa mugabo yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yosefu, abaha amazi boga ibirenge, agaburira n'indogobe zabo.

Itangiriro 43:25

Begeranya amaturo kugira ngo Yosefu naza ku manywa y'ihangu, asange biteguye kuyamutura, kuko bari bumvise yuko bari burīre hamwe na we.

Itangiriro 43:26

Yosefu atashye, bamusangisha mu nzu ya maturo bazanye, bamwikubita imbere bubamye.

Itangiriro 43:27

Ababaza uko bari, kandi ati “So aracyakoma, wa musaza mwavugaga? Aracyariho?”

Itangiriro 43:28

Baramusubiza bati “Data, umugaragu wawe ni muzima, aracyariho.” Barunama bikubita hasi.

Itangiriro 43:29

Yubura amaso abona Benyamini murumuna we, mwene nyina arababaza ati “Uwo ni we muhererezi wanyu mwambwiraga?” Maze aramubwira ati “Imana ikugirire neza, mwana wanjye.”

Itangiriro 43:30

Yosefu yihuta kugenda, kuko umutima we wari ufitiye urukumbuzi mwene nyina, ashaka aho aririra, yinjira mu nzu haruguru ayiririramo.

Itangiriro 43:31

Yiyuhagira mu maso aragaruka, ariyumanganya aravuga ati “Nimwarure ibyokurya.”

Itangiriro 43:32

Bamugaburira ukwe, na bene se babagaburira ukwabo, n'Abanyegiputa barīraga hamwe na we babagaburira ukwabo, kuko Abanyegiputa batasangiraga n'Abaheburayo, kuko cyari ikizira ku Banyegiputa.

Itangiriro 43:33

Bicara imbere ye, bicazwa uko bakurikirana, imfura uko ubukuru bwayo buri, n'umuhererezi uko ubuto bwe buri, bavugana batangara.

Itangiriro 43:34

Yosefu ategeka ko babazanira amagaburo yari imbere ye, ariko igaburo rya Benyamini riruta ayabo gatanu. Baranywa banezeranwa na we.