Itangiriro 46

34 verses

Itangiriro 46:1

Isirayeli aragenda, ajyana ibyo atunze byose agera i Bērisheba, atambirayo ibitambo Imana ya se Isaka.

Itangiriro 46:2

Imana ihamagara Isirayeli mu iyerekwa rya nijoro iti “Yakobo, Yakobo!” Aritaba ati “Karame.”

Itangiriro 46:3

Iramubwira iti “Ndi Imana, Imana ya so. Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa, kuko ari ho nzakugirira ishyanga rikomeye.

Itangiriro 46:4

Ubwanjye nzajyana nawe muri Egiputa, kandi ubwanjye ni jye uzagukūrayo, kandi Yosefu ni we uzahumbya amaso yawe.”

Itangiriro 46:5

Yakobo arahaguruka ava i Bērisheba, abana ba Isirayeli bajyana Yakobo se n'abana babo bato, n'abagore babo mu magare Farawo yohereje kumuzana.

Itangiriro 46:6

Bajyana amatungo yabo n'ibintu byabo baronkeye mu gihugu cy'i Kanāni bajya muri Egiputa, Yakobo n'urubyaro rwe rwose rujyana na we:

Itangiriro 46:7

abahungu be n'abuzukuru be b'abahungu, n'abakobwa be n'abakobwa b'abahungu be, n'urubyaro rwe rwose rujyana na we muri Egiputa.

Itangiriro 46:8

Aya ni yo mazina y'Abisirayeli bagiye muri Egiputa: Yakobo n'abahungu be, imfura ye ni Rubeni.

Itangiriro 46:9

Bene Rubeni ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi.

Itangiriro 46:10

Bene Simiyoni ni Yemuweli na Yamini, na Ohadi na Yakini, na Sohari na Shawuli umwana w'Umunyakanānikazi.

Itangiriro 46:11

Bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari.

Itangiriro 46:12

Bene Yuda ni Eri na Onani, na Shela na Perēsi na Zera, ariko Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy'i Kanāni. Bene Perēsi ni Hesironi na Hamuli.

Itangiriro 46:13

Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yobu na Shimuroni.

Itangiriro 46:14

Bene Zebuluni ni Seredi na Eloni na Yahilēli.

Itangiriro 46:15

Abo ni bo bene Leya yabyaraniye na Yakobo i Padanaramu, kandi babyarana n'umukobwa Dina. Abahungu be n'abakobwa be bose ni mirongo itatu na batatu.

Itangiriro 46:16

Bene Gadi ni Sifiyoni na Hagi, na Shuni na Esiboni na Eri, na Arodi na Areli.

Itangiriro 46:17

Bene Asheri ni Imuna na Ishiva, na Ishivi na Beriya, na mushiki wabo Sera. Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli.

Itangiriro 46:18

Abo ni bo bene Zilupa, Labani yahaye Leya umukobwa we ho indongoranyo. Abo ni bo yabyaranye na Yakobo, ni abantu cumi na batandatu.

Itangiriro 46:19

Bene Rasheli muka Yakobo ni Yosefu na Benyamini.

Itangiriro 46:20

Yosefu yabyariye mu gihugu cya Egiputa Manase na Efurayimu, ababyarana na Asenati umukobwa wa Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni.

Itangiriro 46:21

Bene Benyamini ni Bela na Bekeri, na Ashibeli na Gera, na Nāmani na Ehi, na Roshi na Mupimu, na Hupimu na Arudi.

Itangiriro 46:22

Abo ni bo bene Rasheli yabyaranye na Yakobo, bose ni cumi na bane.

Itangiriro 46:23

Mwene Dani ni Hushimu.

Itangiriro 46:24

Bene Nafutali ni Yahisēli na Guni, na Yeseri na Shilemu.

Itangiriro 46:25

Abo ni bo bene Biluha, Labani yahaye Rasheli umukobwa we ho indongoranyo. Abo ni bo yabyaranye na Yakobo, bose ni barindwi.

Itangiriro 46:26

Abantu bose bajyanye na Yakobo muri Egiputa bakomotse mu rukiryi rwe, utabariyemo abakazana ba Yakobo, bose bari mirongo itandatu na batandatu.

Itangiriro 46:27

Abahungu ba Yosefu yabyariye muri Egiputa ni babiri, abantu bose b'inzu ya Yakobo bagiye muri Egiputa bari mirongo irindwi.

Itangiriro 46:28

Yakobo atuma Yuda imbere ye kuri Yosefu ngo amuhe inzira yo kujya i Gosheni, bagera mu gihugu cy'i Gosheni.

Itangiriro 46:29

Yosefu yitegura igare rye, arazamuka ajya gusanganira se Isirayeli i Gosheni, aramwiyereka, aramuhobera begamiranya amajosi, aririra ku ijosi rye umwanya munini.

Itangiriro 46:30

Isirayeli abwira Yosefu ati “Naho napfa, ni byo bizi, ubwo nkubonye nkamenya yuko ukiriho.”

Itangiriro 46:31

Yosefu abwira bene se n'inzu ya se ati “Ndagenda mbwire Farawo, yuko bene data n'inzu ya data bari mu gihugu cy'i Kanāni bansanze,

Itangiriro 46:32

kandi ko ari abashumba kuko baragira amatungo, kandi ko bazanye imikumbi yabo n'amashyo yabo, n'ibyo bafite byose.

Itangiriro 46:33

Nuko Farawo nabahamagaza akababaza ati

Itangiriro 46:34

‘Umwuga wanyu ni umuki?’ Muzamusubize muti ‘Abagaragu bawe turagira amatungo, twahereye mu buto bwacu tugeza n'ubu, twebwe ubwacu na ba sogokuruza.’ Muvugire mutyo kugira ngo muture mu gihugu cy'i Gosheni, kuko umushumba wese ari ikizira ku Banyegiputa.”