Yesaya 3

26 verses

Yesaya 3:1

Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze ab'i Yerusalemu n'Abayuda icyari kibatunze n'icyo bari bishingikirijeho, umutsima wose n'amazi yose byabatungaga,

Yesaya 3:2

n'umunyamaboko wese n'intwari yose n'umucamanza, n'umuhanuzi n'umupfumu n'umukuru,

Yesaya 3:3

n'umutware w'ingabo mirongo itanu n'umunyacyubahiro, n'umujyanama n'umunyabukorikori w'umuhanga n'umupfumu ujijutse.

Yesaya 3:4

Nzabaha abana ho abatware, abana bato ni bo bazabategeka.

Yesaya 3:5

Abantu bazarenganywa, umuntu wese azarenganya mugenzi we, undi azarenganya umuturanyi we, umwana azasuzugura abakuru, umutindi azasuzugura abanyacyubahiro.

Yesaya 3:6

Icyo gihe umuntu azafata mwene se wo mu rugo rwa se amubwire ati “Ubwo ari wowe ufite imyambaro abe ari wowe uba umutware, n'iri tongo abe ari wowe uritegeka.”

Yesaya 3:7

Uwo munsi azahakana avuge cyane ati “Simbasha kubabera umukiza kuko nta byokurya mfite mu rugo rwanjye, nta n'imyambaro, ndanze ko mungira umutware w'abantu.”

Yesaya 3:8

I Yerusalemu hararimbutse n'i Buyuda haraguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro.

Yesaya 3:9

Ishusho yo mu maso habo ni yo muhamya wo kubashinja, berura ibyaha byabo nk'ab'i Sodomu, ntibabihisha. Ubugingo bwabo buzabona ishyano, kuko bihamagariye ibyago.

Yesaya 3:10

Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n'imirimo y'amaboko yabo.

Yesaya 3:11

Ariko umunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo by'ibyo yakoze.

Yesaya 3:12

Ubwoko bwanjye burarenganywa n'abana kandi burategekwa n'abagore. Nyamuna bwoko bwanjye, abakuyobora barakuyobya bakarimbura inzira unyuramo.

Yesaya 3:13

Uwiteka ahagurukijwe no kuburana agacira amahanga imanza.

Yesaya 3:14

Uwiteka azacira imanza abakuru b'ubwoko bwe n'abatware babwo. “Kuko ari mwebwe mwariye uruzabibu mukarumaraho, iminyago y'abakene iri mu ngo zanyu.

Yesaya 3:15

Ni iki gituma mumenagura ubwoko bwanjye mugahera abakene?” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo abaza.

Yesaya 3:16

Kandi Uwiteka aravuga ati “Abakobwa b'i Siyoni bafite ubwibone kandi bagenda bashinze amajosi, barebana amaso y'ubuhehesi, bagenda bakimbagira bacinya inzogera.

Yesaya 3:17

Ni cyo kizatuma Uwiteka ateza abakobwa b'i Siyoni ibikoko mu bitwariro, agatwikurura ibiteye isoni byabo.”

Yesaya 3:18

Uwo munsi Uwiteka azabambura ubutega barimbana n'ibikubwe n'ibirezi,

Yesaya 3:19

n'imitako n'ibitare n'imishunzi,

Yesaya 3:20

n'imitamirizo n'imikufi yo ku maguru, n'imyeko n'imikondo y'amadahano n'impigi,

Yesaya 3:21

n'impeta n'izindi mpeta zo ku mazuru,

Yesaya 3:22

n'imyambaro y'amabara myiza n'imyitero, n'ibishura n'amasaho y'umurimbo,

Yesaya 3:23

n'indorerwamo n'igitare cyiza, n'ibitambaro byo mu mitwe n'imyenda bitwikiriye.

Yesaya 3:24

Maze mu cyimbo cy'ibihumura neza hazaba umunuko, mu cyimbo cy'umweko hazaba umugozi, ahabaga umusatsi utsibye hazaba uruhara. Mu cyimbo cyo kwambara ikoti ryiza bazakenyera ibigunira, ahari ubwiza hazaba inkovu.

Yesaya 3:25

Ingabo zawe zizicwa n'inkota, intwari zawe zizagwa mu ntambara.

Yesaya 3:26

Amarembo y'i Siyoni azarira aboroge, hazicara ku butaka hasigaye ubusa.