Abaheburayo 12

29 verses

Abaheburayo 12:1

Nuko natwe ubwo tugoswe n'igicucu cy'abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n'icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye

Abaheburayo 12:2

dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw'ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw'intebe y'Imana.

Abaheburayo 12:3

Nuko muzirikane uwo wihanganiye ubwanzi bw'abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu.

Abaheburayo 12:4

Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha,

Abaheburayo 12:5

kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk'abana ngo “Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, Kandi ntugwe isari nagucyaha.

Abaheburayo 12:6

Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana, Kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be.”

Abaheburayo 12:7

Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se?

Abaheburayo 12:8

Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutari abana nyakuri.

Abaheburayo 12:9

Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana natwe tukabubaha, ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho?

Abaheburayo 12:10

Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza dusangire kwera kwe.

Abaheburayo 12:11

Nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo.

Abaheburayo 12:12

Nuko mumanike amaboko atentebutse, mugorore amavi aremaye,

Abaheburayo 12:13

kandi muharurire ibirenge byanyu inzira zigororotse, kugira ngo ikirenge gicumbagira kidakuka rwose ahubwo gikire.

Abaheburayo 12:14

Mugire umwete wo kubana n'abantu bose amahoro n'uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.

Abaheburayo 12:15

Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana,

Abaheburayo 12:16

kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby'Imana nka Esawu, waguranye umurage we w'umwana w'imfura igaburo rimwe.

Abaheburayo 12:17

Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira.

Abaheburayo 12:18

Ntimwegereye wa musozi ubasha gukorwaho wakaga umuriro, cyangwa ngo mwegere igicu n'umwijima w'icuraburindi n'umuyaga w'ishuheri,

Abaheburayo 12:19

n'ijwi ry'impanda n'iry'amagambo, abaryumvise bakingingira kutongerwaho ijambo,

Abaheburayo 12:20

kuko batashoboye kwihanganira ibyategetswe, ngo “Naho yaba inyamaswa ikoze kuri uwo musozi bayicishe amabuye.”

Abaheburayo 12:21

Ibyo byose byari ibiteye ubwoba, ni cyo cyatumye Mose avuga ati “Mfite ubwoba cyane ndahinda umushyitsi.”

Abaheburayo 12:22

Ahubwo mwegereye umusozi wa Siyoni n'ururembo rw'Imana ihoraho, ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru, kandi mwegereye iteraniro ry'abamarayika batabarika,

Abaheburayo 12:23

n'Itorero ry'abana b'impfura banditswe mu ijuru, mwegereye n'Imana umucamanza wa bose n'imyuka y'abakiranutsi batunganijwe rwose.

Abaheburayo 12:24

Mwegereye na Yesu umuhuza w'isezerano rishya, mwegereye n'amaraso aminjagirwa, avuga ibyiza kurusha aya Abeli.

Abaheburayo 12:25

Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru!

Abaheburayo 12:26

Ijwi ryayo ryateye isi igishyitsi icyo gihe, ariko none ubu irasezeranije iti “Hasigaye rimwe ngatera isi igishyitsi, ariko si yo yonyine ahubwo n'ijuru na ryo.”

Abaheburayo 12:27

Iryo jambo ngo “Hasigaye rimwe”, risobanurwa ngo gukuraho ibinyeganyezwa kuko ari ibyaremwe, kugira ngo ibitabasha kunyeganyezwa bihoreho.

Abaheburayo 12:28

Ni cyo gituma ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw'Imana kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk'uko ishaka, tuyubaha tuyitinya

Abaheburayo 12:29

kuko Imana yacu ari umuriro ukongora.