Yesaya 2

22 verses

Yesaya 2:1

Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku Bayuda no ku b'i Yerusalemu.

Yesaya 2:2

Mu minsi y'imperuka umusozi wubatsweho inzu y'Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z'imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira.

Yesaya 2:3

Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w'Uwiteka, ku nzu y'Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry'Uwiteka.

Yesaya 2:4

Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n'amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.

Yesaya 2:5

Mwa nzu ya Yakobo mwe, nimuze tugendere mu mucyo w'Uwiteka.

Yesaya 2:6

Ubwoko bwawe ari bwo nzu ya Yakobo, waburekeshejwe n'uko buzuye imigenzo ivuye iburasirazuba, bakaraguza nk'Abafilisitiya kandi bakifatanya n'abanyamahanga.

Yesaya 2:7

Igihugu cyabo cyuzuye ifeza n'izahabu, ubutunzi bwabo ntibugira uko bungana kandi cyuzuye n'amafarashi, amagare yabo ntagira urugero.

Yesaya 2:8

Igihugu cyabo cyuzuye ibishushanyo bisengwa, baramya iby'ubukorikori bw'amaboko yabo, intoki zabo ubwabo ari zo zabiremye.

Yesaya 2:9

Uworoheje yikubita hasi, ukomeye akicisha bugufi, ku bw'ibyo ntubababarire.

Yesaya 2:10

Injira mu isenga wihishe mu mukungugu, uhunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye.

Yesaya 2:11

Agasuzuguro k'abantu kazacishwa bugufi n'ubwibone bw'abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine,

Yesaya 2:12

kuko hazaba umunsi w'Uwiteka Nyiringabo wo gutungura ibyibona n'ibigamika byose n'ikintu cyose cyishyira hejuru, bikazacishwa bugufi.

Yesaya 2:13

Uwo munsi uzaba no ku myerezi miremire y'i Lebanoni yose yishyira hejuru, no ku myela y'i Bashani yose,

Yesaya 2:14

no ku misozi miremire yose no ku misozi yose yishyira hejuru,

Yesaya 2:15

no ku munara muremure wose no ku nkike yose,

Yesaya 2:16

no ku nkuge z'i Tarushishi zose no ku bishushanyo binezeza byose.

Yesaya 2:17

Nuko agasuzuguro k'abantu kazashyirwa hasi n'ubwibone bw'abantu buzacishwa bugufi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine.

Yesaya 2:18

Ibigirwamana bizashiraho rwose.

Yesaya 2:19

Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare no mu nzobo zo mu butaka, bahunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje guhindisha isi umushyitsi.

Yesaya 2:20

Uwo munsi abantu bazajugunya ibishushanyo byabo bisengwa by'ifeza n'iby'izahabu, byacuriwe gusengwa, babijugunyire imbeba n'ubucurama,

Yesaya 2:21

bajye kwihisha mu buvumo bwo mu bitare no mu bihanamanga, bahunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje gutera isi umushyitsi.

Yesaya 2:22

Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. Mbese mubaca iki?