Itangiriro 45

28 verses

Itangiriro 45:1

Yosefu ananirwa kwiyumanganya imbere y'abo bahagararanye bose, ahubwo avuga cyane ati “Nimusohore abantu bose bambise.” Ntihagira umuntu uhagararana na Yosefu, yirondorera bene se.

Itangiriro 45:2

Atera hejuru ararira, Abanyegiputa barabyumva, abo mu nzu ya Farawo barabyumva.

Itangiriro 45:3

Yosefu abwira bene se ati “Ndi Yosefu. Data aracyariho?” Bene se bashaka icyo bamusubiza kirabura, kuko bahagaritswe imitima no kuba imbere ye.

Itangiriro 45:4

Yosefu abwira bene se ati “Ndabinginze nimunyegere.” Baramwegera aravuga ati “Ndi Yosefu mwene so, mwaguze ngo njyanwe muri Egiputa.

Itangiriro 45:5

None ntimubabare, ntimwirakaririre yuko mwanguze ngo nzanwe ino, kuko Imana ari yo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bw'abantu.

Itangiriro 45:6

Inzara imaze imyaka ibiri mu gihugu, hasigaye indi myaka itanu, batazahingiramo ntibasaruriremo.

Itangiriro 45:7

Kandi Imana yatumye mbabanziriza ngo ibabesheho mugire icyo musiga mu isi, ibarokoze gukiza gukomeye.

Itangiriro 45:8

Nuko none si mwe mwanyohereje ino ahubwo ni Imana, kandi yangize nka se wa Farawo n'umutegeka w'urugo rwe rwose, n'umutware w'igihugu cya Egiputa cyose.

Itangiriro 45:9

“Nimwihute, muzamuke mujye kuri data mumubwire muti ‘Umwana wawe Yosefu ngo tukubwire yuko Imana yamugize umutware wa Egiputa hose, manuka umusange ntutinde.

Itangiriro 45:10

Kandi uzatura mu gihugu cy'i Gosheni, umube bugufi, wowe n'abana bawe n'abuzukuru bawe, n'imikumbi yawe n'amashyo yawe, n'ibyo ufite byose.

Itangiriro 45:11

Kandi ngo azakugerererayo, kuko hagisigaye imyaka itanu y'inzara, we gukenana n'inzu yawe n'ibyo ufite byose.’

Itangiriro 45:12

“Kandi murirebera, na mwene mama Benyamini arirebera, yuko ari jye ubyikuriye mu kanwa.

Itangiriro 45:13

Kandi muzabwire data icyubahiro cyanjye cyose mfite muri Egiputa, muzamubwire ibyo mwabonye byose, kandi muzatebutse data mumuzane ino.”

Itangiriro 45:14

Yosefu ahobera mwene nyina Benyamini, begamiranya amajosi ararira, Benyamini aririra ku ijosi rya Yosefu.

Itangiriro 45:15

Asoma bene se bose, abaririraho, nyuma bene se baganira na we.

Itangiriro 45:16

Inkuru y'ibyo igera kwa Farawo yuko bene se wa Yosefu baje, binezeza Farawo n'abagaragu be cyane.

Itangiriro 45:17

Farawo abwira Yosefu ati “Bwira bene so ngo nimugenze mutya: muhekeshe indogobe zanyu imitwaro, mugende mujye mu gihugu cy'i Kanāni,

Itangiriro 45:18

muzane so n'abo mu ngo zanyu, muze iwe, ngo na we azabaha ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa, muzarya ibirushaho kuba byiza byo mu gihugu.

Itangiriro 45:19

Ndagutegetse kubabwira uti ‘Nimugenze mutya: mujyane amagare yo mu gihugu cya Egiputa yo gushyiramo abana banyu bato n'abagore banyu, muzane na so, muze ino.

Itangiriro 45:20

Kandi ntimwite ku bintu byanyu, kuko ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa cyose ari ibyanyu.’ ”

Itangiriro 45:21

Abana ba Isirayeli babigenza batyo. Yosefu abaha amagare nk'uko Farawo yategetse, abaha n'impamba.

Itangiriro 45:22

Kandi uko bangana, aha umuntu wese imyenda yo gukuranwa, ariko aha Benyamini ibice by'ifeza magana atatu, amuha n'imyenda yo gukuranwa gatanu.

Itangiriro 45:23

Na se amwoherereza izi ntashyo: indogobe cumi zihetse ibyiza bya Egiputa, n'indogobe z'ingore cumi zihetse imyaka y'impeke, n'imitsima n'ibyokurya bindi by'impamba bya se.

Itangiriro 45:24

Nuko asezerera bene se, bagenda ababwiye ati “Mwirinde, ntimutonganire mu nzira.”

Itangiriro 45:25

Bava muri Egiputa barazamuka, bagera mu gihugu cy'i Kanāni kuri se Yakobo.

Itangiriro 45:26

Baramubwira bati “Yosefu aracyariho, ni we mutware w'igihugu cya Egiputa cyose.” Yakobo arakakara, kuko atabemereye.

Itangiriro 45:27

Bamubwira amagambo yose Yosefu yabatumye. Abonye ya magare Yosefu yohereje kumuhagurutsa, umutima wa se wabo Yakobo urahembūka,

Itangiriro 45:28

Isirayeli aravuga ati “Ni byo bizi! Yosefu umwana wanjye aracyariho, ndajya kubonana na we ntarapfa.”