Yesaya 15

9 verses

Yesaya 15:1

Ibihanurirwa Mowabu. 2.8-11 Erega Ari, umudugudu w'i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. Erega Kiri, umudugudu w'i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe.

Yesaya 15:2

Barazamutse bajya i Bayiti n'i Diboni mu ngoro zo mu mpinga ngo baririreyo. Abamowabu bararirira i Nebo n'i Medeba, imitwe yabo yose ni inkomborera kandi bogosha n'ubwanwa bose.

Yesaya 15:3

Bagenda mu nzira z'iwabo bambaye ibigunira, hejuru y'amazu yabo no mu miharuro y'iwabo umuntu wese araboroga arira cyane.

Yesaya 15:4

Heshiboni na Eleyale barataka ndetse amajwi yabo agera i Yahasi, ni cyo gituma ingabo z'i Mowabu ziboroga, imitima yabo igahinda imishyitsi.

Yesaya 15:5

Umutima wanjye uririra Abamowabu, imfura zabo zihungiye i Sowari na Egilatishelishiya ahaterera hajya i Luhiti, ni ho ho bazamuka barira umugenda, no mu nzira ijya i Horonayimu, ni ho baririra amarira y'abarimbuka.

Yesaya 15:6

Kuko amazi y'i Nimurimu azakama, ubwatsi buzuma, ubwatsi bubisi buzashiraho he kumera ikintu cyose kibisi.

Yesaya 15:7

Ni cyo kizatuma ibintu batunze n'ibyo babitse babijyana ku mugezi w'imikinga,

Yesaya 15:8

kuko kurira kugeze mu ngabano z'i Mowabu, kandi umuborogo wako ukagera Egilayimu n'i Bēriyelimu.

Yesaya 15:9

Amazi y'i Dimoni yuzuye amaraso kandi nzongera guteza i Dimoni ibindi byago, impunzi ziri i Mowabu n'abacitse ku icumu bagasigara mu gihugu, nzabateza intare.