Itangiriro 9

29 verses

Itangiriro 9:1

Imana iha umugisha Nowa n'abana be, irababwira iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure isi.

Itangiriro 9:2

Inyamaswa zo mu isi zose n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere byose bizabagirira ubwoba, bizabatinya. Murabihawe byo n'ibyuzuye ku butaka byose, n'amafi yo mu nyanja yose.

Itangiriro 9:3

Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyokurya byanyu, mbibahaye byose nk'uko nabahaye ibimera bibisi.

Itangiriro 9:4

Ariko ntimukaryane inyama n'ubugingo bwayo, ni bwo maraso yayo.

Itangiriro 9:5

Kandi amaraso yanyu, amaraso y'ubugingo bwanyu, sinzabura kuyahorera. Nzayahorera inyamaswa zose kandi umuntu na we nzamuhorera ubugingo bw'umuntu, nzabuhorera undi muntu wese.

Itangiriro 9:6

Uvushije amaraso y'umuntu, amaraso ye azavushwa n'abantu, kuko Imana yaremye umuntu afite ishusho yayo.

Itangiriro 9:7

“Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.”

Itangiriro 9:8

Imana ibwirana Nowa n'abana be iti

Itangiriro 9:9

“Ubwanjye nkomeje isezerano ryanjye namwe n'urubyaro rwanyu ruzakurikiraho,

Itangiriro 9:10

n'ibifite ubugingo byose muri kumwe, inyoni n'ibisiga n'amatungo, n'inyamaswa zo mu isi zose hamwe namwe, ibisohotse mu nkuge byose, inyamaswa zo mu isi zose.

Itangiriro 9:11

Ndakomeza isezerano ryanjye namwe: ibifite umubiri byose ntibizongera kurimburwa n'amazi y'umwuzure, kandi ntihazabaho ukundi umwuzure urimbura isi.”

Itangiriro 9:12

Imana iravuga iti “Iki ni cyo kimenyetso cy'isezerano nsezeranye namwe n'ibifite ubugingo byose muri kumwe, kugeza ibihe byose.

Itangiriro 9:13

Nshyize umuheto wanjye mu gicu, ni wo mukororombya, uzaba ikimenyetso cy'isezerano ryanjye n'isi.

Itangiriro 9:14

Nuko ubwo nzajya nzana igicu hejuru y'isi, umukororombya uzabonekera muri cyo,

Itangiriro 9:15

nanjye nzajya nibuka isezerano riri hagati yanjye namwe n'ibibaho bifite umubiri byose: amazi ntakongere kuba umwuzure urimbura ibifite umubiri byose.

Itangiriro 9:16

Umukororombya uzaba mu gicu, nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry'Imana n'ibibaho bifite umubiri byose biri mu isi.”

Itangiriro 9:17

Imana ibwira Nowa iti “Icyo ni cyo kimenyetso cy'isezerano nakomeje riri hagati yanjye n'ibifite umubiri byose biri mu isi.”

Itangiriro 9:18

Bene Nowa basohotse mu nkuge ni Shemu na Hamu na Yafeti. Hamu ni se wa Kanāni.

Itangiriro 9:19

Abo uko ari batatu ni bo Nowa yabyaye, ari bo bakomotsweho n'abakwiriye mu isi yose.

Itangiriro 9:20

Nowa atangira guhinga ubutaka ateramo uruzabibu,

Itangiriro 9:21

anywa vino yarwo arasinda, yambarira ubusa mu ihema rye.

Itangiriro 9:22

Hamu se wa Kanāni abona se yambaye ubusa, abibwira bene se bari hanze.

Itangiriro 9:23

Shemu na Yafeti benda umwambaro bawushyira ku bitugu byabo bombi, bagenza imigongo batwikira ubwambure bwa se, kandi kuko bari bamuteye imigongo ntibarora ubwambure bwe.

Itangiriro 9:24

Nowa arasinduka, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye.

Itangiriro 9:25

Aravuga ati “Kanāni avumwe, Azabe umugaragu w'abagaragu kuri bene se.”

Itangiriro 9:26

Kandi ati “Uwiteka ahimbazwe, Ni we Mana ya Shemu, Kanāni abe umugaragu we.

Itangiriro 9:27

Imana yagure Yafeti, Abe mu mahema ya Shemu, Kanāni abe umugaragu we.”

Itangiriro 9:28

Hanyuma ya wa mwuzūre, Nowa amara imyaka magana atatu na mirongo itanu.

Itangiriro 9:29

Iminsi yose Nowa yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itanu, arapfa.