Yesaya 13

22 verses

Yesaya 13:1

Ibihanurirwa Babuloni Yesaya mwene Amosi yabonye.

Yesaya 13:2

Nimushinge ibendera ku musozi muremure w'ubutayu mubarangururire ijwi, mubarembuze kugira ngo binjire mu marembo y'imfura.

Yesaya 13:3

Nategetse intore zanjye kandi nahamagaye ingabo zanjye z'intwari, zishimana ubutwari ngo zimare uburakari.

Yesaya 13:4

Nimwumve ikiriri cy'abantu benshi mu misozi miremire kimeze nk'icy'ishyanga rikomeye, mwumve n'urusaku rw'amahanga y'abami ateranye, Uwiteka Nyiringabo aragera ingabo zo kujya mu ntambara.

Yesaya 13:5

Baraturuka mu gihugu cya kure ku mpera y'ijuru, bazanye n'Uwiteka n'intwaro z'uburakari bwe ngo barimbure igihugu cyose.

Yesaya 13:6

Nimuboroge kuko umunsi w'Uwiteka uri bugufi. Uzaza ari umunsi wo kurimbuka uturutse ku Ishoborabyose.

Yesaya 13:7

Ibyo bizatuma amaboko yose atentebuka, n'umutima w'umuntu wese ukuka.

Yesaya 13:8

Baziheba, umubabaro n'uburibwe bizabafata, bazababara nk'umugore uri ku nda, bazarebana bumirwe kandi mu maso habo hazatugengeza hase n'umuriro.

Yesaya 13:9

Dore umunsi w'Uwiteka uraje, uzazana uburakari bw'inkazi n'umujinya mwinshi uhindure igihugu imyirare, urimbure n'abanyabyaha bo muri cyo bagishiremo.

Yesaya 13:10

Inyenyeri zo mu ijuru n'ubukaga bwazo ntibizaka, izuba rizijima rikirasa, n'ukwezi ntikuzava umwezi wako.

Yesaya 13:11

Nzahana ab'isi mbahora ibyo bakoze bibi, n'abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw'abibone, n'agasuzuguro k'abanyagitinyiro nzagacisha bugufi.

Yesaya 13:12

Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu nziza, ndetse umuntu azaba ingume arushe izahabu nziza ya Ofiri.

Yesaya 13:13

Ni cyo kizatuma mpindisha ijuru umushyitsi, isi na yo nkayinyeganyeza ikava ahayo, mbikoreshejwe n'umujinya w'Uwiteka Nyiringabo ku munsi w'uburakari bwe bukaze.

Yesaya 13:14

Maze umuntu wese azasubira iwabo yiruka nk'isha ihigwa cyangwa intama itagira umwungeri, umuntu wese azahungira mu gihugu cyabo.

Yesaya 13:15

Uwo bazabona wese bazamusogota, kandi uzafatwa wese bazamwicisha inkota.

Yesaya 13:16

Impinja zabo na zo bazazibahondera imbere, amazu yabo azasahurwa kandi abagore babo bazendwa ku gahato.

Yesaya 13:17

Dore nzabateza Abamedi, ntibazita ku ifeza, kabone n'izahabu ntizabanezeza.

Yesaya 13:18

Abanyamiheto bazavunagura abasore, ntibazababarira urubyaro rwabo, ntibazagirira imbabazi n'abana babo batoya.

Yesaya 13:19

Kandi i Babuloni ari ho cyubahiro cy'amahanga y'abami, ari ho bwiza bw'ubwibone bw'Abakaludaya, hazamera nk'uko Imana yarimburaga i Sodomu n'i Gomora.

Yesaya 13:20

Ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n'abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo.

Yesaya 13:21

Ahubwo inyamaswa z'inkazi zo mu butayu ni zo zizahaba, amazu yabo azababwamo n'ibikoko bitera ubwoba, imbuni zizahaba n'ihene z'ibikomo zizahateganira.

Yesaya 13:22

Amasega azakankamira mu mazu yabo y'inyumba, n'imbwebwe zizamokera mu mazu y'abami babo ashimwa. Igihe cyaho kirenda gusohora kandi ntihazongera kurama.