Abaheburayo 13

25 verses

Abaheburayo 13:1

Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.

Abaheburayo 13:2

Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi.

Abaheburayo 13:3

Mwibuke imbohe nk'ababohanywe na zo, mwibuke n'abagirirwa nabi kuko namwe muri mu mubiri.

Abaheburayo 13:4

Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw'abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n'abasambanyi Imana izabacira ho iteka.

Abaheburayo 13:5

Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n'ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.”

Abaheburayo 13:6

Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti “Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?”

Abaheburayo 13:7

Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry'Imana. Muzirikane iherezo ry'ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.

Abaheburayo 13:8

Yesu Kristo uko yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.

Abaheburayo 13:9

Ntimukayobywe n'inyigisho z'uburyo bwinshi bw'inzaduka, kuko ibyiza ari uko umutima wakomezwa n'ubuntu bw'Imana, udakomezwa n'ibyokurya kuko abītaye kuri ibyo bitabagiriye umumaro.

Abaheburayo 13:10

Dufite igicaniro, icyo abakora umurimo wa rya hema badahawe uburenganzira bwo kuriraho.

Abaheburayo 13:11

Kuko intumbi z'amatungo, izo umutambyi mukuru ajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y'ibyaha, zitwikirwa inyuma y'urugo.

Abaheburayo 13:12

Ni cyo cyatumye na Yesu ababarizwa inyuma y'irembo, kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye.

Abaheburayo 13:13

Nuko dusohoke, tumusange inyuma y'urugo twemeye gutukwa ku bwe,

Abaheburayo 13:14

kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza.

Abaheburayo 13:15

Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy'ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z'iminwa ihimbaza izina ryayo.

Abaheburayo 13:16

Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.

Abaheburayo 13:17

Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk'abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.

Abaheburayo 13:18

Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose.

Abaheburayo 13:19

Kandi ndiyongeza kubahugura kudusabira, kugira ngo ntebutswe vuba kubagarurirwa.

Abaheburayo 13:20

Nuko Imana nyir'amahoro, yazuye Umutahiza w'intama ari we Mwami wacu Yesu, imuzurishije amaraso y'isezerano ry'iteka ryose,

Abaheburayo 13:21

ibatunganye rwose mu byiza byose kugira ngo mukore ibyo ishaka, ikorera muri mwe ibishimwa imbere yayo ku bwa Yesu Kristo, icyubahiro kibe icye iteka ryose. Amen.

Abaheburayo 13:22

Bene Data, ndabinginga kugira ngo mwihanganire uku guhugura kwanjye, kuko dore nkubandikiye mu magambo make.

Abaheburayo 13:23

Ndababwira yuko mwene Data Timoteyo yabohowe, naza vuba nzababona turi kumwe.

Abaheburayo 13:24

Muntahirize ababayobora bose, muntahirize n'abera bose. Abo muri Italiya barabatashya.

Abaheburayo 13:25

Ubuntu bw'Imana bubane namwe mwese. Amen.