Abaheburayo 10

39 verses

Abaheburayo 10:1

Ubwo amategeko ari igicucu cy'ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye.

Abaheburayo 10:2

Iyo abibasha ntibaba bararorereye kubitamba? Kuko abasenga baba barejejwe rwose ntibabe bakimenyaho ibyaha,

Abaheburayo 10:3

ahubwo bahora bibutswa ibyaha byabo n'ibyo bitambo uko umwaka utashye.

Abaheburayo 10:4

Erega ntibishoboka ko amaraso y'amapfizi n'ay'ihene akuraho ibyaha!

Abaheburayo 10:5

Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati “Ibitambo n'amaturo ntiwabishatse, Ahubwo wanyiteguriye umubiri.

Abaheburayo 10:6

Ntiwishimiye ibitambo byokeje, Cyangwa ibitambo by'ibyaha.

Abaheburayo 10:7

Mperako ndavuga nti ‘Dore ndaje Mana, (Mu muzingo w'igitabo ni ko byanditswe kuri jye), Nzanywe no gukora ibyo ushaka.’ ”

Abaheburayo 10:8

Amaze kuvuga ibyo ngo “Ibitambo n'amaturo n'ibitambo byokeje, n'ibitambo by'ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyishimiye”, (ari byo bitambwa nk'uko amategeko yategetse),

Abaheburayo 10:9

aherako aravuga ati “Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.” Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri.

Abaheburayo 10:10

Uko gushaka kw'Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n'uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.

Abaheburayo 10:11

Kandi umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha.

Abaheburayo 10:12

Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy'iteka cy'ibyaha yicara iburyo bw'Imana,

Abaheburayo 10:13

ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y'ibirenge bye.

Abaheburayo 10:14

Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose.

Abaheburayo 10:15

Kandi n'Umwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvuga ati

Abaheburayo 10:16

“Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo, Hanyuma y'iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga, Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo, Kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika.” Arongera ati

Abaheburayo 10:17

“Ibyaha byabo n'ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi.”

Abaheburayo 10:18

Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by'ibyaha.

Abaheburayo 10:19

Nuko bene Data, ubwo dufite ubushizi bw'ubwoba bwo kwinjizwa Ahera cyane n'amaraso ya Yesu,

Abaheburayo 10:20

tunyuze mu nzira yaduciriye nshya kandi y'ubugingo, inyura mu mwenda ukinze ari wo mubiri we,

Abaheburayo 10:21

kandi ubwo dufite umutambyi ukomeye utwara inzu y'Imana,

Abaheburayo 10:22

twegere dufite imitima y'ukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n'imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.

Abaheburayo 10:23

Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa,

Abaheburayo 10:24

kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n'iry'imirimo myiza.

Abaheburayo 10:25

Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk'uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.

Abaheburayo 10:26

Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy'ibyaha

Abaheburayo 10:27

keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w'inkazi uzarya abanzi b'Imana.

Abaheburayo 10:28

Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga, ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje,

Abaheburayo 10:29

nkanswe ukandagiye Umwana w'Imana, agakerensa amaraso y'isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?

Abaheburayo 10:30

Kuko tuzi uwavuze ati “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītūra.” Kandi ati “Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe.”

Abaheburayo 10:31

Erega biteye ubwoba gusumirwa n'amaboko y'Imana ihoraho!

Abaheburayo 10:32

Ariko mwibuke iminsi ya kera, uburyo mwihanganiraga imibabaro y'intambara nyinshi mumaze kuvirwa n'umucyo,

Abaheburayo 10:33

ubundi mugahinduka ibishungero mugatukwa mukababazwa, ubundi mugasangira imibabaro n'abagirirwa batyo.

Abaheburayo 10:34

Kuko mwababaranaga n'imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho.

Abaheburayo 10:35

Nuko rero ntimute ubushizi bw'ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye.

Abaheburayo 10:36

Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.

Abaheburayo 10:37

“Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda.

Abaheburayo 10:38

Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”

Abaheburayo 10:39

Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.