Yesaya 12
6 verses
Yesaya 12:1
Uwo munsi uzavuga uti “Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga, uburakari bwawe bushize ukampumuriza.
Yesaya 12:2
Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n'indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.”
Yesaya 12:3
Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y'agakiza.
Yesaya 12:4
Kandi uwo munsi muzavuga muti “Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru.
Yesaya 12:5
Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose.
Yesaya 12:6
Wa muturage w'i Siyoni we, shyira ejuru uvuge cyane, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yawe akomeye.”