Yesaya 23

18 verses

Yesaya 23:1

Ibihanurirwa i Tiro. Mwa nkuge z'i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha. Iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cy'i Kitimu. 11.21-22; Luka 10.13-14

Yesaya 23:2

Mwa baturage bo ku nkengero mwe, batungishwaga n'abacuruzi b'i Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke.

Yesaya 23:3

Imbuto za Shihori n'ibisarurwa bya Nili byanyuraga mu mazi menshi, ni byo byababeraga indamu. Aho ni ho hari iguriro ry'amahanga.

Yesaya 23:4

Yewe Sidoni, korwa n'isoni kuko inyanja ivuze, igihome cyo ku nyanja kiravuze kiti “Sindaramukwa kandi sindabyara, nta n'ubwo ndonsa abahungu kandi sindarera abakobwa.”

Yesaya 23:5

Inkuru y'i Tiro niyamamara muri Egiputa, bazababara cyane.

Yesaya 23:6

Nimwambuke mujye i Tarushishi mwa baturage bo mu nkuka mwe, muboroge.

Yesaya 23:7

Mbese uyu mudugudu ni wa wundi wanyu wajyaga wishima, wahozeho kera cyane, bene wo bajyaga bakunda kujya kure guturayo?

Yesaya 23:8

Ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ari umudugudu wambika amakamba, abacuruzi baho bari ibikomangoma, n'abatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi?

Yesaya 23:9

Uwiteka Nyiringabo ni we wagiye iyo nama ngo asuzuguze ubwibone bw'icyubahiro cyose, kandi ngo ahinyuze abanyacyubahiro bo mu isi bose.

Yesaya 23:10

Wa mukobwa w'i Tarushishi we, nyura mu gihugu cyawe nka Nili kuko nta mushumi ukikuziritse.

Yesaya 23:11

Yarambuye ukuboko kwe hejuru y'inyanja anyeganyeza ibihugu by'abami, Uwiteka ategeka iby'i Kanāni ngo barimbure ibihome byaho.

Yesaya 23:12

Aravuga ati “Wa mwari w'i Sidoni w'impabe we, ntuzongera kwishima. Haguruka wambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.”

Yesaya 23:13

Murebe igihugu cy'Abakaludaya, ubwo bwoko bwarashize. Abashuri bahahinduye ah'inyamaswa zo mu butayu, bubatse iminara yabo, basenya amazu y'ibwami, bahahindura itongo.

Yesaya 23:14

Mwa nkuge z'i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko igihome cyanyu kirimbutse.

Yesaya 23:15

Maze uwo munsi i Tiro hazibagirana imyaka mirongo irindwi, ihwanye nk'iminsi umwami yamara ku ngoma. Iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizaba kuri Tiro bizaba nk'ibyo mu ndirimbo ya maraya.

Yesaya 23:16

Wa maraya wahararutswe we, enda inanga ugendagende mu mudugudu, ucurange neza, uririmbe indirimbo nyinshi kugira ngo wibukwe.

Yesaya 23:17

Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubira ku bucuruzi bwaho hasambane n'ibihugu by'abami bo mu isi bose.

Yesaya 23:18

Ubutunzi n'ubucuruzi bwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwa ukwabyo, kuko ubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y'Uwiteka kugira ngo barye bahage, babone n'imyambaro ikomeye.