Hoseya 10

15 verses

Hoseya 10:1

Isirayeli ni uruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo. Imbuto ze nyinshi zamuteye kugwiza ibicaniro, uburumbuke bw'igihugu cye bwabateye kwiyubakira inkingi nziza z'ibigirwamana.

Hoseya 10:2

Bagira imitima ibiri: noneho bazasanganwa igicumuro, Imana izasenya ibicaniro byabo, izarimbura za nkingi zabo z'ibigirwamana.

Hoseya 10:3

Ni ukuri noneho bazavuga bati “Nta mwami dufite kuko tutubashye Uwiteka, kandi umwami yatumarira iki?”

Hoseya 10:4

Bavuga amagambo y'ubusa, bakarahira ibinyoma mu masezerano basezeranye. Ni cyo gituma iteka rigiye gucibwa vuba nk'uko umuhoko umera mu mayogi y'imirima.

Hoseya 10:5

Abatuye i Samariya bazaterwa ubwoba ku bw'inyana z'ibigirwamana z'i Betaveni, kuko abantu baho bazaziririra hamwe n'abatambyi babo, banezerwaga n'ubwiza bwazo kuko bwashize.

Hoseya 10:6

Zizajyanwa muri Ashuri guturwa Umwami Yarebu, Efurayimu azakorwa n'isoni, na Isirayeli azamwazwa n'imigambi ye.

Hoseya 10:7

Naho i Samariya, umwami waho ahwamye nk'ifuro riri ku mazi.

Hoseya 10:8

Ingoro zo muri Aveni, ari zo gicumuro cya Isirayeli, zizasenywa, amahwa n'ibitovu bizamera ku bicaniro byaho. Ni bwo bazabwira imisozi miremire bati “Nimudutwikire”, n'iyindi iringaniye bati “Nimutugwire.”

Hoseya 10:9

“Isirayeli we, wacumuye uhereye igihe cy'i Gibeya, ni ko bakomeje kugira ngo intambara yabaye ku bakiranirwa b'i Gibeya itabageraho.

Hoseya 10:10

Nzabahana uko nshaka, kandi abanyamahanga bazateranira kubarwanya, igihe bazaba baboshywe ku bicumuro byabo uko ari bibiri.

Hoseya 10:11

“Efurayimu ni nk'ishashi yamenyerejwe, ikunda kuvunga ingano, ariko nzashyira ingiga y'igiti ku ijosi rye ryiza. Efurayimu nzamushyiraho umugenda hejuru, Yuda azarima, Yakobo na we azacoca.

Hoseya 10:12

Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka.

Hoseya 10:13

Mwahinze gukiranirwa musarura ibibi, mwariye imbuto z'ibinyoma, kuko wiringiye imigambi yawe n'ubwinshi bw'intwari zawe.

Hoseya 10:14

Ni cyo gituma hazaba imivurungano mu bwoko bwawe, kandi ibihome byawe byose bizasenywa, nk'uko Shalumani yarimbuye i Betarubeli ku munsi w'intambara, ubwo umubyeyi yavungaguranwaga n'abana be.

Hoseya 10:15

Ni ko i Beteli muzagenzwa muzize ibibi byanyu bikabije. Mu museke umwami wa Isirayeli azaba amaze kurimburwa rwose.