Yesaya 11

16 verses

Yesaya 11:1

Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto.

Yesaya 11:2

Umwuka w'Uwiteka azaba kuri we, umwuka w'ubwenge n'uw'ubuhanga, umwuka wo kujya inama n'uw'imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n'uwo kumwubaha.

Yesaya 11:3

Azanezezwa no kubaha Uwiteka, ntace imanza z'ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw'umwe.

Yesaya 11:4

Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n'abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n'abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye.

Yesaya 11:5

Gukiranuka kuzaba umushumi akenyeza, kandi umurava uzaba umushumi wo mu rukenyerero rwe.

Yesaya 11:6

Isega rizabana n'umwana w'intama, ingwe izaryama hamwe n'umwana w'ihene; inyana n'umugunzu w'intare n'ikimasa cy'umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura.

Yesaya 11:7

Inka zizarishanya n'idubu, izazo zizaryama hamwe kandi intare izarisha ubwatsi nk'inka.

Yesaya 11:8

Umwana wonka azakinira ku mwobo w'incira, n'umwana w'incuke azashyira ukuboko kwe ku gikono cy'impiri.

Yesaya 11:9

Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk'uko amazi y'inyanja akwira hose.

Yesaya 11:10

Maze uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kubera amahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro.

Yesaya 11:11

Uwo munsi Umwami Imana izarambura ukuboko ubwa kabiri, igarure abantu bayo basigaye bacitse ku icumu, ibakura Ashuri na Egiputa n'i Patirosi n'i Kushi na Elamu n'i Shinari n'i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.

Yesaya 11:12

Kandi azashingira amahanga ibendera, ateranye Abisirayeli baciwe, azateraniriza hamwe Abayuda batatanye, abakuye ku mpera enye z'isi.

Yesaya 11:13

Ishyari ry'Abefurayimu na ryo rizashira, abagirira Abayuda nabi bazatsembwa; Abefurayimu ntibazagirira Abayuda ishyari, kandi Abayuda ntibazagirira Abefurayimu nabi.

Yesaya 11:14

Bazahorera bagwe ku bitugu by'Abafilisitiya iburengerazuba, baziyunga banyage ab'iburasirazuba, bazabangura amaboko yabo kuri Edomu no kuri Mowabu, Abamoni bazabayoboka.

Yesaya 11:15

Uwiteka azakamya rwose ikigobe cy'inyanja ya Egiputa, azazana n'umuyaga we wotsa akorere ukuboko kwe kuri urwo Ruzi, arukubite arucemo imigezi irindwi, maze yambutse abantu batiriwe bakwetura inkweto.

Yesaya 11:16

Kandi abantu be basigaye bacitse ku icumu bazabona inzira ngari, bayicemo bava Ashuri nk'iyo Abisirayeli babonye ubwo bazamukaga bava muri Egiputa.