Yesaya 16

14 verses

Yesaya 16:1

Nimurabukire utegeka igihugu uhereye i Sela herekeye ubutayu ukageza ku musozi w'umukobwa w'i Siyoni, mumurabukire abana b'intama.

Yesaya 16:2

Uko inyoni zizimira, icyari gishwanyutse, ni ko abakobwa b'i Mowabu bazamera ku byambu bya Arunoni.

Yesaya 16:3

Tugīre inama uca imanza ku manywa y'ihangu utubere igicucu gihwanye n'ijoro, uhishe ibicibwa n'inzererezi ntuzazigambanire.

Yesaya 16:4

Ibicibwa by'i Mowabu bibe iwawe, Mowabu umubere ubuhungiro bw'abamunyaga kuko abahenzi bahindutse ubusa, kunyaga kugashira kandi abarenganya bakarimbuka bagashira mu gihugu.

Yesaya 16:5

Intebe y'ubwami izakomezwa no kugira imbabazi kandi hariho uzayicaraho mu kuri, mu nzu ya Dawidi, ari umucamanza ukurikiza imanza z'ukuri, akabangukira gukora ibyo gukiranuka.

Yesaya 16:6

Twumvise ubwibone bwa Mowabu ko yibona cyane, twumvise n'agasuzuguro ke n'ubwibone bwe n'uburakari bwe, ariko kwīrarīra kwe ni uk'ubusa.

Yesaya 16:7

Ni cyo kizatuma ab'i Mowabu bazaborogera Mowabu, umuntu wese azaboroga, muzarizwa n'amatongo y'i Kirihareseti mwihebye rwose,

Yesaya 16:8

kuko imirima y'i Heshiboni irabye n'uruzabibu rw'i Sibuma abatware b'amahanga bavunaguye ibiti byarwo byiza byari bigeze i Yazeri, bikagera no mu butayu rwagabye amashami yarwo yambuka inyanja.

Yesaya 16:9

Ni cyo kizatuma ndirira uruzabibu rw'i Sibuma nk'uko ab'i Yezeri baruririra. Yewe Heshiboni nawe Eleyale, nzakūhira amarira yanjye kuko ku mbuto zawe zo mu cyi no mu isarura ryawe habaye induru z'intambara.

Yesaya 16:10

Ibyishimo n'umunezero bikuwe mu mirima yera cyane, no mu nzabibu ntihazaba indirimbo cyangwa urusaku rw'ibyishimo, nta mwenzi uzengera vino mu muvure, abenzi mbaciye ku midiho.

Yesaya 16:11

Amagara yanjye acurangira Mowabu nk'inanga yo kumuhoza, no mu nda yanjye hacurangira i Kiriheresi.

Yesaya 16:12

Kandi Mowabu najya gushengera mu ngoro yo ku kanunga yirushyabakajya ahera he ngo asenge, ntazashobora kunesha.

Yesaya 16:13

Iryo jambo ni ryo Uwiteka yavuze kuri Mowabu kera.

Yesaya 16:14

Ariko noneho Uwiteka avuze yuko imyaka itatu itarashira nk'iy'ukorera ibihembo, icyubahiro cy'i Mowabu n'ingabo zaho zose nyinshi cyane bizahinyurwa, kandi abazasigara bacitse ku icumu bazaba ari inkeho cyane, ari nta cyo bamaze.