Hoseya 3
5 verses
Hoseya 3:1
Uwiteka arambwira ati “Subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n'incuti ye nk'uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe y'imizabibu.”
Hoseya 3:2
Nuko ndamubona mutangaho ibice by'ifeza cumi na bitanu, na homeru imwe n'igice bya sayiri, maze ndamubwira nti
Hoseya 3:3
“Uzamara iwanjye iminsi myinshi, ntuzagira ubumaraya, kandi ntuzaba umugore w'undi mugabo, nanjye ni ko nzakumerera.”
Hoseya 3:4
Kuko Abisirayeli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa igikomangoma, cyangwa igitambo habe n'inkingi, cyangwa efodi na terafimu.
Hoseya 3:5
Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo n'umwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka n'ineza ye mu minsi y'imperuka, bamushaka bamwubashye.