Abaheburayo 11

40 verses

Abaheburayo 11:1

Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri.

Abaheburayo 11:2

Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite.

Abaheburayo 11:3

Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe n'ijambo ry'Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara.

Abaheburayo 11:4

Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye.

Abaheburayo 11:5

Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana,

Abaheburayo 11:6

ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.

Abaheburayo 11:7

Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby'ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ry'abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera.

Abaheburayo 11:8

Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo ajya.

Abaheburayo 11:9

Kwizera ni ko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nk'umushyitsi muri cyo akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe,

Abaheburayo 11:10

kuko yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse ikawurema.

Abaheburayo 11:11

Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa.

Abaheburayo 11:12

Ni na cyo cyatumye umuntu umwe (kandi uwo yari ameze nk'intumbi), akomokwaho n'abangana n'inyenyeri zo ku ijuru kuba benshi, kandi bangana n'umusenyi uri mu kibaya cy'inyanja utabarika.

Abaheburayo 11:13

Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n'abimukīra mu isi.

Abaheburayo 11:14

Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo.

Abaheburayo 11:15

Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo.

Abaheburayo 11:16

Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n'isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu.

Abaheburayo 11:17

Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu atamba Isaka, ubwo yageragezwaga. Kandi dore uwasezeranijwe ibyasezeranijwe yari agiye gutamba umwana we w'ikinege,

Abaheburayo 11:18

uwo yabwiwe ibye ngo “Kuri Isaka ni ho urubyaro ruzakwitirirwa.”

Abaheburayo 11:19

Kuko yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura n'abapfuye, ni cyo cyatumye amugarurirwa nk'uzutse.

Abaheburayo 11:20

Kwizera ni ko kwatumye Isaka ahesha Yakobo na Esawu imigisha y'ibizaba.

Abaheburayo 11:21

Kwizera ni ko kwatumye Yakobo ubwo yari agiye gupfa, ahesha imigisha abana ba Yosefu bombi, agasenga yishingikirije ku ipfundo ry'inkoni ye.

Abaheburayo 11:22

Kwizera ni ko kwatumye Yosefu ubwo yari agiye gupfa, yibuka ibyo kuva mu Egiputa kw'Abisirayeli, agategeka iby'amagufwa ye.

Abaheburayo 11:23

Kwizera ni ko kwatumye Mose ahishwa n'ababyeyi be amezi atatu amaze kuvuka, kuko babonye ako kana ko ari keza ntibatinye itegeko ry'umwami.

Abaheburayo 11:24

Kwizera ni ko kwatumye Mose ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w'umukobwa wa Farawo,

Abaheburayo 11:25

ahubwo agahitamo kurengananywa n'ubwoko bw'Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by'ibyaha,

Abaheburayo 11:26

kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa.

Abaheburayo 11:27

Kwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa ntatinye umujinya w'umwami, kuko yihanganye nk'ureba Itaboneka.

Abaheburayo 11:28

Kwizera ni ko kwatumye arema Pasika no kuminjagira amaraso, kugira ngo urimbura abana b'imfura atabakoraho.

Abaheburayo 11:29

Kwizera ni ko kwatumye baca mu Nyanja Itukura nk'abaca ku musozi. Abanyegiputa na bo babigerageje bararengerwa.

Abaheburayo 11:30

Kwizera ni ko kwatumye inkike z'amabuye z'i Yeriko ziriduka, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi.

Abaheburayo 11:31

Kwizera ni ko kwatumye maraya uwo Rahabu atarimburanwa n'abatumviye Imana, kuko yakiranye abatasi amahoro.

Abaheburayo 11:32

Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n'ibya Baraki, n'ibya Samusoni n'ibya Yefuta, n'ibya Dawidi n'ibya Samweli, n'iby'abahanuzi

Abaheburayo 11:33

baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y'intare

Abaheburayo 11:34

no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw'inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z'abanyamahanga.

Abaheburayo 11:35

Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse. Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza.

Abaheburayo 11:36

Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y'imbohe.

Abaheburayo 11:37

Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z'intama n'iz'ihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi.

Abaheburayo 11:38

Yemwe, n'isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga.

Abaheburayo 11:39

Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe

Abaheburayo 11:40

kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.