Hoseya 5

15 verses

Hoseya 5:1

“Nimwumve ibi mwa batambyi mwe, kandi mutege amatwi namwe ab'inzu ya Isirayeli, kandi nawe wa nzu y'umwami we wumve kuko urubanza ari mwe rucirwa. Mwabereye i Misipa umutego, mukabera i Tabora ikigoyi gitezwe.

Hoseya 5:2

Kandi abo bagome bakabije kwica abantu, ariko nzabahana bose.

Hoseya 5:3

Efurayimu ndamuzi kandi Isirayeli ntabasha kunyihisha, kuko wowe Efurayimu wakoze iby'ubumaraya, Isirayeli na we yariyanduje.

Hoseya 5:4

“Imirimo yabo ntizareka bagarukira Imana yabo; kuko barimo imitima y'ubumaraya, ntibamenye Uwiteka.

Hoseya 5:5

Isirayeli ashinjwa n'ubwibone bwe; ni cyo gituma Isirayeli na Efurayimu bazagushwa no gukiranirwa kwabo, Yuda na we azasitarana na bo.

Hoseya 5:6

Bazajyana imikumbi yabo n'amashyo yabo bajye gushaka Uwiteka ariko ntibazamubona, yitandukanije na bo.

Hoseya 5:7

Bariganije Uwiteka kuko abana babyaye ari abanyamahanga, noneho hashize ukwezi bazatsembanwa n'ibyabo.

Hoseya 5:8

“Muvugirize ihembe i Gibeya n'impanda i Rama, muvugirize induru i Betaveni. Reba inyuma yawe, Benyamini we.

Hoseya 5:9

Efurayimu azahinduka umusaka ku munsi wo guhanwa, namenyesheje imiryango ya Isirayeli ibizaba koko.

Hoseya 5:10

“Ibikomangoma by'i Buyuda bihwanye n'abimura urubibi rw'imirima, nzabasukaho umujinya wanjye nk'amazi.

Hoseya 5:11

Efurayimu atwazwa igitugu, yaciwe intege n'urubanza, kuko yishimiraga gukurikiza amategeko y'abantu.

Hoseya 5:12

Ni cyo gituma mereye Efurayimu nk'inyenzi, n'inzu ya Yuda nk'ikiboze.

Hoseya 5:13

“Igihe Efurayimu abonye yuko arwaye, na Yuda ko yakomeretse, ni bwo Efurayimu yagiye Ashuri atuma ku mwami Yarebu, ariko ntazabasha kubavura, kandi ntazomora n'uruguma rwanyu.

Hoseya 5:14

Kuko nzamerera Efurayimu nk'intare, n'inzu ya Yuda nk'umugunzu w'intare. Jye ubwanjye nzatanyagura nigendere, nzajyana umuhigo kandi nta wuzawunyaka.

Hoseya 5:15

“Nzagenda nisubirire iwanjye, kugeza ubwo bazemera igicumuro cyabo bagashaka mu maso hanjye, nibabona ibyago bizabatera kunshaka hakiri kare.”