Yesaya 22

25 verses

Yesaya 22:1

Ibihanurirwa ikibaya cyo kwerekerwamo. Noneho umeze ute, ko wuriye inzu abantu bawe bose bakaba bari hejuru y'amazu?

Yesaya 22:2

Yewe wa murwa wuzuye urusaku n'imivurungano we, wa mudugudu wishima we! Abantu bawe bapfuye ko batishwe n'inkota, ntibagwe mu ntambara!

Yesaya 22:3

Abatware bawe bose bahungiye hamwe bafatanwa imiheto, n'abantu bawe aho babasanze bahungiye kure, bababohera hamwe.

Yesaya 22:4

Ni cyo cyatumye mvuga nti “Nimurebe hirya mwindeba ngiye kurira cyane, mwe kwirushya ngo muramara umubabaro mfitiye umukobwa w'ubwoko bwanjye unyazwe,

Yesaya 22:5

kuko ari umunsi wo kwiheba no kunyukanyukwa n'ubwishobere, biturutse ku Uwiteka Umwami Nyiringabo mu kibaya cyo kwerekerwamo, hariho guhombagura inkike z'amabuye n'imiborogo igera ku misozi miremire.”

Yesaya 22:6

Abanyelamu bambaye ibirimba, bazanye n'ingabo ziri mu magare n'izigendera ku mafarashi, kandi ab'i Kiri basohoye ingabo.

Yesaya 22:7

Nuko ibibaya byawe byiza cyane byuzura amagare, n'abagendera ku mafarashi bateze ingamba ku irembo.

Yesaya 22:8

Atwikurura i Buyuda, nawe uwo munsi wikuburira ku ntwaro zo mu nzu y'ishyamba.

Yesaya 22:9

Mubonye ibyuho byo mu murwa wa Dawidi ko ari byinshi, mukoranyiriza hamwe amazi yo mu kidendezi cyo hepfo,

Yesaya 22:10

mubara amazu yo muri Yerusalemu, amazu muyasenyera kugira ngo mukomeze inkike.

Yesaya 22:11

Amazi yo mu kidendezi cya kera muyafukurira iriba hagati y'inkike zombi, ariko ntimwazirikana uwari warakoze ibyo, kandi ntimwita ku uwabiremye kera cyane.

Yesaya 22:12

Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo yahamagariye abantu kurira no kuboroga, no kogosha inkomborera no kwambara ibigunira,

Yesaya 22:13

aho kugenza batyo habaho kunezerwa no kwishima, no kubaga inka n'intama no kurya inyama no kunywa vino bati “Reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.”

Yesaya 22:14

Maze Uwiteka Nyiringabo yihishurira amatwi yanjye arambwira ati “Ni ukuri uku gukiranirwa ntimuzakōzwa ngo kubaveho, kugeza aho muzapfira.” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze.

Yesaya 22:15

Uwiteka Umwami Nyiringabo aravuga ati “Genda usange uwo munyabintu Shebuna, ari we munyanzu umubaze uti

Yesaya 22:16

‘Urakora iki hano? Kandi uri kumwe na nde utuma wicukurira imva hano, ko wicukurira imva ahantu ho hejuru, ukībariza ubuturo mu rutare?

Yesaya 22:17

Dore Uwiteka azakujugunyisha imbaraga, nk'umunyamaboko, ni koko azakujigitira,

Yesaya 22:18

akuzingazinge akujugunye nk'umupira mu gihugu kigari. Aho ni ho uzagwa kandi ni ho amagare yawe y'icyubahiro azaba, wa rukozasoni rw'inzu ya shobuja we.

Yesaya 22:19

Nzakunyaga ubutware bwawe, kandi nzakumanura ngukure mu bukuru bwawe.’

Yesaya 22:20

“Uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu, mwene Hilikiya,

Yesaya 22:21

mwambike umwambaro wawe mukenyeze umushumi wawe ngo akomere, mugabire ubutware bwawe kandi azaba se w'abaturage b'i Yerusalemu n'ab'inzu ya Yuda.

Yesaya 22:22

Urufunguzo rw'inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugu rwe, ni we uzakingura ntihagire ukinga kandi ni we uzakinga ntihagire ukingura.

Yesaya 22:23

Nzamushimangira nk'umusumari ahantu hakomeye, azabera inzu ya se intebe y'icyubahiro.

Yesaya 22:24

“Maze bazamujishaho icyubahiro cy'inzu ya se cyose, urubyaro rwe na bene wabo ndetse n'ibintu bitoya byose, uhereye ku bikombe ukageza ku bicuma byose.”

Yesaya 22:25

Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Ariko uwo munsi uwo musumari washimangiwe ahantu hakomeye, uzakuka kandi uzatemwa ugwe, umutwaro wari ujishweho uzacibwa”, kuko Uwiteka abivuze.