Itangiriro 10

32 verses

Itangiriro 10:1

Uru ni urubyaro rwa bene Nowa, ni bo Shemu na Hamu na Yafeti, babyaye abana hanyuma ya wa mwuzure.

Itangiriro 10:2

Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi.

Itangiriro 10:3

Bene Gomeri ni Ashikenazi na Rifati na Togaruma.

Itangiriro 10:4

Bene Yavani ni Elisha na Tarushishi, na Kitimu na Dodanimu.

Itangiriro 10:5

Abo ni bo bagabiwe ibirwa by'abanyamahanga, nk'uko ibihugu byabo biri, umuntu wese nk'uko ururimi rwabo rumeze, nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amahanga yabo ari.

Itangiriro 10:6

Bene Hamu ni Kushi na Misirayimu, na Puti na Kanāni.

Itangiriro 10:7

Bene Kushi ni Seba na Havila, na Sabuta na Rāma na Sabuteka, bene Rāma ni Sheba na Dedani.

Itangiriro 10:8

Kandi Kushi yabyaye Nimurodi, atangira kuba umunyamaboko mu isi.

Itangiriro 10:9

Yari umuhigi w'umunyamaboko imbere y'Uwiteka, ni cyo gituma bavuga bati “Nka Nimurodi, wa muhigi w'umunyamaboko imbere y'Uwiteka.”

Itangiriro 10:10

Igihugu yimyemo ubwa mbere ni Babeli na Ereki, na Akadi n'i Kalune mu gihugu cy'i Shinari.

Itangiriro 10:11

Ava muri icyo gihugu ajya muri Ashuri, yubaka i Nineve n'i Rehobotiru n'i Kala,

Itangiriro 10:12

n'i Reseni iri hagati y'i Nineve n'i Kala (aho ni ho wa mudugudu ukomeye).

Itangiriro 10:13

Misirayimu yabyaye Abaludi n'Abanami, n'Abalehabi n'Abanafutuhi,

Itangiriro 10:14

n'Abapatirusi n'Abakasiluhi (ni bo bakomotsweho n'Abafilisitiya), yabyaye n'Abakafutori.

Itangiriro 10:15

Kanāni yabyaye imfura ye Sidoni na Heti.

Itangiriro 10:16

Yabyaye n'Abayebusi n'Abamori n'Abagirugashi,

Itangiriro 10:17

n'Abahivi n'Abaruki n'Abasini,

Itangiriro 10:18

n'Abanyaruvadi n'Abasemari n'Abahamati, ubwa nyuma imiryango y'Abanyakanāni irakwira.

Itangiriro 10:19

Urugabano rw'Abanyakanāni rwaheraga i Sidoni, rukagenda rwerekeje i Gerari rukageza i Gaza, rukagenda rwerekeje i Sodomu n'i Gomora, na Adima n'i Seboyimu rukageza i Lesha.

Itangiriro 10:20

Abo ni bo buzukuruza ba Hamu, nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko indimi zabo ziri, nk'uko ibihugu byabo biri, nk'uko amahanga yabo ari.

Itangiriro 10:21

Na Shemu, mukuru wa Yafeti, sekuruza w'urubyaro rwa Eberi rwose, na we abyara abana.

Itangiriro 10:22

Bene Shemu ni Elamu na Ashuri, na Arupakisadi na Ludi na Aramu.

Itangiriro 10:23

Abana ba Aramu ni Usi na Huli, na Geteri na Mashi.

Itangiriro 10:24

Arupakisadi yabyaye Shela, Shela yabyaye Eberi.

Itangiriro 10:25

Eberi yabyaye abahungu babiri: umwe yitwa Pelegi kuko mu gihe cye arimo isi yagabanirijwemo, kandi murumuna we yitwa Yokitani.

Itangiriro 10:26

Yokitani yabyaye Alumodadi na Shelefu, na Hasarumaveti na Yera,

Itangiriro 10:27

na Hadoramu na Uzali na Dikila,

Itangiriro 10:28

na Obalu na Abimayeli na Sheba,

Itangiriro 10:29

na Ofiri na Havila na Yobabu. Abo bose ni bene Yokitani.

Itangiriro 10:30

Urugabano rw'igihugu cyabo rwaheraga i Mesha, rukagenda rwerekeje i Sefaru, rukageza ku musozi w'iburasirazuba.

Itangiriro 10:31

Abo ni bo buzukuruza ba Shemu, nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko indimi zabo ziri, mu bihugu byabo no mu mahanga yabo.

Itangiriro 10:32

Iyo ni yo miryango ya bene Nowa nk'uko yabyaranye mu mahanga yabo, muri bo ni ho amahanga yose yagabanirijwe mu isi hanyuma ya wa mwuzure.