Hoseya 4

19 verses

Hoseya 4:1

Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa Bisirayeli mwe. Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana.

Hoseya 4:2

Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba no gusambana, bagira urugomo kandi amaraso agasimbura andi maraso.

Hoseya 4:3

Ni cyo kizatera igihugu kurira kandi ugituyemo wese akiheba, n'inyamaswa zo mu ishyamba na zo ni uko, n'ibisiga byo mu kirere, ndetse n'amafi yo mu nyanja azapfa.

Hoseya 4:4

“Ariko ntihakagire umuntu ubibuza. Ntihakagire ubicyaha, kuko ubwoko bwawe bumeze nk'ababuranya umutambyi.

Hoseya 4:5

Kandi uzasitara ku manywa, n'umuhanuzi na we azasitarana nawe nijoro, kandi nzarimbura nyoko.

Hoseya 4:6

“Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y'Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.

Hoseya 4:7

“Uko bakomeje kugwira ni ko bagwije kuncumuraho. Ni cyo gituma ubwiza bwabo nzabuhindura nk'ibikoza isoni.

Hoseya 4:8

Batungwa n'ibyaha by'ubwoko bwanjye, kandi bararikira gukiranirwa kwabo.

Hoseya 4:9

Uko bimeze kuri rubanda, ni ko bizaba no ku batambyi, nzabahanira imigenzereze yabo, mbīture n'imirimo bakoze.

Hoseya 4:10

Bazarya be guhaga, bazakora iby'ubusambanyi be kugwira kuko baretse kwita ku Uwiteka.

Hoseya 4:11

“Ubusambanyi na vino y'umuce, na vino y'ihira byica umutima.

Hoseya 4:12

Ubwoko bwanjye bugisha inama ikigirwamana cyabwo kibajwe mu giti, kandi inshyimbo yabwo ni yo ibuhanurira, kuko umutima w'ubumaraya wabuyobeje, bukagenda busambana, bukareka Imana yabwo.

Hoseya 4:13

Batambira ibitambo mu mpinga z'imisozi, bakoserereza imibavu ku dusozi munsi y'imyela n'imilebeni n'imyerezi, kuko bifite ibicucu byiza. Ni cyo gituma abakobwa banyu bigira abamaraya n'abageni banyu bagasambana.

Hoseya 4:14

Sinzahanira abakobwa banyu ubumaraya bwabo, habe n'abageni banyu ubusambanyi bwabo, kuko abagabo ubwabo bihererana n'abamaraya, kandi bagatambira ibitambo hamwe n'amahabara. Ni cyo gituma ubwoko butagira ubwenge buzarimbuka.

Hoseya 4:15

“Nawe Isirayeli nukora iby'ubumaraya, uramenye udacumuza na Yuda, kandi ntimukajye i Gilugali cyangwa ngo muzamuke mujye i Betaveni, cyangwa ngo murahize Uwiteka Uhoraho.

Hoseya 4:16

Kuko Isirayeli yagomye nk'ishashi itsimbaraye, noneho Uwiteka azabaragira nk'umwana w'intama uri ahantu hagari.

Hoseya 4:17

Efurayimu yifatanije n'ibigirwamana nimumureke.

Hoseya 4:18

Ibyo banywa birakarishye, bahora basambana, abatware be bakunda ibiteye isoni bisa.

Hoseya 4:19

Inkubi y'umuyaga yamutwaye mu mababa yayo, kandi bazakozwa isoni n'ibitambo byabo.