Hoseya 9

17 verses

Hoseya 9:1

Isirayeli we, we kwishima, ntukavuze impundu nk'abanyamahanga, kuko waretse Imana yawe, ukajya gusambana ukishakira ingororano zabyo ku mbuga zose aho bahurira ingano.

Hoseya 9:2

Ariko ibiri ku mbuga no mu mivure ntibizabatunga, kandi bazaheba na vino y'ihira.

Hoseya 9:3

Ntibazatura mu gihugu cy'Uwiteka, ahubwo Efurayimu azasubira muri Egiputa, kandi bazarira ibyokurya bihumanya muri Ashuri.

Hoseya 9:4

Ntibazatura Uwiteka amaturo ya vino, ntabwo azamunezeza. Ibitambo byabo bizababera nk'ibyokurya by'abirabuye, abazabirya bose bazaba bahumanye kuko imitsima yabo bazayirira, ntibazagera mu nzu y'Uwiteka.

Hoseya 9:5

Muzakora iki ku munsi wo guterana kwera, no ku munsi w'ibirori by'Uwiteka?

Hoseya 9:6

Kuko dore bahunze kurimbuka, ariko Egiputa hazabakira, na ho i Mofu hazabahamba. Ibintu byabo binezeza by'ifeza bizarengwaho n'igisura, n'amahwa azamera mu ngo zabo.

Hoseya 9:7

Iminsi yo guhanwa irageze, iminsi yo guhōrwa irashyitse, Isirayeli azabimenya. Umuhanuzi yabaye umupfu, n'uhanzweho n'umwuka yarasaze, basarishijwe no gukiranirwa kwawe kwinshi, n'uko ubwanzi bwawe bugwiriye.

Hoseya 9:8

Efurayimu ni umurinzi uhēza Imana yanjye: ubukira bategesha inyoni butezwe ku nzira zose, aho umuhanuzi anyura, urwango rwabo ruramukurikirana no mu nzu y'Imana ye.

Hoseya 9:9

Biyanduje bishayishije nko mu gihe cy'i Gibeya, izibuka gukiranirwa kwabo, izabahanira ibyaha byabo.

Hoseya 9:10

“Mu gihe nabonaga Isirayeli yari ameze nk'inzabibu zo mu kidaturwa, ba sogokuruza nababonye bameze nk'imbuto z'umutini muto z'umwimambere, ariko bagiye i Bāli y'i Pewori biyegurira ibiteye isoni, baba babi bikabije nk'ikigirwamana bakunze.

Hoseya 9:11

Na we Efurayimu ubwiza bwe buzaguruka nk'inyoni: nta wuzabyara, nta wuzatwita kandi nta wuzasama inda.

Hoseya 9:12

Naho barera abana babo, nzababambura he kugira umuntu usigara, ndetse bazabona ishyano igihe nzabarekera!

Hoseya 9:13

“Uko nabonye i Tiro hameze ni ko nabonye Efurayimu, atuye nk'imbuto yatewe aheza, ariko Efurayimu na we, abana be azabashyira umwicanyi.”

Hoseya 9:14

Uwiteka ubahane. Ugiye kubahanisha iki? Ubahanishe gukuramo inda n'amabere yagonesheje.

Hoseya 9:15

“Ububi bwabo bwose bwagaragariye i Gilugali, ni ho nabangiye. Nzabirukana mu nzu yanjye mbahoye ububi bw'ibyo bakoze, sinzongera kubakunda ukundi, ibikomangoma byabo byose ni abagome.

Hoseya 9:16

Efurayimu yaraciwe, imizi yabo yarumye ntibazera imbuto. Ni ukuri naho babyara, nzica imbuto zituruka mu nda zabo z'inkoramutima.”

Hoseya 9:17

Imana yanjye izabica kuko batayumviye, kandi bazarorongotanira mu mahanga yose.