Yesaya 10

34 verses

Yesaya 10:1

Bazabona ishyano abategeka amategeko yo guca urwa kibera, n'abanditsi bandikira ibigoramye,

Yesaya 10:2

kugira ngo birengagize abakene badaca urubanza rwabo, bagahuguza abatindi bo mu bantu banjye, n'abapfakazi bakaba umunyago wabo, kandi impfubyi bazigira umuhigo wabo.

Yesaya 10:3

None se ku munsi w'amakuba no mu irimbura rizaturuka kure muzamera mute? Muzahungira kuri nde ngo abakize, kandi icyubahiro cyawe uzagisiga he?

Yesaya 10:4

Bazacishwa bugufi babe hasi y'imbohe, kandi bazagwa babe munsi y'intumbi. Nyamara uburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.

Yesaya 10:5

Ashuri ni yo ngegene y'umujinya wanjye, kandi inkoni yitwaje ni yo burakari bwanjye.

Yesaya 10:6

Nzamuteza ishyanga risuzugura Imana n'ubwoko narakariraga, nzaritegeka kubanyaga bakabajyana ho iminyago, bakabanyukanyukira hasi nk'ibyondo byo mu nzira.

Yesaya 10:7

Ariko ibyo si we wabyitumaga ubwe, umutima we ntiwabyibwiraga, ahubwo yamaraniraga kurimbura no kumaraho amahanga atari make.

Yesaya 10:8

Kuko avuga ati “Mbese abatware banjye bose uko bangana si abami?

Yesaya 10:9

I Kalino ntihameze nk'i Karikemeshi? N'i Hamati ntihameze nka Arupadi? N'i Samariya ntihameze nk'i Damasiko?

Yesaya 10:10

Nk'uko ukuboko kwanjye kwageze ku bihugu by'ibigirwamana byari bifite ibishushanyo bibajwe byarutaga ibiri i Yerusalemu n'i Samariya,

Yesaya 10:11

ibyo nagiriye i Samariya n'ibigirwamana byaho, sinzabigirira i Yerusalemu n'ibigirwamana byaho?”

Yesaya 10:12

Nuko Umwami Imana nimara gusohoza ibyo yagambiriye ku musozi wa Siyoni n'i Yerusalemu byose, nzaherako mpane umwami wa Ashuri, muhora ibyo yakoreshejwe n'umutima w'igitsure n'ubwibone by'icyubahiro cye.

Yesaya 10:13

Kuko yavuze ati “Narabikoze ubwanjye mbikoresheje imbaraga z'ukuboko kwanjye n'ubwenge bwanjye, kuko ndi umunyabwenge. Nakuyeho ingabano z'amahanga, nanyaze ubutunzi bwabo, nagize ubutwari, nimikūra abari bicaye ku ntebe z'ubwami.

Yesaya 10:14

Ukuboko kwanjye kwiboneye ubutunzi bw'amahanga nk'uwiboneye icyari cy'inyoni, kandi nk'uko umuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nateranije ibihugu byo mu isi yose. Nta winyagambuye ngo arambure ibaba, nta wabumbuye akanwa kandi nta n'uwajwigiriye.”

Yesaya 10:15

Mbese intorezo yakwirata ku uyitemesha? Urukero rwakwiyogeza ku urukeresha? Ni nk'aho inkoni yazunguza uyiteruye, cyangwa inshyimbo ikiterura nk'aho atari igiti.

Yesaya 10:16

Ni byo bizatuma Uwiteka Umwami Nyiringabo ateza abantu be babyibushye konda, kandi mu bwiza bwe hazakongezwa hatwikwe nk'ahatwikwa n'umuriro.

Yesaya 10:17

Umucyo wa Isirayeli uzaba umuriro, kandi Uwera we azaba ikirimi, bazatwika bamareho imifatangwe n'amahwa bye umunsi umwe.

Yesaya 10:18

Kandi azamaraho ubwiza bw'ishyamba rye, n'ubw'imirima ye yera cyane, azamaraho n'ubugingo n'umubiri, hazabaho ubwihebe nk'uko bimera iyo ūtwara ibendera yiheba.

Yesaya 10:19

Ibiti bizasigara mu ishyamba rye bizaba bike, ibyo umwana muto yakwandika umubare.

Yesaya 10:20

Nuko uwo munsi abazaba barokotse muri Isirayeli n'abazaba bacitse ku icumu mu nzu ya Yakobo, bazaba batacyisunga ababakubise, ahubwo bazisunga Uwiteka by'ukuri, Uwera wa Isirayeli.

Yesaya 10:21

Abarokotse bo mu Bayakobo bazagarukira Imana ikomeye,

Yesaya 10:22

ariko nubwo ubwoko bwawe bwa Isirayeli bungana n'umusenyi wo ku nyanja, igice cyabwo ni cyo kizarokoka kigaruke. Byaragambiriwe gusohozwa rwose n'urubanza rutabera,

Yesaya 10:23

kuko Uwiteka Umwami Nyiringabo yagambiriye kuzabisohoza hagati mu bihugu byose.

Yesaya 10:24

Ni cyo gituma Uwiteka Umwami Nyiringabo avuga ati “Yemwe bantu banjye batura i Siyoni, ntimutinye Abashuri nubwo babakubita inkoni bakababangurira inshyimbo, bakabagirira nk'uko Abanyegiputa babagize.

Yesaya 10:25

Hasigaye igihe gito cyane, uburakari n'umujinya byanjye bizabageraho mbarimbure.”

Yesaya 10:26

Nuko Uwiteka Nyiringabo azamubangurira ibiboko nk'ubwo Abamidiyani bicirwaga ku gitare cya Orebu, kandi inkoni ye azaba ayibanguriye hejuru y'inyanja, nk'uko yabigenje muri Egiputa.

Yesaya 10:27

Uwo munsi umutwaro baguhekeshaga uzakuva ku bitugu, kandi uzakurwa no ku buretwa bagushyizeho, uburetwa buzamarwa no gusīgwa.

Yesaya 10:28

Dore bageze Ayati banyuze i Miguroni, i Mikimashi ni ho babitse imitwaro yabo,

Yesaya 10:29

bageze aharenga baganditse i Geba. Ab'i Rama bahinze imishyitsi, ab'i Gibeya yo kwa Sawuli barahunze.

Yesaya 10:30

Rangurura ijwi ryawe utake, wa mukobwa w'i Galimu we, ubyumve nawe Layishi, yewe Anatoti wa mutindi we!

Yesaya 10:31

Ab'i Madumana babaye impunzi, n'abaturage b'i Gebimu baraterana ngo bahunge.

Yesaya 10:32

Uyu munsi wa none arataha i Nobu, arakōrēra ukuboko ku musozi w'umukobwa w'i Siyoni, ari wo Yerusalemu.

Yesaya 10:33

Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo azatemesha amashami imbaraga ze ziteye ubwoba, abasumba abandi cyane bazatemwa, n'abarebare bazacishwa bugufi.

Yesaya 10:34

Kandi azamaraho ibihuru byo mu ishyamba abitemesheje icyuma, n'i Lebanoni hazatsindwa n'iyo ntwari.