Hoseya 2

25 verses

Hoseya 2:1

“Ariko iherezo, umubare w'Abisirayeli uzangana n'umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa habe no kubarika, kandi aho babwirirwaga ngo ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’, bazahabwirirwa ngo ‘Muri abana b'Imana ihoraho.’

Hoseya 2:2

Kandi Abayuda n'Abisirayeli bazateranira hamwe, bitoranyirize umutware umwe, kandi bazazamuka bave mu gihugu, kuko umunsi wa Yezerēli uzaba ukomeye.

Hoseya 2:3

“Ami we, mubwire abo muva inda imwe, nawe Ruhama, mubwire bashiki banyu muti

Hoseya 2:4

‘Nimuburane na nyoko muburane’, kuko atari umugore wanjye nanjye sindi umugabo we, akure ubumaraya mu maso he, n'ubusambanyi abukure hagati y'amabere ye,

Hoseya 2:5

kugira ngo ntamwambika ubusa akamera nk'umunsi yavutseho, nkamuhindura nk'ikidaturwa, nkamugira nk'igihugu cyumye kandi nkamwisha inyota.

Hoseya 2:6

Kandi ntabwo nzagirira abana be imbabazi, kuko ari ibibyarwa

Hoseya 2:7

nyina akaba yarigize maraya. Uwasamye inda yabo yakoze ibiteye isoni kuko yavuze ati: Nzikurikirira abakunzi banjye, abantunga mu byo ndya n'ibyo nywa, kandi bakampa ubwoya bw'intama n'imigwegwe n'amavuta ya elayo n'ibyo kunywa.

Hoseya 2:8

“Ni cyo gituma ngiye kuzitiza inzira ye amahwa, kandi nkubaka uruzitiro kugira ngo atabona aho anyura.

Hoseya 2:9

Azakurikira abakunzi be ariko ntazabashyikira, azabashaka ababure. Ni bwo azavuga ati ‘Henga nsubire ku mugabo wanjye wa mbere, kuko ibya mbere byandutiye iby'ubu.’

Hoseya 2:10

“Erega ntiyamenye ko ari jye wamutungaga mu myaka, na vino, n'amavuta ya elayo, nkamugwiriza izo feza n'izahabu bakoreshereje Bāli.

Hoseya 2:11

Ni cyo kizatuma nisubiza imyaka yanjye mu isarura, na vino yanjye mu gihe cyayo, kandi nkamwambura ubwoya bw'intama bwanjye n'imigwegwe yanjye byari bikwiriye kwambika umubiri we.

Hoseya 2:12

Kandi ubu ngiye kugaragariza imbere y'abakunzi be ubushizi bw'isoni bwe, nta n'umwe uzamunkura mu maboko.

Hoseya 2:13

Nzamumaraho ibyamunezezaga byose, ibirori bye n'iby'imboneko z'ukwezi bye n'amasabato ye, n'amateraniro ye yera yose yategetswe.

Hoseya 2:14

Kandi nzarimbura inzabibu ze n'imitini ye, ibyo yajyaga avuga ati ‘Ibi ni ingororano zanjye nahawe n'abakunzi banjye.’ Nuko ibyo ngiye kubihindura ishyamba, biribwe n'inyamaswa.

Hoseya 2:15

Nzamuhora iminsi yamaze yosereza ibigirwamana bya Bāli imibavu, yambaye impeta zo mu matwi n'inigi, agakurikira abakunzi be naho jye akanyibagirwa.” Ni ko Uwiteka avuga.

Hoseya 2:16

“Ni cyo gituma ngiye kumuhendahenda, mujyane mu kidaturwa mwurūre.

Hoseya 2:17

Avuyeyo nzamukomorera inzabibu ze, kandi igikombe cya Akori kizamubera irembo ry'ibyiringiro, kandi azaharirimbira nko mu gihe cy'ubukumi bwe, nko mu gihe yazamukaga ava mu gihugu cya Egiputa.”

Hoseya 2:18

Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi uzanyita Ishi, umugabo wanjye , kandi ntuzongera kunyita Bāli, databuja .

Hoseya 2:19

Nzakura mu kanwa ke amazina y'ibigirwamana bya Bāli, kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi.

Hoseya 2:20

“Uwo munsi nzasezerana n'inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n'ibisiga byo mu kirere n'ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n'inkota, n'intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro.

Hoseya 2:21

Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira.

Hoseya 2:22

Ndetse nzakwishyingira ube uwanjye nkubereye umunyamurava, kandi uzamenya Uwiteka.”

Hoseya 2:23

Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzitaba, nzitaba ijuru, na ryo rizitaba isi.

Hoseya 2:24

Isi na yo izitaba imyaka, na vino n'amavuta ya elayo, kandi na byo bizitaba Yezerēli.

Hoseya 2:25

Nzamubiba ku isi, abe uwanjye, kandi nzababarira utabonye imbabazi. Nzabwira abatari ubwoko bwanjye nti ‘Muri ubwoko bwanjye’. Na bo bazavuga bati ‘Uri Imana yacu.’ ”