Hoseya 11

11 verses

Hoseya 11:1

“Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.

Hoseya 11:2

Ariko bitandukanije n'ababahamagaraga bagatambirira ibigirwamana bya Bāli, kandi bakosereza ibishushanyo bibajwe imibavu.

Hoseya 11:3

Ariko ni jye wigishije Abefurayimu gutambuka ndabahagatira, ariko ntibamenye ko ari jye wabakijije.

Hoseya 11:4

Nabiyegereje n'imigozi nk'umuntu, mbakuruza imirunga y'urukundo, kandi nabamereye nk'abakura imikoba mu nzasaya zabo, mbashyira ibyokurya imbere.

Hoseya 11:5

“Ntibazasubira mu gihugu cya Egiputa, ariko Umwashuri ni we uzaba umwami wabo, kuko banze kungarukira.

Hoseya 11:6

Inkota izagwira imidugudu yabo, izavunagura imyugariro yabo iyitsembeho, bazize imigambi yabo.

Hoseya 11:7

Ubwoko bwanjye bwishimira kungomera, nubwo bahamagarirwa kwerekeza amaso ku Isumbabyose, ariko nta n'umwe uyihimbaza.

Hoseya 11:8

“Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhana nte? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugira nk'uko nagize i Seboyimu? Umutima wanjye urabagarukiye, n'imbabazi zanjye zose ziragurumana.

Hoseya 11:9

Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze, kandi sinzagarurwa no gutsemba Efurayimu, kuko ndi Imana, sindi nk'umuntu. Ni jye Uwera uri hagati yanyu, sinzatwarana kuri uwo mudugudu.

Hoseya 11:10

“Bazakurikira Uwiteka, azivuga nk'intare, ni ukuri azivuga. Abana bazaza bahinda umushyitsi bavuye iburengerazuba.

Hoseya 11:11

Bazaza bavuye muri Egiputa bameze nk'uruhūri, no muri Ashuri bameze nk'inuma, kandi nzabaha kuba mu mazu yabo.” Ni ko Uwiteka avuga.